Itsinda ry’abayobozi bo mu Karere ka Kisoro muri Uganda, ryasabye guverinoma y’iki gihugu gufungura byihuse Gen.Kale Kayihura umaze ukwezi kurenga afunzwe kandi ataraburanishwa.
Tariki ya 13 Kamena nibwo Kayihura wayoboye Polisi ya Uganda imyaka 13 yatawe muri yombi. Nyuma y’ibyumweru bibiri afunzwe Perezida Yoweri Museveni yatangaje ko akekwaho kubangamira ubunyamwuga bw’urwego yari ashinzwe, akoresha abasivili mu bikorwa by’ubutasi.
Ku wa kabiri nibwo itsinda riyobowe n’Umuyobozi wa Njyanama ya Kisoro, Abel Bizimana ryakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Ruhakana Rugunda aho ryari ryazinduwe no gusaba ko Kayihura ukomoka muri kariya karere afungurwa nta yandi mananiza cyangwa se akaburanishwa mu buryo bwihuse.
Mu kiganiro na NTV nyuma y’ibi biganiro byabereye mu muhezo, Bizimana yavuze ko bitari bikwiye ko Kayihura ashyirwa mu kato nk’umuntu urwaye Ebola, kandi mu by’ukuri ikosa yakoze ari uko yitangiye akazi yari ashinzwe.
Ati “Gen.Kale azi neza impamvu ari muri gereza, kandi perezida wacu arabizi ko ari hariya kandi n’inshuti ye. Ariko uri inshuti yanjye ntabwo wamfunga nkaho ndwaye Ebola. “
Yakomeje avuga ko we icyo ashinja Kayihura ari uko yakoze akazi ke atiganda, Guverinoma ya Uganda ikaba imugomba byinshi ku buryo bitari bikwiye ko afungwa mu buryo budasobanutse.
Ati “Iminsi 30 yararenze kandi ntaragezwa imbere y’ubutabera, ntabwo afashwe nk’imfungwa ariko abayeho nabi kurusha imfungwa […] iyo aza kuba yaroherejwe muri gereza ya Luzira yari kuba ari gukina Tennis, ndetse agahabwa ubufasha bwose buhabwa imfungwa.”
Abayobozi basabye ko Kayihura arekurwa nyuma y’amasaha make Minisitiri w’Ubutabera, Maj.Gen Kahinda Otafiire, atangaje ko inkiko za gisirikare zikwiye guhabwa umwanya wo kwiga ku kibazo cye kubera ko ari zo zibifitiye ububasha.
Kayihurayakuwe kuri uyu mwanya muri Mata uyu mwaka, ubwo Perezida Museveni yakoraga impinduka mu nzego zo hejuru akamusimbuza Okoth Ochola wari umwungirije.
Bivugwa ko Museveni yirukanye Gen. Kale Kayihura ku buyobozi bukuru bwa Polisi amushinja ibyaha birimo kurebera umutekano muke mu gihugu. Ibi bifitanye isano n’abantu bakomeye bamaze iminsi bicwa muri Uganda ibikorwa bishinjwa abantu be ba hafi.