• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Uko Castro yaryamanye n’umugore watumwe na CIA kumwivugana
Umunyamerikakazi Ilona Marita Lorenz wakundanye na Castro mu 1959, yatumwe na CIA kumwivugana muri Mutarama 1960 ariko baryohereza mu buriri

Uko Castro yaryamanye n’umugore watumwe na CIA kumwivugana

Ubwanditsi 31 Jul 2018 ITOHOZA

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakunze guhiga bukware Fidel Alejandro Castro Ruz wabaye Perezida wa Cuba wafatwaga nk’umunyagitugu ukomeye ariko imitego yose bamuteze akayisimbuka.

Fidel Castro witabye Imana ku wa 25 Ugushyingo 2016, ku myaka 90, yabaye Minisitiri w’Intebe wa Cuba kuva mu 1959 kugeza mu 1976, aba na Perezida w’icyo gihugu kuva mu 1976 kugeza mu 2008.

Uyu mukambwe warokotse imishibuka y’abashatse kumuhitana inshuro zisaga 600, yatezwe ibisasu, higwa uko yahabwa uburozi mu ifunguro, gushyira igiturika mu itabi yakundaga gutumura kugeza ku mugambi w’Ibiro bishinzwe Ubutasi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA) byagerageje kwifashisha umugore mu mugambi wo kumuhitana ariko urapfuba.

Mu 1959, Umunyamerikakazi ukomoka mu Budage, Ilona Marita Lorenz wakundanye na Castro, yatumwe na CIA kumwivugana ariko muri Mutarama 1960 aba bombi byarangiye bagiye kuryohereza mu buriri, icyo yatumwe nticyagerwaho.

Lorenz yahuye bwa mbere na Castro ubwo ubwato bwari butwawe na se bwatsikaga ku cyambu cya Havana mu 1959, ahita ajyana na we.

Uyu mukobwa wari ufite umukoro wa CIA wo kwica Castro, yahawe amahugurwa, mu yari yiswe “Opération 40” muri Miami, izina ryahabwaga ukorana na CIA. Yari yahawe ubwoko bubiri bw’ibinini yagombaga kumuha bikamwica mu masegonda 30, ndetse nawe yitwaje ibyo yari kunywa mbere yo kugenda.

Lorenz yagize ati “Ni ubwoko bw’umwanda CIA iguha, utuma wumva ukomeye, ufite umurava utuma ukora ibitandukanye kandi n’ingoga.”

Marita Lorenz w’imyaka 78 yavuze ko iyo yaganiraga na Fidel yabaga amureba mu maso, amwegereye ndetse basangira icyo kunywa bishimye. Uyu mugore wakozweho n’imyitwarire ya Castro yahinduye umugambi we ahubwo aba bombi bagirana ibihe byiza mu gitanda mu myaka itandukanye.

Castro yitabye Imana afite umwanya mu gitabo cyandikwamo uduhigo, Guinness Book of Records, aho yavuze imbwirwaruhame ndende mu Muryango w’Abibumbye, yamaze amasaha ane n’iminota 29, icyo gihe hari ku wa 29 Nzeri 1960. Ni na we wavuze imbwirwaruhame ndende muri Cuba, ubwo hari mu nteko rusange y’Ishyaka ry’aba- communiste mu 1960, yo ikaba yaramaze amasaha 7 n’iminota 10.

2018-07-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amateka ya Capt Mbaye Diagne, wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines

Amateka ya Capt Mbaye Diagne, wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines

Ubwanditsi 01 Jun 2016
I BOSTON : RNC YIRIWE MU IKINAMICO YO GUSENGERA COL. PATRICK KAREGEYA

I BOSTON : RNC YIRIWE MU IKINAMICO YO GUSENGERA COL. PATRICK KAREGEYA

Ubwanditsi 20 Jan 2016
Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Ubwanditsi 17 Jan 2017
Twacengeye e.mail za bamwe mu bayobozi bakuru ba RNC

Twacengeye e.mail za bamwe mu bayobozi bakuru ba RNC

Ubwanditsi 15 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta ya Uganda mu bindi bikorwa byo gutera inkunga imitwe ya M23 na RUD-Urunana
INKURU NYAMUKURU

Leta ya Uganda mu bindi bikorwa byo gutera inkunga imitwe ya M23 na RUD-Urunana

Ubwanditsi 07 Oct 2019
Perezida Robert Mugabe yageze i Kigali
Mu Mahanga

Perezida Robert Mugabe yageze i Kigali

Ubwanditsi 14 Jul 2016
Judith Heard ukomoka mu Rwanda yafungiwe muri Uganda kubera amafoto y’ubwambure
HIRYA NO HINO

Judith Heard ukomoka mu Rwanda yafungiwe muri Uganda kubera amafoto y’ubwambure

Ubwanditsi 01 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru