• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Guha APR FC igikombe bishobora guhuzwa no kumurikira Perezida Kagame CECAFA

Guha APR FC igikombe bishobora guhuzwa no kumurikira Perezida Kagame CECAFA

Editorial 24 Aug 2018 IMIKINO

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, riri gusuzuma umunsi ukwiye wo gushyikiriza APR FC igikombe cya shampiyona ya 2017-2018 yegukanye muri Kamena uyu mwaka, mu minsi ya vuba hakazatangazwa umunsi ntakuka bizaberaho.

APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ariko ntiyahita igishyikirizwa, kuko byageze ku mukino wa nyuma nta kipe iracyegukana, biba iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda yasuye Espoir FC kandi igomba kugihabwa ari uko iri ku kibuga cyayo.

Umwe mu minsi iri guhabwa amahirwe ni uwo AZAM FC yo muri Tanzania izaba iri mu Rwanda, kuko yasabye kumurikira Perezida Paul Kagame igikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup 2018’ yisubije mu kwezi gushize, itsinze mukeba wayo Simba SC ibitego 2-1.

Perezida Kagame ni we muterankunga mukuru w’iryo rushanwa kuko aritangaho ibihumbi 60$ buri mwaka, yifashishwa mu guhemba amakipe yitwaye neza.

Perezida wa FERWAFA, (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène, ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yabwiye itangazamakuru ko hari gutekerezwa uko AZAM FC niza mu Rwanda ku munsi utaratangazwa, yazakina na APR FC maze igashyikirizwa igikombe.

Yagize ati “Turimo tuganira na APR FC uko yagihabwa kuko igikombe ni icyabo. Hari indi nzira ishoboka kuko AZAM FC yatwaye igikombe cya CECAFA Kagame Cup, yasabye ko yaza kukimurikira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

“Turavuga tuti kuko ari n’umufatanyabikorwa wa shampiyona, twabihuza icyo gikombe tukakibahera aho. Turiho turashaka ikintu gishoboka ariko bagomba kugihabwa.”

Ikipe ya AZAM FC isangiye umuterankunga na shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, nyuma y’amasezerano y’imyaka itanu yasinywe hagati ya AZAM na Ferwafa tariki 24 Kanama 2015, afite agaciro ka miliyoni 2.35$.

Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Kalisa Adophe, yavuze  ko ku bufatanye na FERWAFA, bari kwiga ku buryo bazahabwamo igikombe.

Yagize ati “Kugeza ubu ntabwo turamenya igihe tuzahabwa igikombe. Hari uburyo butandukanye bwatekerejweho ariko nta buremezwa.”

Si uyu mwaka gusa igikombe cya shampiyona kibonye nyiracyo ariko ntagishyikirizwe, kuko na shampiyona iheruka, Rayon Sports yacyegukanye isigaje kwakira umukino umwe wa APR FC, ariko ntiwuherweho igikombe ku impamvu zitigeze zisobanurwa.

Icyo gihe na yo yanze kucyakira yasuye Kiyovu Sports ku munsi wa nyuma wa shampiyona, biba ngombwa ko igishyikirizwa nyuma ku mukino wa gicuti na AZAM FC.

APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona itsinze Espoir FC ariko ntiyagishyikirizwa.

AZAM FC yasabye kuza kumurikira Perezida Kagame igikombe cya CECAFA yegukanye uyu mwaka

Perezida wa FERWAFA, (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yavuze ko hari gutekerezwa uko APR FC yashyikirizwa igikombe imaze gukina na AZAM FC

2018-08-24
Editorial

IZINDI NKURU

CHAN 2016:Congo ibaye ikipe ya kabiri ubonye itike ya 1/4

CHAN 2016:Congo ibaye ikipe ya kabiri ubonye itike ya 1/4

Editorial 22 Jan 2016
Nyuma y’imyaka 11, Mugabe Aristide yasezeye gukinira ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball

Nyuma y’imyaka 11, Mugabe Aristide yasezeye gukinira ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball

Editorial 30 Jun 2022
Tour du Rwanda: Areruya Joseph yambuye Umusuwisi Maillot Jaune

Tour du Rwanda: Areruya Joseph yambuye Umusuwisi Maillot Jaune

Editorial 16 Nov 2017
Kidum wari wabwiwe ko azicirwa i Burundi, yahageze yakirwa bidasanzwe

Kidum wari wabwiwe ko azicirwa i Burundi, yahageze yakirwa bidasanzwe

Editorial 02 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amahoro ku isi: u Rwanda rwazamutseho imyanya 24, u Burundi umwanya 1
HIRYA NO HINO

Amahoro ku isi: u Rwanda rwazamutseho imyanya 24, u Burundi umwanya 1

Editorial 12 Jun 2019
Tanzaniya: Abantu 30 batawe muri yombi baryozwa ishimutwa ry’umuherwe
HIRYA NO HINO

Tanzaniya: Abantu 30 batawe muri yombi baryozwa ishimutwa ry’umuherwe

Editorial 12 Oct 2018
Paris: Barasaba gusubukura iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa mu byabereye mu Bisesero mu 1994 [ Video y’ubuhamya ]
INKURU NYAMUKURU

Paris: Barasaba gusubukura iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa mu byabereye mu Bisesero mu 1994 [ Video y’ubuhamya ]

Editorial 27 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru