Minisiteri y’ibikorwa remezo (Mininfra) yatangaje ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi bw’indege, RwandAir, kizafungura ibyerekezo bitanu bishya mu mwaka w’ingengo y’imari 2018/2019.
Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo Mininfra yasinyanaga n’ibigo biyishamikiyeho imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019.
Mu byerekezo bishya indege za RwandAir zizatangira gukoreramo harimo Addis Ababa muri Ethiopia, Guanghzou mu Bushinwa, Tel Aviv muri Israel, Guinea na New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Gufungura ibyerekezo bitanu bishya, bivuze ko ibyerekezo by’indege za RwandAir biziyongera bikava kuri 26 bikagera kuri 31. Bizajyana no kongera abagenzi iki kigo gitwara, kuko bazava ku 926 571 bariho kugeza muri Kamena uyu mwaka bakagera ku 1,151,300 mu mwaka utaha.
RwandAir, iherutse gutangaza ko mu myaka itanu iri imbere yifuza gukuba kabiri umubare w’indege ifite, bityo ikarushaho kwagura ibikorwa byayo muri Afurika no ku yindi migabane y’Isi.
Kugeza ubu RwandAir ifite indege 12 zirimo Airbus A330 – 300 imwe, Airbus A330 – 200 imwe, Boeing 737-800NG enye, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG ebyiri.
Mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’ikigo gitanga serivizi z’indege cya Aziya na Pasifika (Centre for Asia Pacific aviation, CAPA) CAPA TV muri Kamena uyu mwaka, Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko iki kigo cy’indege gikomeje kwaguka kandi mu buryo bwihuse.
Yagize ati “RwandAir iri gukura yihuta, ubu dufite ibyerekezo 26, mu kwezi gushize twatangiye urugendo rugana Cape Town na Abuja mbere yaho, ubu turashaka gutangira ingendo ndende nka Guangzhou mu Bushinwa na New York nko muri Kamena 2019. Naho mu bijyanye n’umubare w’indege ubu dufite 12 kandi turifuza kuzikuba kabiri mu myaka itanu iri imbere.”
Makolo avuga ko intego ari uko Kigali iba igicumbi cy’ingendo muri Afurika, ndetse RwandAir yamaze kugira icyicaro i Cotonou gihuza ingendo zo muri Afurika y’Iburengerazuba mu mijyi ya Abidjan, Dakar, Libreville, Brazzaville na Douala, ndetse hifuzwa kongeraho Bamako na Conakry.
Yakomeje agira ati “Ubu turi kureba Addis nk’icyerekezo gishya, turi kureba kuri Djibouti, turi guteganya gufungura ingendo nshya nyinshi muri Afurika. Ubu tuhafite 22 ku buryo twifuza gukomeza kwagura isoko.”
Avuze ko baegana kwakira izindi ndege ebyiri nshya za Airbus A330 zizaza mu ntangiriro z’umwaka utaha n’izindi ebyiri za Boeing 737 MAX. Indege za Max ni nziza kuri Afurika kuko zizafasha RwandAir mu ngendo ndende.
Bongwa Beatrice
Mwatubwira muri make niba RWANDAIR yunguka? Twumva ngo bashyizemo amafaranga ku ngengo y’imari. Ajyahe? Azagaruka ate?