• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Abayobozi ba Kisoro basabiye Gen.Kayihura gufungurwa

Uganda: Abayobozi ba Kisoro basabiye Gen.Kayihura gufungurwa

Ubwanditsi 19 Jul 2018 ITOHOZA

Itsinda ry’abayobozi bo mu Karere ka Kisoro muri Uganda, ryasabye guverinoma y’iki gihugu gufungura byihuse Gen.Kale Kayihura umaze ukwezi kurenga afunzwe kandi ataraburanishwa.

Tariki ya 13 Kamena nibwo Kayihura wayoboye Polisi ya Uganda imyaka 13 yatawe muri yombi. Nyuma y’ibyumweru bibiri afunzwe Perezida Yoweri Museveni yatangaje ko akekwaho kubangamira ubunyamwuga bw’urwego yari ashinzwe, akoresha abasivili mu bikorwa by’ubutasi.

Ku wa kabiri nibwo itsinda riyobowe n’Umuyobozi wa Njyanama ya Kisoro, Abel Bizimana ryakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Ruhakana Rugunda aho ryari ryazinduwe no gusaba ko Kayihura ukomoka muri kariya karere afungurwa nta yandi mananiza cyangwa se akaburanishwa mu buryo bwihuse.

Mu kiganiro na NTV nyuma y’ibi biganiro byabereye mu muhezo, Bizimana yavuze ko bitari bikwiye ko Kayihura ashyirwa mu kato nk’umuntu urwaye Ebola, kandi mu by’ukuri ikosa yakoze ari uko yitangiye akazi yari ashinzwe.

Ati “Gen.Kale azi neza impamvu ari muri gereza, kandi perezida wacu arabizi ko ari hariya kandi n’inshuti ye. Ariko uri inshuti yanjye ntabwo wamfunga nkaho ndwaye Ebola. “

Yakomeje avuga ko we icyo ashinja Kayihura ari uko yakoze akazi ke atiganda, Guverinoma ya Uganda ikaba imugomba byinshi ku buryo bitari bikwiye ko afungwa mu buryo budasobanutse.

Ati “Iminsi 30 yararenze kandi ntaragezwa imbere y’ubutabera, ntabwo afashwe nk’imfungwa ariko abayeho nabi kurusha imfungwa […] iyo aza kuba yaroherejwe muri gereza ya Luzira yari kuba ari gukina Tennis, ndetse agahabwa ubufasha bwose buhabwa imfungwa.”

Abayobozi basabye ko Kayihura arekurwa nyuma y’amasaha make Minisitiri w’Ubutabera, Maj.Gen Kahinda Otafiire, atangaje ko inkiko za gisirikare zikwiye guhabwa umwanya wo kwiga ku kibazo cye kubera ko ari zo zibifitiye ububasha.

Kayihurayakuwe kuri uyu mwanya muri Mata uyu mwaka, ubwo Perezida Museveni yakoraga impinduka mu nzego zo hejuru akamusimbuza Okoth Ochola wari umwungirije.

Bivugwa ko Museveni yirukanye Gen. Kale Kayihura ku buyobozi bukuru bwa Polisi amushinja ibyaha birimo kurebera umutekano muke mu gihugu. Ibi bifitanye isano n’abantu bakomeye bamaze iminsi bicwa muri Uganda ibikorwa bishinjwa abantu be ba hafi.

2018-07-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubuparimehutu bushoye Gasana Anastase mu mutwe mushya w’ibyihebe , CFCR-Imvejuru , urota  guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubuparimehutu bushoye Gasana Anastase mu mutwe mushya w’ibyihebe , CFCR-Imvejuru , urota  guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Nov 2021

Perezida Ndayishimiye Yahisemo Gushyira imbere ubushyamirane mu baturanyi aho gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu

Ubwanditsi 30 Jul 2025
Bombori-Bombori mu Ishema Party :  Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro  Ikakaye

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

Ubwanditsi 24 Jun 2017
Umutoza wa Rayon Sports yafunguwe yamaze kugera I Kigali

Umutoza wa Rayon Sports yafunguwe yamaze kugera I Kigali

Ubwanditsi 12 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na Kayonza
Mu Rwanda

Paul Kagame akomeje kwiyamamariza muri Nyagatare, Gatsibo na Kayonza

Ubwanditsi 22 Jul 2017
Uko Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wapfubye
INKURU NYAMUKURU

Uko Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wapfubye

Ubwanditsi 13 Feb 2019
Zambia: Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye Inama ya COMESA iheruka kwamburwa u Burundi
HIRYA NO HINO

Zambia: Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye Inama ya COMESA iheruka kwamburwa u Burundi

Ubwanditsi 18 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru