• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yatsindiye Gor Mahia muri Kenya, yigarurira icyizere cyo kurenga amatsinda

Rayon Sports yatsindiye Gor Mahia muri Kenya, yigarurira icyizere cyo kurenga amatsinda

Editorial 20 Aug 2018 IMIKINO

Rayon Sports yatsinze Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 2-1 mu mukino wa gatanu w’amatsinda ya CAF Confederation Cup wabereye 2018 kuri i Nairobi kuri iki Cyumweru, tariki 19 Kanama 2018.

Umukino w’aya makipe yombi warangiye Rayon Sports yiyongereye amahirwe yo kurenga mu matsinda, wabereye kuri Moi International Sports Center.

Rayon Sports yagiye muri Kenya idahabwa amahirwe, yahagurutse i Kigali idafite abakinnyi bakomeye barimo n’abashya iheruka kugura nk’Umunye-Ghana ukina hagati mu kibuga Donkor Prosper na rutahizamu Kouame Brou Gerard Stephane ukomoka muri Côte d’Ivoire.

Iyi kipe itozwa n’Umunya-Brazil, Roberto Oliveira Goncalves, yakinnye idafite abakinnyi barindwi bagaragaye mu mukino ubanza wabereye i Kigali aho amakipe yombi yanganyije 1-1.

Gor Mahia yatsindiwe na Kagere Meddie werekeje muri Simba SC yo muri Tanzania, Rayon Sports itsindirwa na Rutanga Eric.

Rayon Sports yinjiye mu mukino mbere kuko ku munota wa gatatu yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bimenyimana BonFils Caleb, ahawe umupira mwiza na Manishimwe Djabel.

Iyi kipe yokeje igitutu Gor Mahia yakiniraga iwayo ariko iza kuyica mu rihumye irayishyura ibifashijwemo na rutahizamu Francis Mustapha wahoze akinira Kiyovu Sports muri Shampiyona y’umwaka ushize.

Abakinnyi ba Gor Mahia itozwa na Dylan Kerr babuze uburyo bwinshi bwari bwabazwe, icyizere cyabo cyasojwe na Rutanga Eric watsindiye Rayon Sports igitego cy’intsinzi ku munota wa 53 cyavuye kuri coup franc.

Mu wundi mukino wo mu Itsinda D, Yanga Africans yihereranye USM Alger iyitsindira muri Tanzania ibitego 2-1.

Ibi byongereye Rayon Sports amahirwe kuko isabwa gutsinda Yanga igategereza ibizava mu mukino wa Gor Mahia izaba yasuye USM Alger muri Algeria.

Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu muri iri tsinda mu gihe hasigaye umukino umwe

2018-08-20
Editorial

IZINDI NKURU

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi bayo gutanga intsinzi ku rwego mpuzamahanga kuko ikipe iba yabahaye byose

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi bayo gutanga intsinzi ku rwego mpuzamahanga kuko ikipe iba yabahaye byose

Editorial 09 Aug 2021
Kiyovu SC yasezereye Rwamagana FC mu gikombe cy’Amahoro, Rayon Sports itsinda Police FC mu mukino ubanza wa 1/4

Kiyovu SC yasezereye Rwamagana FC mu gikombe cy’Amahoro, Rayon Sports itsinda Police FC mu mukino ubanza wa 1/4

Editorial 27 Apr 2023
Abayobozi , abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Abayobozi , abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Editorial 13 Apr 2021
Nsabimana Aimable yagize imvune ishobora gutuma atitabira imikino y’Amavubi

Nsabimana Aimable yagize imvune ishobora gutuma atitabira imikino y’Amavubi

Editorial 29 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana yageze i Kigali
INKURU NYAMUKURU

Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana yageze i Kigali

Editorial 06 Sep 2018
Kiliziya Gatolika yafashe iyambere mu gufasha abaturage gusaba no kwishyura serivisi za Leta binyuze k’urubuga Irembo
Mu Mahanga

Kiliziya Gatolika yafashe iyambere mu gufasha abaturage gusaba no kwishyura serivisi za Leta binyuze k’urubuga Irembo

Editorial 22 Jun 2016
Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Rtd. CSP Gashagaza, batawe muri yombi
INKURU NYAMUKURU

Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Rtd. CSP Gashagaza, batawe muri yombi

Editorial 21 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru