Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, riri gusuzuma umunsi ukwiye wo gushyikiriza APR FC igikombe cya shampiyona ya 2017-2018 yegukanye muri Kamena uyu mwaka, mu minsi ya vuba hakazatangazwa umunsi ntakuka bizaberaho.
APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ariko ntiyahita igishyikirizwa, kuko byageze ku mukino wa nyuma nta kipe iracyegukana, biba iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yasuye Espoir FC kandi igomba kugihabwa ari uko iri ku kibuga cyayo.
Umwe mu minsi iri guhabwa amahirwe ni uwo AZAM FC yo muri Tanzania izaba iri mu Rwanda, kuko yasabye kumurikira Perezida Paul Kagame igikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup 2018’ yisubije mu kwezi gushize, itsinze mukeba wayo Simba SC ibitego 2-1.
Perezida Kagame ni we muterankunga mukuru w’iryo rushanwa kuko aritangaho ibihumbi 60$ buri mwaka, yifashishwa mu guhemba amakipe yitwaye neza.
Perezida wa FERWAFA, (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yabwiye itangazamakuru ko hari gutekerezwa uko AZAM FC niza mu Rwanda ku munsi utaratangazwa, yazakina na APR FC maze igashyikirizwa igikombe.
Yagize ati “Turimo tuganira na APR FC uko yagihabwa kuko igikombe ni icyabo. Hari indi nzira ishoboka kuko AZAM FC yatwaye igikombe cya CECAFA Kagame Cup, yasabye ko yaza kukimurikira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”
“Turavuga tuti kuko ari n’umufatanyabikorwa wa shampiyona, twabihuza icyo gikombe tukakibahera aho. Turiho turashaka ikintu gishoboka ariko bagomba kugihabwa.”
Ikipe ya AZAM FC isangiye umuterankunga na shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, nyuma y’amasezerano y’imyaka itanu yasinywe hagati ya AZAM na Ferwafa tariki 24 Kanama 2015, afite agaciro ka miliyoni 2.35$.
Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Kalisa Adophe, yavuze ko ku bufatanye na FERWAFA, bari kwiga ku buryo bazahabwamo igikombe.
Yagize ati “Kugeza ubu ntabwo turamenya igihe tuzahabwa igikombe. Hari uburyo butandukanye bwatekerejweho ariko nta buremezwa.”
Si uyu mwaka gusa igikombe cya shampiyona kibonye nyiracyo ariko ntagishyikirizwe, kuko na shampiyona iheruka, Rayon Sports yacyegukanye isigaje kwakira umukino umwe wa APR FC, ariko ntiwuherweho igikombe ku impamvu zitigeze zisobanurwa.
Icyo gihe na yo yanze kucyakira yasuye Kiyovu Sports ku munsi wa nyuma wa shampiyona, biba ngombwa ko igishyikirizwa nyuma ku mukino wa gicuti na AZAM FC.