Leta ya Uganda imaze igihe kinini igaragaza umuhate mu gushyigikira abantu bose barwanya u Rwanda, banagaragaje imigambi myinshi yo kurugirira nabi inshuro itari imwe ariko bikaba iby’ubusa.
Ibi bikorwa ntibyihishira kuko byigaragaza hose yaba no mu itangazamakuru ryo muri iki gihugu cy’igituranyi, u Rwanda rukagaragazwa nk’urugero ku bashaka gusobanura ibibazo bya Uganda.
Hashize iminsi mike Gen. Kale Kayihura wayoboye Polisi ya Uganda imyaka igera kuri 12 agejejwe imbere y’Urukiko rwa Gisirikare nyuma y’amezi arenga abiri afunzwe.
Ku wa 26 Kanama nibwo ikinyamakuru cyo muri Uganda, Monitor, cyanditse inkuru yari igambiriye kuvuga muri make ibyaha Kayihura ashinjwa.
Muri bitatu byasomwe n’Urukiko rwa Gisirikare, iki kinyamakuru cyanditsemo kimwe gusa aricyo ‘gufasha mu gushimuta abantu bakuwe muri Uganda’ kivugwamo u Rwanda.
Nk’ikinyamakuru cyandikirwa imbere mu gihugu, inyandiko zacyo ziba zigenewe ahanini abagituyemo.
Mu nyandiko igararagara mu kinyamakuru Great Lakes Watchman, havugwa mo ko Daily Monitor itigeze ivuga ibindi byaha Kayihura ashinjwa birimo imicungire mibi y’Urwego rwa Polisi; kunanirwa gucunga ibikoresho by’intambara nk’icyaha gishyira ubuzima bw’abaturage ba Uganda mu kaga nticyigeze gihabwa umwanya.
Monitor kandi ngo ntiyigeze imenyesha abasomyi bayo ibyari bimaze igihe kinini bishyirwa mu itangazamakuru birimo gusaba ibimenyetso ku ruhare rushinjwa Gen. Kayihura mu rupfu rwa, Andrew Felix Kaweesi, wari Umuyobozi wa Polisi wungirije.
Ikindi kandi iki kinyamakuru kigenzurwa n’urwego rw’ubutasi muri Uganda, ngo nticyigeze na rimwe cyibaza impamvu Gen. Kayihura yamaze iminsi 72 afunzwe.
Yagejejwe imbere y’urukiko mu gihe bisa n’aho cyapanzwe neza kuko byahuriranye n’igihe Robert Kyagulanyi (uzwi nka Bobi Wine) na bagenzi be; bari baherutse gukorerwa iyicarubozo rikomeye aho bari bafungiye, nabo bagezwaga imbere yarwo mu gace ka Gulu.
Bobi Wine na bagenzi be bakorewe iyicarubozo ry’inkazi n’Umutwe w’Ingabo udasanzwe ku buryo byabaviriyemo ubumuga, bamwe bakaba bari mu bitaro.
Muri iyi nyandiko ya Great Lakes Watchman, yibaza niba kugeza Kayihura imbere y’urukiko mu gihe kimwe na Bobi Wine, bitari bigamije kuyobya uburari kugira ngo igihugu kive ku gitutu cyari cyashyizweho n’abagituye ndetse n’Isi muri rusange.
Ibi nabyo ngo nta nta hantu na hamwe mu nkuru ya Daily Monitor havuga kuri iyi ngingo.
Imiterere y’icyaha
Mu gihe Kayihura ashinjwa ibijyanye no gufasha mu ishimuta ry’abantu bavanwa muri Uganda, iyi nyandiko ya Great Lakes Watchman yibaza niba koko ari ubutabera urukiko rwa Gisirikare rugambiriye, icyo cyaha giteye gite?
Bivugwa ko hagati ya 2012 na 2016, yaba abigizemo uruhare cyangwa rutaziguye, Kayihura wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi, yafashije anashyigikira ibikorwa bya Polisi n’abandi, nta mbogamizi, mu gushimuta no gucyura mu buryo butemewe abanyarwanda bari impunzi n’abari mu buhungiro muri Uganda.
Abapolisi 26 batawe muri yombi bashinjwa kugira uruhare muri ibi bikorwa aho n’ubu bakomeje kubabazwa.
Monitor ngo yari imaze iminsi yandika uburyo abantu 33, Bobi Wine n’abo baregwa hamwe baba barafatanyije mu gutera ibuye rimwe ku mudoka ya Museveni mu gace ka Arua, ariko byagera kuri iki cyaha iki kinyamakuru ntikibaze ukuntu byasabye abapolisi 26 ngo hatabwe muri yombi umuntu umwe, Joel Mutabazi.
Daily Monitor yatangaje ko Lt Joel Mutabazi yafashwe na Polisi ya Uganda nyuma y’uko hari hashize iminsi imukurikirana, ibintu byatera urujijo ku miterere y’ibyaha bye ku buryo byatumye Polisi igira inyungu mu kumuta muri yombi.
Iki kinyamakuru ngo kirinze kumenyesha abasomyi bacyo ko Lt Joel Mutabazi yari amaze igihe ari umuhuzabikorwa w’Umutwe w’Iterabwoba wa RNC muri Uganda.
Ikindi kandi ko ibi bikorwa aribyo byamuhanganishije n’amategeko muri kiriya gihugu bigatuma Polisi ya Uganda ibyinjiramo.
Ubwo Mutabazi yatorokaga Igisirikare cy’u Rwanda, yimukiye muri Uganda, agirana imikoranire na Gen. Kayumba Nyamwasa, ukuriye umutwe wa RNC ufite icyicaro muri Afurika y’Epfo.
Mu rubanza rwe rwabereye mu ruhame mu Rwanda, ubushinjacyaha bwahishuye ibimenyetso bikomeye bishinja Joel Mutabazi birimo ubutumwa bwa WhatsApp, Skype, Ubutumwa bugufi n’irindi tumanaho yagiranaga na Kayumba hamwe na FDLR.
Muri Kamena 2013, abanyamuryango ba RNC na FDLR bahuriye ahitwa Mamba Point Bar mu Mujyi wa Kampala, bategura ibitero mu Mujyi wa Kigali mu gihe hari amatora y’abadepite yari ateganyijwe muri Nzeri n’ibindi byagombaga kugabwa mu bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.
Corporal Joseph Nshimiyimana, uzwi nka Camarade wari muri iyi nama i Kampala, yemereye urukiko ku wa 5 Ugushyingo 2013 ko Kayumba Nyamwasa yohereje uwitwa Esther Kanyire na Sam Lethoko bavuye muri Afurika y’Epfo, bagahuza Lt Mutabazi n’abayobozi ba FDLR bayobowe n’uwitwa Col Jean Marie.
Muri iyo nama, RNC yemeye kubaha grenade 150 n’amadolari 50.000 yo kwifashisha mu gushaka abatera izo grenade, ndetse ako kanya ihita itanga ibihumbi 14 by’amadolari.
Mu biganiro bya Skype byagaragaye, aba bagabo baganiraga bakoresheje amazina y’amahimbano harimo Molef-Zedwa-Joe kuri Mutabazi na Habari03 kuri Nshimiyimana.
Hamwe Nshimiyimana yanditse asa n’uwigamba ko ‘imigambi’ yabo ari ukongera ‘ikintu’ mu matora y’abadepite.
Ku mugoroba wo ku wa 13 Nzeri 2013, itsinda riyobowe na Nshimiyimana, ryahabwaga amabwiriza na Lt Mutabazi wari utuye i Kabale, nibwo ryinjiye mu Rwanda.
Umunsi wakurikiyeho, ku wa 14 Nzeri, Grenade ebyiri zatewe mu isoko rya Kicukiro zihitana abantu babiri, uwitwa Yadufashije na Habiyambere; zinakomeretsa 46.
Ako kanya nyuma y’icyo gikorwa, Nshimiyimana yohereje ubutumwa bwa WhatsApp kuri ‘Afande’ Mutabazi amubwira ati “A la Bwenge!” [Mu bwenge].
Iyi nyandiko ikomeza ivuga ko yakurikijeho ubundi butumwa buvuga buti “Niba utigeze ubyumva, neretse mu buryo bwa nyabwo indorerezi mu matora uko zikwiye kwitwara mu bikorwa by’amatora”, bisobanuye ko yari agambiriye kubiba ubwoba mu bantu.
Mutabazi yasubije ati “Kicukiro, ni byo?”, maze Nshimiyimana amusubiza ati “Yego rwose”. Yongeraho ati “ariko kuki utari kunshimira?”
Abajijwe mu rukiko impamvu mu butumwa bwe yagaragazaga Mutabazi nka “Afande”, Nshimiyimana yasubije ati “Yari umukoresha [boss] wanjye.”
Polisi ya Uganda yafashe Mutabazi ari mu butumwa bwa RNC
Ku munsi Polisi ya Uganda yataye muri yombi Lt Mutabazi, yari kumwe na Cpl Mulindwa Mukombozi.
Uyu akora mu Rwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, akaba anakorana na RNC mu bikorwa byayo muri Uganda n’ubu akaba akiyifasha mu gushaka abayijyamo.
Bene ibi bikorwa Mutabazi yarimo ni byo byatumye Polisi ya Uganda imukurikirana, ikamufata ndetse akoherezwa mu Rwanda binyuze mu mikoranire yari isanzweho hagati ya Polisi z’ibihugu byombi kuva muri Gicurasi 2010.
Iyi mikoranire yatumye abanyabyaha 30 bahererekanywa hagati y’ibihugu byombi aho umubare munini (20) boherejwe muri Uganda bavanywe mu Rwanda kugira ngo bakurikiranywe n’ubutabera.
Iyi mikoranire Anna Katusiime, ukuriye ibikorwa by’ubutumwa muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yigeze kuvuga ko ari ‘ikimenyetso cy’imibanire myiza hagati y’ibihugu”.
Kuva mu 2013, ngo Uganda yashyize mu Rwanda umupolisi ushinzwe imikoranire, ACP Patrick Lawot, nka kimwe mu byari bijyanye n’imikoranire hagati ya polisi.
Ku rundi ruhande, Uganda n’u Rwanda ni bimwe mu bihugu 13 bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ushinzwe imikoranire muri za Polisi (EAPCCO) aho byombi byasinye ku masezerano atandukanye arimo irijyanye no “guhererekanya abakekwaho ibyaha n’abandi bantu bashakishwa”.
Mu 2010, Uganda yungukiye cyane muri iyi mikoranire ya za Polisi mu guhiga abakekwaho uruhare mu bikorwa by’iterabwoba byibasiye Kampala mu gihe cy’Igikombe cy’Isi.
Ese habaho abakora ibikorwa by’iterabwoba beza n’ababi?
Kohereza Mutabazi mu gihugu cye ngo akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba, bigakorwa byemeranyijweho n’imikoranire hagati ya Polisi zombi isanzwe yarabereye inyungu Uganda; cyarakaje bamwe mu nzego z’iki gihugu barimo abo mu butasi gituma hasigara ibibazo byo kwibaza.
Kimwe muri ibyo bibazo ni ese iyo u Rwanda ruba rwarataye muri yombi Jamil Mukulu, ruharwa mu mutwe wa ADF, ni iyihe nyungu rwari kugira mu kurinda umuntu nk’uwo ku buryo kumushyikiriza Uganda byatuma Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda atabwa muri yombi?
Iyi nyandiko ya Great Lakes Watchman ikomeza igira iti “ese hari abakora ibikorwa by’iterabwoba beza n’ababi, abakwiriye kurindwa n’abandi bakwiriye gutabwa muri yombi?”
Ngo ikindi kibazo gikwiye kubazwa inzego z’ubuyobozi muri Uganda ni niba bubona kohererezanya ukekwa hagati y’ibihugu byombi binyuze muri iyi mikoranire na Polisi bitubahirije amategeko.
Niba bitubahirije amategeko, ni ukubera iki Uganda yemeye nta ngingimira guhabwa abanyabyaha bayo bigendanye n’iyo mikoranire ntitekereze ko biri gukorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko?
Iyi nyandiko isoza ivuga ko uretse ubufatanye busanzwe mu by’umutekano, ibyakozwe ari n’imibanire ikwiye abaturage. Mu mvugo isa n’ininura iti “Ariko na none mu gihe ufite umuturanyi “mwiza” umeze nka Museveni, ni inde ukeneye umwanzi?”