• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018

Editorial 09 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

None ku wa Gatatu, tariki ya 08 Kanama 2018, Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 11 Nyakanga 2018.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu yo guteza imbere amakoperative.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje uburyo bwo gufasha inganda zagize ibibazo kuzahuka.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Raporo ngarukagihe ya 4 n’iya 5 ku byo u Rwanda rumaze kugeraho mu ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano Nyafurika yerekeye Uburenganzira n’Imibereho Myiza by’Umwana.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Ishyirwaho rya Sosiyete yo guteza imbere Kigali Innovation City.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amasezerano y’Ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Agro Processing Trust Corporation na OCP Africa.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko-teka ikurikira:

- Umushinga w’Itegeko-teka ryemera kwemeza burundu amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 16 Kamena 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga kigamije guteza imbere Ubuhinzi (IFAD), yerekeranye n’inguzanyo y’inyongera ingana na Miliyoni eshanu n’ibihumbi magana inani na mirongo ine z’Amadetesi (5.840.000 DTS) agenewe Umushinga wo kuzamura ubukungu bw’icyaro hitabwa ku musaruro woherezwa mu mahanga;

- Umushinga w’Itegeko-teka ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 23 Nyakanga 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Ubushinwa y’Ubucuruzi bw’Ibyinjira n’Ibisohoka mu Gihugu, yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni mirongo itanu n’ibihumbi magana atatu z’Amadolari y’Abanyamerika (50.300.000 USD) agenewe Umushinga w’umuhanda ugana ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera (Sonatubes-Gahanga-Akagera);

- Umushinga w’Itegeko-teka ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 23 Nyakanga 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Ubushinwa y’Ubucuruzi bw’Ibyinjira n’Ibisohoka mu Gihugu, yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni mirongo irindwi na zirindwi n’ibihumbi magana cyenda na cumi na bitanu na magana atatu na mirongo inani n’umunani z’Amadolari y’Abanyamerika (77,915,388 USD) agenewe Umushinga w’umuhanda Huye-Kibeho-Munini;

- Umushinga w’Itegeko-teka ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 23 Nyakanga 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Ubuhindi y’Ubucuruzi bw’Ibyinjira n’Ibisohoka mu Gihugu, yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni ijana z’Amadolari y’Abanyamerika (100.000.000 USD) agenewe Umushinga w’iterambere ry’ingeri nyinshi wa Warufu n’imishinga yo kuhira imyaka muri Mugesera na Nyamukana;

- Umushinga w’Itegeko-teka ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda ku wa 23 Nyakanga 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Ubuhindi y’Ubucuruzi bw’Ibyinjira n’Ibisohoka mu gihugu, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni ijana z’Amadolari y’Abanyamerika (100.000.000 USD) agenewe guteza imbere ahantu habiri hihariye mu by’ubukungu no kwagura ahantu hihariye mu by’ubukungu i Kigali;

- Umushinga w’Itegeko-teka rikuraho Itegeko n° 43/2016 ryo ku wa 18/10/2016 rishyiraho Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubushobozi n’umurimo rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

- Iteka rya Perezida rizamura mu ntera Lt. Col. Andrew Nyamvumba ku ipeti rya Koloneli;

- Iteka rya Perezida rigena imiterere n’inshingano zihariye bya buri cyiciro mu bigize Ingabo z’u Rwanda;

- Iteka rya Perezida rizamura mu ntera ba Ofisiye 663 bo mu Ngabo z’u Rwanda;

- Iteka rya Perezida ryirukana ba Ofisiye 10 bo mu Ngabo z’u Rwanda;

- Iteka rya Perezida rigena imishahara n’ibindi bigenerwa Umuyobozi Mukuru n’Umuyobozi Mukuru wungirije b’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA);

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Imbonerahamwe y’Imyanya y’Imirimo, Imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB);

- Iteka rya Minisitiri ryirukana Su-Ofisiye Bato n’Abasirikare Bato 57 bo mu Ngabo z’u Rwanda;

- Iteka rya Minisitiri rigena ibindi bikorwa bishishikariza ubwizigame bw’igihe kirekire n’uburyo bitangwa;

- Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bukoreshwa mu gutanga ibigenerwa umunyamuryango w’ubwizigame bw’igihe kirekire;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana umutungo utimukanwa mu mutungo rusange wa Leta hamwe n’amasezerano yo kwegurira umutungo wari uw‘Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisiviri (RCAA) ugahabwa Rwanda Airport Company.

9. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:

1. Mu Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB):
Bwana GUY M. BARON: Chief Investment Officer.

2. Muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC):

Abakomiseri

- Bishop John RUCYAHANA, Perezida;
- Madamu UWIMANA Xaverina, Visi Perezida;
- Padiri CONSOLATEUR Innocent;
- Bishop GASHAGAZA Déo;
- Madamu DUSABEYEZU Thacienne;
- Madamu UMUBYEYI M. Médiatrice;
- Bwana RULINDA Innocent;
- Bwana RUVUNABAGABO Gerard;
- Madamu MUKABIZOZA Théopista.

3. Muri Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba (MINILAF):

Bwana RUTARO Benon Kaka: Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi/ Director of Planning Unit.

4. Muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC):

Madamu MUSANABERA Rose: Umuyobozi w’Ishami ry’Imari n’Ubutegetsi/Director of Finance and Administration Unit.

- Mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA):

- Bwana TUMUSIIME Emmanuel: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Abakozi n’Ubutegetsi/Director of Human Resource and Administration Unit.

- Bwana KAMURASE Prosper: Umuyobozi w’Ishami ry’Imari/Director of Finance Unit.

5. Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS)

Bwana BIZIMANA Servillien: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Amahugurwa na Gahunda/Director of Training and Programs Unit.

10. Inama y’Abaminisitiri yavanye mu mirimo ya Leta abakozi bakurikira kubera imikorere mibi yateje Leta igihombo:

- Bwana NAMAHUNGU Théogène wari Director of Health Technology and Infrastructure Planning Unit mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC);

- Bwana BALIGIRA Hamad wari Director of Human Resource and Administration Unit muri Minisiteri y’Ubuzima.

11. Inama y’Abaminisitiri yahagaritse ku kazi abakozi bose bakoraga muri Medical Technology and Infrastructure Division mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kubera imikorere mibi iteza Leta igihombo.

12. Mu bindi:

a) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Kuva ku itariki ya 11 kugeza ku ya 12 Nzeri 2018, u Rwanda ruzakira Inama ya Banki y’Isi y’Ihuriro rigamije iterambere. Iyi nama izabera i Kigali muri Hoteli Marriott ku nsanganyamatsiko igira iti: “Guteza imbere ishoramari mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba”.

- Ku itariki ya 28 Nzeri 2018, u Rwanda ruzizihiza Umunsi wahariwe Abasora n’Isabukuru y’Imyaka 20 y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro. Ibyo birori bizabera muri Kigali Convention Centre. Insanganyamatsiko ni : “Dusore Neza, Twubake u Rwanda Twifuza”

b) Minisitiri w’Urubyiruko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Ku itariki ya 11 Kanama 2018, u Rwanda ruzifatanya n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Urubyiruko. Ibirori byo kwizihiza uwo munsi bizabera mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Mwiri, mu Kagari ka Kageyo.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Rubyiruko, Twisanzure Twiyubaka”.

- Kuva ku itariki ya 24 kugeza mu Kuboza 2018, Minisiteri y’Urubyiruko izatangiza gahunda yo guteza imbere ubuhanzi yitwa “Art Rwanda – Ubuhanzi Initiative”. Iyo gahunda izabera i Kigali, Rubavu, Rusizi, Huye, Nyagatare na Musanze.

c) Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibijyanye n’amarushanwa ya siporo u Rwanda rwakiriye cyangwa ruzitabira ku buryo bukurikira:

- Irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare “Tour du Rwanda 2018”;

- Amahugurwa mu mukino w’intoki wa Basketball yateguwe n’umushinga wa “Giants of Africa”.

- Amarushanwa ya Afurika y’umukino wa Karate;

- Amarushanwa ya nyuma y’igikombe cya Afurika ku bakobwa no ku bahungu batarengeje imyaka 18;

- Amarushanwa ya nyuma y’igikombe cya Afurika mu mukino wa Basketball ku bakobwa batarengeje imyaka 20 no ku bahungu batarengeje imyaka 17.

d) Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Virusi ya Ebola yadutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu Ntara y’Amajyaruguru no muri Ituri. Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa yafashwe ingamba zo gukumira icyo cyorezo kandi yashyizeho uburyo bw’ubukangurambaga.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Marie Solange KAYISIRE

Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

2018-08-09
Editorial

IZINDI NKURU

Rwanda Investigation Bureau ngo ije ‘kurushaho’ mu kugenza ibyaha

Rwanda Investigation Bureau ngo ije ‘kurushaho’ mu kugenza ibyaha

Editorial 18 Apr 2018
Gatare na Tom Ndahiro bati “Hari Abanyamakuru b’ Abanazi, Ingabire Victoire akwiye gusaba imbabazi abanyarwanda

Gatare na Tom Ndahiro bati “Hari Abanyamakuru b’ Abanazi, Ingabire Victoire akwiye gusaba imbabazi abanyarwanda

Editorial 13 Sep 2021
Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na DALFA Umurinzi avuga ko ahagarariye ntaho izwi. Nta gihe Leta y’u Rwanda izamugisha inama. Reka tumwibutse amateka yuwo uwo ariwe

Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na DALFA Umurinzi avuga ko ahagarariye ntaho izwi. Nta gihe Leta y’u Rwanda izamugisha inama. Reka tumwibutse amateka yuwo uwo ariwe

Editorial 01 Sep 2021
Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!

Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!

Editorial 19 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rtd. CSP Gashagaza Hubert yitabye Imana
Mu Rwanda

Rtd. CSP Gashagaza Hubert yitabye Imana

Editorial 18 Sep 2018
Nzamwita muri FERWAFA aravuna umuheha akongezwa undi, ese koko ahagarikiwe n’ingwe?
Mu Rwanda

Nzamwita muri FERWAFA aravuna umuheha akongezwa undi, ese koko ahagarikiwe n’ingwe?

Editorial 29 Mar 2017
Impamvu u Rwanda rwahawe kwakira Inama ya Commonwealth
UBUKUNGU

Impamvu u Rwanda rwahawe kwakira Inama ya Commonwealth

Editorial 20 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru