• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ntushobora Kwica Ruswa Burundu, Ariko Ushobora Kuyigabanya Bishoboka – Perezida Kagame

Ntushobora Kwica Ruswa Burundu, Ariko Ushobora Kuyigabanya Bishoboka – Perezida Kagame

Ubwanditsi 23 Aug 2018 ITOHOZA

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aremeza ko niyo warwanya ruswa ute udashobora kuyirandura. Ni mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya CNBC Africa.

Nubwo Perezida Kagame amaze kumenyerwaho kutarebera ruswa, yemera ko sosiyete izahora irangwamo udusigisigi twa ruswa. Ati: “Ntushobora kwica ruswa burundu, ariko ushobora kuyigabanya bishoboka.”

Muri iki kiganiro yagiranye n’ukuriye porogaramu za CNBC, Chris Bishop, Perezida Kagame yasobanuye ko ibyabaye mu Rwanda kugirango ruswa igabanyuke byatewe no gushyiraho iyubahirizwa ry’amategeko, gukorera mu mucyo no kuba ubutabera bukora akazi bushinzwe mu bwisanzure.

Ibi ngo bikaba byaratumye umukuru w’igihugu atandukana n’inshuti ze za hafi zageragezaga kwishora mu bikorwa bya ruswa bikarangira bisanze mu maboko y’ubutabera.

Chris Bishop yakomeje aganira na Perezida Kagame nk’ukuriye Afurika Yunze Ubumwe ku kijyanye n’ubucuruzi n’ishoramari muri Afurika n’ibindi.

Ku kijyanye na Afurika n’u Bushinwa, Perezida Kagame yavuze ko ibyo u Bushinwa bukora muri Afurika ari ishoramari atari ibikorwa by’ubugiraneza. Ati: “Ikibazo ni: Afurika iba izi icyo ishaka iyo ikorana n’ibindi bice by’Isi. Niba u Bushinwa butanze amahirwe, twibaza icyo u Rwanda rushaka ku Bushinwa n’uko twese twakunguka.”

Perezida Kagame yongeyeho atazi ahantu u Bushinwa bwagiye bugatangira kwikubira ibintu. Ati: “Niba biba si ikibazo cy’u Bushinwa ni ikibazo cy’igihugu biri kubamo.”

Ku kijyanye no kwihuriza hamwe kw’ibihugu, Perezida Kagame yasobanuye ko ari inzira 2, igenda n’igaruka. Yasobanuye ko iyo urinze ibyawe cyane uba uhamagarira n’abandi kubikora bikaba Atari byiza muri rusange cyangwa ku miryango mito y’akarere.

Perezida Kagame akaba yanashimangiye ko urebye ubukungu bw’u Rwanda n’amateka rwanyuzemo iyo habaho guhitamo nabi u Rwanda rutaba rugeze aho rugeze.

Perezida Kagame yanabajijwe ikibazo cy’amatsiko cy’uwo yari kuzaba iyo ataba perezida, asubiza ko akiri muto yakundaga gukora ibintu no guhanga. Ati: “Nari kuba engineer, umuntu ukora udushya kandi uhanga ibintu.”

2018-08-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Igitekerezo cyo gutera uRwanda cyamvuyemo”.- Félix Tshisekedi

“Igitekerezo cyo gutera uRwanda cyamvuyemo”.- Félix Tshisekedi

Ubwanditsi 24 Feb 2024
Ibimenyetso 10 NATO izereka Trump ko Uburusiya burimo gutegura Intambara

Ibimenyetso 10 NATO izereka Trump ko Uburusiya burimo gutegura Intambara

Ubwanditsi 19 Nov 2016
Congo-Kinshasa: FDLR yagabye igitero muri Rutshuru, abayobozi barasaba ingabo za Congo gukaza umutekano

Congo-Kinshasa: FDLR yagabye igitero muri Rutshuru, abayobozi barasaba ingabo za Congo gukaza umutekano

Ubwanditsi 01 Sep 2019
NTAGIHINDUKA : Padiri Thomas Nahimana “arasesekara  mu Rwanda kuri uyu wambere”

NTAGIHINDUKA : Padiri Thomas Nahimana “arasesekara mu Rwanda kuri uyu wambere”

Ubwanditsi 23 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

IGP yashimye urubyiruko rw’abakorerabushake anarusaba kuzagira uruhare mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi
Mu Mahanga

IGP yashimye urubyiruko rw’abakorerabushake anarusaba kuzagira uruhare mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze
Amakuru

Police FC iyoboye shampiyona, nyuma y’intsinzi i Musanze

Ubwanditsi 30 Oct 2017
Tuyisenge Jacques wifuzwaga na Police FC yerekeje muri AS Kigali, Shaban Shabalala yongereye amasezerano , APR FC yihariye ibikombe by’abakinnyi bitwaye neza
Amakuru

Tuyisenge Jacques wifuzwaga na Police FC yerekeje muri AS Kigali, Shaban Shabalala yongereye amasezerano , APR FC yihariye ibikombe by’abakinnyi bitwaye neza

Ubwanditsi 01 Aug 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru