Umuhanzi ubifatanya no gukora politike, Robert Kyagulanyi[Bobi Wine] yafashwe n’inzego z’umutekano ubwo yari ku kibuga cy’indege cya Entebbe ajya mu mahanga kwivuza.
Bobi Wine yafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Kanama 2018, yari atwawe n’ikipe y’abaganga be ndetse n’abamwitagaho mu bitaro bya Lubaga aho amaze igihe arwariye nyuma yo kuva mu munyururu.
Chimpreports itangaza ko Bobi Wine yari agiye kuvurizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagaruwe ahagana saa 7:30 z’ijoro, yaherekejwe n’abamwunganira mu mategeko, umuryango we n’igihiriri cy’abafana.
Yabanje kwemererwa kwinjira mu kibuga nk’abandi bagenzi gusa indege yagombaga kumutwara ihageze yangiwe kwinjira ahubwo inzego z’umutekano zihita zimufata zimujyana muri Kiruddu Hospital.
Mu masaha ya mugitondo, undi mudepite witwa Francis Zaake uhagarariye agace ka Mityana, na we yangiwe gusohoka mu gihugu ubwo yari agiye kwivuriza mu Buhinde.
Depite Zaake yafungiwe ku kibuga i Entebbe umunsi wose kugeza ubwo na Kyagulanyi (Bobi Wine) yahageze na we bahita bamufunga. Aba bombi basubijwe i Kampala mu modoka imwe bajyanwa mu bindi bitaro.
Uko ari babiri bavuga ko basigiwe ubumuga n’inkoni ndetse n’iyicarubozo bakorewe ubwo bari bafunzwe.
Umuvugizi wa Leta ya Uganda, Ofwono Opondo yavuze ko Bobi Wine na Zaake bazemererwa kujya kwivuza hanze abaganga b’inzobere ba guverinoma bamaze kubasuzuma bakemeza niba uburwayi bwabo bukeneye ubuvuzi bwisumbuye.