Mu mpera z’icyumweru gishize mu bice bitandukanye by’u Burundi hagiye hagaragara ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abantu babiri barimo umwana w’imyaka 11 wanaciwe igitsina.
Umwana witwaga Nsengiyumva Eric wari ufite imyaka 11 y’amavuko, ababyeyi be batuye ku musozi wa Kayange, Komini Buhiga, mu ntara ya Karusi yishwe n’umugabo wafashwe, arangije anamuca ubugabo.
Igipolisi cy’u Burundi gitangaza ko uyu mwana yishwe n’umugabo witwa Ntirampeba Cyriaque, ubwo yamusangaga mu ishyamba yagiye gutashya.
Ikinyamakuru Ubm News dukesha iyi nkuru gitangaza ko polisi y’u Burundi yafashe uyu mugabo, ngo akaba yarabanje gukubita uyu mwana, aza kumwica anaboneraho kumuca igitsina akoresheje icyuma.
Mbere yo kumushyingura, ngo umurambo w’uyu mwana wabanje kujyanwa mu bitari bya Buhiga gukorerwa isuzuma, mu gihe uyu mugabo ushinjwa kumwica ari mu maboko ya polisi, hakorwa iperereza ngo hamenyekanye impamvu yabikoze.
Umusore witwa Mutankana Abel wari usanzwe azwiho kuranguza inzoga za BRARUDI na we yishwe bunyamaswa n’abantu batazwi i Tangara, mu Ntara ya Ngozi.
Ubwo yicwaga ngo hari mu masaha y’ijoro, inkozi z’ibibi ziramutega zimutemesha imihoro zirangije zikorera umurambo we zijya kuwujugunya mu rutoki iwabo.
Umuvugizi wa Polisi, Nkurikiye Pierre yatangaje ko ku wa Gatandatu mu gitondo aribwo umurambo wa Mutankana wabonwe, hatangira gukorwa iperereza.