• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Muri  FLN ya Sankara, inzara iravuza ubuhuha, hakiyongeraho no gusambanya abana babakobwa kugahato

Muri  FLN ya Sankara, inzara iravuza ubuhuha, hakiyongeraho no gusambanya abana babakobwa kugahato

Editorial 24 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Amakuru Rushyashya yahawe n’umwe mu rubyiruko rwakuwe muri Uganda, bajyanywe mu nkambi z’imyotozo ya gisilikare mu Burundi byitwa ko bagiye mu gisilikare cya FLN gutera u Rwanda, yavuze ko bakigera I Burundi bajyanywe mu nkambi za gisilikare mu Kibitoki, bahabwa imyenda ya gisilikare y’u Burundi itagira matricule, ngo nyuma y’iminsi mike nibwo batangiye kujya muri mission, gutera abaturage baciye mu ishyamba rya nyungwe ariko basubira I Burundi.

Yakomeje avuga ko nubwo ntabyangombwa bagira  ngo mugihe wambaye imyenda y’igisilikare cy’u Burundi ujya aho ushaka hose mu gihugu, ugakora akazi ukaba uzi chef wawe uwo ariwe, avuga ko bafashwa na général Godefroid Bizimana, akaba avuka mu Kibitoki, uyu ngo akaba ari umupolisi mukuru wungirije umukuru wa Polisi y’u Burundi.

Avuga ko habayeho ukutumvikana kuri budjet hagati ya etat major nizo nyeshyamba z’abanyarwanda, etat major ivuga ko inyeshyamba zigomba kwishakira ibibatunga, ibyo rero ngo byaje kubura bibangombwa ko bajya mu Rwanda kwiba ibyo kurya bafatanije n’imbonerakure, bagakingirwa ikibaba na Leta ya Nkurunziza.

Avuga ko yicuza icyamujyanye, akibaza uko yazagaruka mu Rwanda agasaba imbabazi dore ko ngo yagiye n’umuryango we utabizi. Avuga ko babayeho nabi bikabije, bacunaguzwa, bakubitwa, bakarya rimwe mu minsi ibiri, ubundi rimwe bagatungwa no guhekenya imyumbati bakura mu banyagihugu ngo mubasilikare bake cyane bafite  batagera no ku ijana, hamaze gupfamo abatari bake bazize indwara ya Macinya [ gucibwamo ] kubera inzara n’amazi y’ibirohwa banywa.ati: “ Tubyukira kumirambo”.

Yemeza ko ntabasilikare bafite ko n’abahari ari urubyiruko rw’abana bato rwabeshywe rwiganjemo abana babakobwa  ngo boherejwe  n’uwitwa Sankara Calixte,  aba bana babakobwa birirwa ku nkeke yo gusambanywa ku gahato naba boss, kuko ntakindi bakoreshwa. [Ibi rero bikaba bishobora kuzaviramo Calixte Sankara gushyira kuri Mandat d’arrêt international] doreko ubu busambanyi no gufata abagore kungufu aribyo  byatumye  Sankara, yirukanwa muri RNC.  Uyu mutangabuhamya wacu avuga ko muri FLN  ntabikoresho  byatera igihugu bafite.  ati :  nta nubwo tunarenze abasilikare 100,  kandi icumi muritwe gusa nibo bafite imbunda, ubwo se watera igihugu ute ?   Dore ko  n’imyenda twahawe n’u Burundi  ivangavanzemo  n’iyigisilikare cya Congo yaducikiyeho ati mbese ni “Agatogo”.

Mubyukuri ngo ntakerekezo bafite aho bari mu kibira mu Burundi.

Amakuru twabashije kumenye nuko atigeze abona uwitwa Calixte Sankara wiyitirira igitero cyo muri Nyaruguru, ko ibye abyumva mu ma radio nka bbc na voa. Calixte rero birashoboka ko yaba yarashatse kwikorera gusa Publicite ariko akaba atazi naho Nyaruguru iherereye.

Ishingwa rya MRCD na FLN

Calixte Nsabimana alias Sankara kuva muri RNC byamubereye ihurizo rikomeye cyane, kuko ubuzima bwo muri Afrika y’Epfo butari bworoshye kandi amafaranga amubeshaho yarayakuraga mu bufasha abakire nka Rujugiro na Murayi bahaga abanyarwanda babaga bemeye kwijandika  muri RNC.

Ariko hari ikindi kintu cyababaje Sankara cyane, igihe Kayumba yamutukaga ko ari imbwa y’ umusivile”; Sankara rero byahoraga bimushengura, umunsi umwe Rusesabagina yaje ku muhamgara amubwira ko ashaka gushinga ishyaka ryitwa Mouvement Rwandaise Pour le Changement Democratique (MRCD) rifite umutwe w’ ingabo Forces de Libération Nationale (FLN), icyo gitekerezo Sankara yahise agisamira hejuru cyane, nubwo na Rusesabagina yamubwiye ko ariwe uzaba Perezida, ariko nibura Sankara yishimiye ko azaba visi perezida wa Kabiri wa MRCD n’ umuvugizi wa FLN.

Ariko Sankara bukeye bwaho yabwiye abacuti biwe ko ibintu yagiyemo abona nta gahunda bifite kuko yibazaga ukuntu abantu bashinga umutwe w’ ingabo badafite n’ imbunda n’ imwe, ariko Rusesabagina amuhamagara nta mafaranga na make yarasigaranye kandi Rusesabagina yamubwiye ko hari amadolari igihumbi $1000 yarafite yahise amuha yo gukoresha nka Visi Perezida, ubukene Sankara yarafite ntago bwari gutuma ahakana icyo kintu.

Nyuma y’ itangazo ryo ku wa 15 Nyakanga 2018, ryishinja ko FLN ariyo iri inyuma y’ ubusambo bumaze iminsi mu majyepfo y’ u Rwanda, iri tangazo rero ntago ryashimishije abagize MRCD kuko batunguwe nuko Callixte Sankara yaryanditse atababwiye, akishinja n’ ibintu batakoze, ikindi kintu atumvikanyeho na Wilson Irategeka, visi perezida wa mbere wa MRCD, uri muri Congo, kimwe mu bintu Col. Wilson Irategeka atumvise ni ukuntu umusivile nka Sankara abyuka akiyita Majoro, ariko  Rushyashya irahamya ko imvo n’ imvano y’ iri peti ari  umujinya wa Kayumba, igihe amwita imbwa y’umusivile.

Amakuru yizewe aturuka muri MRCD avuga ko Rusesabagina na Wilson Irategeka basabye Sankara ko yaba acecetse bagashaka amafaranga kuko inza imeze nabi mu Burundi kandi na Dr. Nataki wayabahaga nawe muri yiminsi yababwiye ko afite utubazo ,ikindi ni uko bajya mu Burundi Nkurunziza yari aziko barikumwe na Kayumba Nyamwasa nyuma Kayumba ara bigarika, ibi rero bisa n’umwana wenda undi kandi bari bijeje Nkurunziza ko bagiye gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda ngo bwafashe impunzi z’abarundi bugwate.  Iyi niyo mpamvu nyamukuru ntacyo babona.

2018-08-24
Editorial

IZINDI NKURU

Ibinyoma bitagira epfo na ruguru bya police y’u Burundi ku Rwanda bizagarukira he?

Ibinyoma bitagira epfo na ruguru bya police y’u Burundi ku Rwanda bizagarukira he?

Editorial 16 Apr 2018
Umunyarwanda yiciwe muri Uganda hafi y’umupaka n’u Rwanda

Umunyarwanda yiciwe muri Uganda hafi y’umupaka n’u Rwanda

Editorial 08 Aug 2019
Agnès Mukarugomwa Alias Mukaruharwa ,inkotsa y’Ikondera Libre, ni muntu ki?

Agnès Mukarugomwa Alias Mukaruharwa ,inkotsa y’Ikondera Libre, ni muntu ki?

Editorial 07 Sep 2020
KWIBUKA25 :“Twese hamwe,twahuje indoto z’ubumwe bwacu zari zaracitsemo ibice tuzikuramo ahariri nziza”.

KWIBUKA25 :“Twese hamwe,twahuje indoto z’ubumwe bwacu zari zaracitsemo ibice tuzikuramo ahariri nziza”.

Editorial 09 Apr 2019

prev
next

3 Ibitekerezo

  1. twubakane
    August 24, 20181:05 pm -

    Aba bo kubavuga ni nko kubarema kuko n’ubundi batabaho cyangwa batariho. Ntitugahe ijambo utaridusabye cg utarikwiye.

    Subiza
  2. RUGENDO
    August 24, 20182:23 pm -

    NONESE IBYO MUHIMBA MWANDIKA BIMARIYE IKI ABANYARWANDA??
    ARIKO SE RUSHYASHYA NAKO RTLM MWANJYIYE MWANDIKA IBIDUFITIYE AKAMARO??
    UBUNDI SE YAJYIYE MWISHYAMBA AJYIYE KUBAHO NEZA??
    NTIYABONYE SANKARA CALLIXTE NONE KO ATAMUBONYE ASAMBANYA ABO BAKOBWA GUTE??
    KANDI ABABO BAKOBWA BABANA NAWE ARIKO NTAMUBONE!!MWANDIKA BUJIJI!
    IKI KINYAMAKURU BAGIKUYEHO KOKO!!KO NTACYO KIMARIYE URWANDA NABANYARWANDA !!WANDITSE INKURU NKIYI NDI UMUYOBOZI NAHITA NGUFUNGA!!

    Subiza
  3. Emmanuel N. Rugina
    August 24, 20187:25 pm -

    Aliko se iki kinyamakuru cyanyu cyaba cyaragiye muli Nyungwe, ngo tumenye ibihagera? Ubundi se ko ibinyamahuru bizwi ka ?Umuseke”, umuryango”,” Igihe” aliwo muzindaro waLeta n’ibindib bimeze nkacyo, ntacyo bihingutsa, biliya “Rujshyashya” ivuga ibikura he? Niba Rushyashya itagira amakuru, ibyiza ni uko abanyarwanda bose bakwisunga RADIO UBUMWE ya Esperance Mukashema kulikirqana hafi ibya FLN kand utifuza ko urubiruko rw’ejo rwakomeza gutikizwsa nk’uko imfura ye Sheja yatikijwe n’ukuboko kw’Inkotanyi.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru