Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aremeza ko niyo warwanya ruswa ute udashobora kuyirandura. Ni mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya CNBC Africa.
Nubwo Perezida Kagame amaze kumenyerwaho kutarebera ruswa, yemera ko sosiyete izahora irangwamo udusigisigi twa ruswa. Ati: “Ntushobora kwica ruswa burundu, ariko ushobora kuyigabanya bishoboka.”
Muri iki kiganiro yagiranye n’ukuriye porogaramu za CNBC, Chris Bishop, Perezida Kagame yasobanuye ko ibyabaye mu Rwanda kugirango ruswa igabanyuke byatewe no gushyiraho iyubahirizwa ry’amategeko, gukorera mu mucyo no kuba ubutabera bukora akazi bushinzwe mu bwisanzure.
Ibi ngo bikaba byaratumye umukuru w’igihugu atandukana n’inshuti ze za hafi zageragezaga kwishora mu bikorwa bya ruswa bikarangira bisanze mu maboko y’ubutabera.
Chris Bishop yakomeje aganira na Perezida Kagame nk’ukuriye Afurika Yunze Ubumwe ku kijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika n’ibindi.
Ku kijyanye na Afurika n’u Bushinwa, Perezida Kagame yavuze ko ibyo u Bushinwa bukora muri Afurika ari ishoramari atari ibikorwa by’ubugiraneza. Ati: “Ikibazo ni: Afurika iba izi icyo ishaka iyo ikorana n’ibindi bice by’Isi. Niba u Bushinwa butanze amahirwe, twibaza icyo u Rwanda rushaka ku Bushinwa n’uko twese twakunguka.”
Perezida Kagame yongeyeho atazi ahantu u Bushinwa bwagiye bugatangira kwikubira ibintu. Ati: “Niba biba si ikibazo cy’u Bushinwa ni ikibazo cy’igihugu biri kubamo.”
Ku kijyanye no kwihuriza hamwe kw’ibihugu, Perezida Kagame yasobanuye ko ari inzira 2, igenda n’igaruka. Yasobanuye ko iyo urinze ibyawe cyane uba uhamagarira n’abandi kubikora bikaba Atari byiza muri rusange cyangwa ku miryango mito y’akarere.
Perezida Kagame akaba yanashimangiye ko urebye ubukungu bw’u Rwanda n’amateka rwanyuzemo iyo habaho guhitamo nabi u Rwanda rutaba rugeze aho rugeze.
Perezida Kagame yanabajijwe ikibazo cy’amatsiko cy’uwo yari kuzaba iyo ataba perezida, asubiza ko akiri muto yakundaga gukora ibintu no guhanga. Ati: “Nari kuba engineer, umuntu ukora udushya kandi uhanga ibintu.”