• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»UBUKERARUGENDO»RwandAir yemerewe gukoresha ibibuga by’indege byo mu Butaliyani

RwandAir yemerewe gukoresha ibibuga by’indege byo mu Butaliyani

Editorial 20 Aug 2018 UBUKERARUGENDO

U Rwanda n’u Butaliyani byagiranye amasezerano yo kugenderana kw’Abanyaburayi n’abatuye akarere u Rwanda ruherereyemo, hakoreshejwe indege z’ibihugu byombi.

Ayo masezerano yashyizweho umukono ku ruhande rw’u Rwanda na Ministiri w’Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete, hamwe na Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda, Domenico Fornara.

Impande zombi zivuga ko zitaramenya igihe ingendo z’indege za RwandAir cyangwa iz’indege z’u Butaliyani zizatangirira, ariko ko bidashobora kurenza umwaka umwe kugira ngo Leta y’u Butaliyani ibe yarangije gutegura ibisabwa.

Umuyobozi wa RwandAir, Yvone Manzi Makolo avuga ko ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, ibisabwa byamaze gutungana, ari nayo mpamvu Minisitiri w’ibikorwaremezo yashyize umukono ku masezerano.

Amb Claver Gatete yagize ati ” Indege yacu izashobora kugwa ku kibuga cyo mu Butaliyani icyo ari cyo cyose, bikazadufasha ku bijyanye n’ubucuruzi.”

“Aya masezerano azanadufasha kuba utakwishyura imisoro ku bicuruzwa biva mu Rwanda inshuro ebyiri. Tukaba duteganya kuzajyanayo ibicuruzwa birimo imboga n’imbuto”.

JPEG - 32.5 kb
Abayobozi bari bitabiriye isinywa ry’ayo masezerano

Ku ruhande rw’u Butaliyani, Ambasaderi Domenico Fornara avuga ko hari ba mukerarugendo benshi baturuka i Burayi bazasura u Rwanda n’akarere ruherereyemo.

Ati” Ubukerarugendo bwahawe agaciro ku mpande zombi, Abataliyani benshi bazasura u Rwanda baje kureba ibyiza byarwo birimo ingagi zo mu misozi miremire”.

Ibihugu byombi kandi byemereranijwe ko amasezerano byashyizeho umukono afite byinshi azateza imbere bijyanye n’imibanire ishingiye ku bukungu.

2018-08-20
Editorial

IZINDI NKURU

RwandAir yatangije  ingendo enye mu cyumweru zigana Cape Town

RwandAir yatangije ingendo enye mu cyumweru zigana Cape Town

Editorial 16 May 2018
Tembera urwimisozi 1000. [Rwanda]- Mu mafoto 60 aboneka gake, tujyane gusura umuryango w’ingagi wa Sabyinyo

Tembera urwimisozi 1000. [Rwanda]- Mu mafoto 60 aboneka gake, tujyane gusura umuryango w’ingagi wa Sabyinyo

Editorial 27 Nov 2017
RwandAir yemerewe gukorera ingendo muri Singapore

RwandAir yemerewe gukorera ingendo muri Singapore

Editorial 15 Jun 2018
Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y’imyidagaduro yiswe “Kigali Universe”

Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y’imyidagaduro yiswe “Kigali Universe”

Editorial 07 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abo muri”opozisiyo” basobanura bate ko bafitiye Abanyarwanda imigambi mizima, kandi nabo ubwabo basubiranamo buri munsi?
Amakuru

Abo muri”opozisiyo” basobanura bate ko bafitiye Abanyarwanda imigambi mizima, kandi nabo ubwabo basubiranamo buri munsi?

Editorial 07 Oct 2021
Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Olivier Kwizera yasezeye umupira w’amaguru
Amakuru

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Olivier Kwizera yasezeye umupira w’amaguru

Editorial 22 Jul 2021
Kagame avuga kuri Makuza: “Namumenye mu bihe bibi kandi mumenya nk’umugabo muzima”
Mu Mahanga

Kagame avuga kuri Makuza: “Namumenye mu bihe bibi kandi mumenya nk’umugabo muzima”

Editorial 07 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru