• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Muri  FLN ya Sankara, inzara iravuza ubuhuha, hakiyongeraho no gusambanya abana babakobwa kugahato

Muri  FLN ya Sankara, inzara iravuza ubuhuha, hakiyongeraho no gusambanya abana babakobwa kugahato

Ubwanditsi 24 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Amakuru Rushyashya yahawe n’umwe mu rubyiruko rwakuwe muri Uganda, bajyanywe mu nkambi z’imyotozo ya gisilikare mu Burundi byitwa ko bagiye mu gisilikare cya FLN gutera u Rwanda, yavuze ko bakigera I Burundi bajyanywe mu nkambi za gisilikare mu Kibitoki, bahabwa imyenda ya gisilikare y’u Burundi itagira matricule, ngo nyuma y’iminsi mike nibwo batangiye kujya muri mission, gutera abaturage baciye mu ishyamba rya nyungwe ariko basubira I Burundi.

Yakomeje avuga ko nubwo ntabyangombwa bagira  ngo mugihe wambaye imyenda y’igisilikare cy’u Burundi ujya aho ushaka hose mu gihugu, ugakora akazi ukaba uzi chef wawe uwo ariwe, avuga ko bafashwa na général Godefroid Bizimana, akaba avuka mu Kibitoki, uyu ngo akaba ari umupolisi mukuru wungirije umukuru wa Polisi y’u Burundi.

Avuga ko habayeho ukutumvikana kuri budjet hagati ya etat major nizo nyeshyamba z’abanyarwanda, etat major ivuga ko inyeshyamba zigomba kwishakira ibibatunga, ibyo rero ngo byaje kubura bibangombwa ko bajya mu Rwanda kwiba ibyo kurya bafatanije n’imbonerakure, bagakingirwa ikibaba na Leta ya Nkurunziza.

Avuga ko yicuza icyamujyanye, akibaza uko yazagaruka mu Rwanda agasaba imbabazi dore ko ngo yagiye n’umuryango we utabizi. Avuga ko babayeho nabi bikabije, bacunaguzwa, bakubitwa, bakarya rimwe mu minsi ibiri, ubundi rimwe bagatungwa no guhekenya imyumbati bakura mu banyagihugu ngo mubasilikare bake cyane bafite  batagera no ku ijana, hamaze gupfamo abatari bake bazize indwara ya Macinya [ gucibwamo ] kubera inzara n’amazi y’ibirohwa banywa.ati: “ Tubyukira kumirambo”.

Yemeza ko ntabasilikare bafite ko n’abahari ari urubyiruko rw’abana bato rwabeshywe rwiganjemo abana babakobwa  ngo boherejwe  n’uwitwa Sankara Calixte,  aba bana babakobwa birirwa ku nkeke yo gusambanywa ku gahato naba boss, kuko ntakindi bakoreshwa. [Ibi rero bikaba bishobora kuzaviramo Calixte Sankara gushyira kuri Mandat d’arrêt international] doreko ubu busambanyi no gufata abagore kungufu aribyo  byatumye  Sankara, yirukanwa muri RNC.  Uyu mutangabuhamya wacu avuga ko muri FLN  ntabikoresho  byatera igihugu bafite.  ati :  nta nubwo tunarenze abasilikare 100,  kandi icumi muritwe gusa nibo bafite imbunda, ubwo se watera igihugu ute ?   Dore ko  n’imyenda twahawe n’u Burundi  ivangavanzemo  n’iyigisilikare cya Congo yaducikiyeho ati mbese ni “Agatogo”.

Mubyukuri ngo ntakerekezo bafite aho bari mu kibira mu Burundi.

Amakuru twabashije kumenye nuko atigeze abona uwitwa Calixte Sankara wiyitirira igitero cyo muri Nyaruguru, ko ibye abyumva mu ma radio nka bbc na voa. Calixte rero birashoboka ko yaba yarashatse kwikorera gusa Publicite ariko akaba atazi naho Nyaruguru iherereye.

Ishingwa rya MRCD na FLN

Calixte Nsabimana alias Sankara kuva muri RNC byamubereye ihurizo rikomeye cyane, kuko ubuzima bwo muri Afrika y’Epfo butari bworoshye kandi amafaranga amubeshaho yarayakuraga mu bufasha abakire nka Rujugiro na Murayi bahaga abanyarwanda babaga bemeye kwijandika  muri RNC.

Ariko hari ikindi kintu cyababaje Sankara cyane, igihe Kayumba yamutukaga ko ari imbwa y’ umusivile”; Sankara rero byahoraga bimushengura, umunsi umwe Rusesabagina yaje ku muhamgara amubwira ko ashaka gushinga ishyaka ryitwa Mouvement Rwandaise Pour le Changement Democratique (MRCD) rifite umutwe w’ ingabo Forces de Libération Nationale (FLN), icyo gitekerezo Sankara yahise agisamira hejuru cyane, nubwo na Rusesabagina yamubwiye ko ariwe uzaba Perezida, ariko nibura Sankara yishimiye ko azaba visi perezida wa Kabiri wa MRCD n’ umuvugizi wa FLN.

Ariko Sankara bukeye bwaho yabwiye abacuti biwe ko ibintu yagiyemo abona nta gahunda bifite kuko yibazaga ukuntu abantu bashinga umutwe w’ ingabo badafite n’ imbunda n’ imwe, ariko Rusesabagina amuhamagara nta mafaranga na make yarasigaranye kandi Rusesabagina yamubwiye ko hari amadolari igihumbi $1000 yarafite yahise amuha yo gukoresha nka Visi Perezida, ubukene Sankara yarafite ntago bwari gutuma ahakana icyo kintu.

Nyuma y’ itangazo ryo ku wa 15 Nyakanga 2018, ryishinja ko FLN ariyo iri inyuma y’ ubusambo bumaze iminsi mu majyepfo y’ u Rwanda, iri tangazo rero ntago ryashimishije abagize MRCD kuko batunguwe nuko Callixte Sankara yaryanditse atababwiye, akishinja n’ ibintu batakoze, ikindi kintu atumvikanyeho na Wilson Irategeka, visi perezida wa mbere wa MRCD, uri muri Congo, kimwe mu bintu Col. Wilson Irategeka atumvise ni ukuntu umusivile nka Sankara abyuka akiyita Majoro, ariko  Rushyashya irahamya ko imvo n’ imvano y’ iri peti ari  umujinya wa Kayumba, igihe amwita imbwa y’umusivile.

Amakuru yizewe aturuka muri MRCD avuga ko Rusesabagina na Wilson Irategeka basabye Sankara ko yaba acecetse bagashaka amafaranga kuko inza imeze nabi mu Burundi kandi na Dr. Nataki wayabahaga nawe muri yiminsi yababwiye ko afite utubazo ,ikindi ni uko bajya mu Burundi Nkurunziza yari aziko barikumwe na Kayumba Nyamwasa nyuma Kayumba ara bigarika, ibi rero bisa n’umwana wenda undi kandi bari bijeje Nkurunziza ko bagiye gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda ngo bwafashe impunzi z’abarundi bugwate.  Iyi niyo mpamvu nyamukuru ntacyo babona.

 

2018-08-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tshisekedi ntazavuge ko atagiriwe inama.Dore Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, asubiye i Kinshasa kumukura ku izima.

Tshisekedi ntazavuge ko atagiriwe inama.Dore Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, asubiye i Kinshasa kumukura ku izima.

Ubwanditsi 24 Mar 2024
u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afrika mu bijyanye no kugendera ku mategeko

u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afrika mu bijyanye no kugendera ku mategeko

Ubwanditsi 15 Oct 2021
Kizito Mihigo: Umusore wakoreshejwe akiri muzima na nyuma yo kwitaba Imana

Kizito Mihigo: Umusore wakoreshejwe akiri muzima na nyuma yo kwitaba Imana

Ubwanditsi 02 Mar 2020
P5 ya Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragara ku rugamba rwa Minembwe: Ihuriro AFC/M23 rivuga ko yifatanyije na FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi

P5 ya Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragara ku rugamba rwa Minembwe: Ihuriro AFC/M23 rivuga ko yifatanyije na FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi

RUSHYASHYA 26 Jun 2026

3 Ibitekerezo

  1. twubakane
    August 24, 20181:05 pm -

    Aba bo kubavuga ni nko kubarema kuko n’ubundi batabaho cyangwa batariho. Ntitugahe ijambo utaridusabye cg utarikwiye.

    Subiza
  2. RUGENDO
    August 24, 20182:23 pm -

    NONESE IBYO MUHIMBA MWANDIKA BIMARIYE IKI ABANYARWANDA??
    ARIKO SE RUSHYASHYA NAKO RTLM MWANJYIYE MWANDIKA IBIDUFITIYE AKAMARO??
    UBUNDI SE YAJYIYE MWISHYAMBA AJYIYE KUBAHO NEZA??
    NTIYABONYE SANKARA CALLIXTE NONE KO ATAMUBONYE ASAMBANYA ABO BAKOBWA GUTE??
    KANDI ABABO BAKOBWA BABANA NAWE ARIKO NTAMUBONE!!MWANDIKA BUJIJI!
    IKI KINYAMAKURU BAGIKUYEHO KOKO!!KO NTACYO KIMARIYE URWANDA NABANYARWANDA !!WANDITSE INKURU NKIYI NDI UMUYOBOZI NAHITA NGUFUNGA!!

    Subiza
  3. Emmanuel N. Rugina
    August 24, 20187:25 pm -

    Aliko se iki kinyamakuru cyanyu cyaba cyaragiye muli Nyungwe, ngo tumenye ibihagera? Ubundi se ko ibinyamahuru bizwi ka ?Umuseke”, umuryango”,” Igihe” aliwo muzindaro waLeta n’ibindib bimeze nkacyo, ntacyo bihingutsa, biliya “Rujshyashya” ivuga ibikura he? Niba Rushyashya itagira amakuru, ibyiza ni uko abanyarwanda bose bakwisunga RADIO UBUMWE ya Esperance Mukashema kulikirqana hafi ibya FLN kand utifuza ko urubiruko rw’ejo rwakomeza gutikizwsa nk’uko imfura ye Sheja yatikijwe n’ukuboko kw’Inkotanyi.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Frank Habineza ariruhutsa ko inzu ye itagitejwe cyamunara!
POLITIKI

Frank Habineza ariruhutsa ko inzu ye itagitejwe cyamunara!

Ubwanditsi 26 Mar 2018
RDC: Mende arashinja umukandida Fayulu gushaka kuzahungabanya amatora
POLITIKI

RDC: Mende arashinja umukandida Fayulu gushaka kuzahungabanya amatora

Ubwanditsi 17 Dec 2018
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwasuye abapolisi buganira nabo ku mikorere y’akazi
Mu Mahanga

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwasuye abapolisi buganira nabo ku mikorere y’akazi

Ubwanditsi 12 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru