• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Ab’i Rusororo basabye Abakandida depite ba FPR ubuvugizi ku kibazo cy’amazi

Ab’i Rusororo basabye Abakandida depite ba FPR ubuvugizi ku kibazo cy’amazi

Ubwanditsi 31 Aug 2018 POLITIKI

Abaturage bo mu Murenge wa Rusororo muri Gasabo, basabye abakandida b’Abadepite bahagarariye Umuryango FPR-Inkotanyi n’amashyaka bifatanyije ko nibatorwa, bazabakorera ubuvugizi bakegerezwa amazi meza.

Iki cyifuzo bagitanze kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Kanama 2018, ubwo aba bakandida bari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Gasabo.

Umuturage witwa Bugingo Faustin, yavuze  ko mu Kagari ka Bisenga batuyemo kugira ngo babone amazi bibasaba kujya kuyashaka mu Karere ka Rwamagana.

Yagize ati “Twe icyo twifuza ni uko bazadukorera ubuvugizi tukegerezwa amazi nk’abandi kuko iyo tuyashatse bidusaba kujya i Rwamagana.”

Mukandahiro Salama we yagize ati “Tubonye amazi byadufasha cyane kuko dukora urugendo rurerure tujya kuyashakira i Rwamagana, ikindi tubifuzaho ni ukudufasha tukabona isoko kuko tujya kuriremera i Nyagasambu.”
Umukandida Depite, Cecile Murumunawabo, yemeza ko nibatorwa bazakorera ubuvugizi aba baturage ku buryo ibibazo byabo bikemuka.

Yagize ati “Nidutorwa tuzabakorera ubuvugizi nk’uko twari dusanzwe tubikora ku buryo ikibazo cy’amazi kizaba amateka muri uyu murenge, n’aho iby’amashuri n’isoko byo twizeye ko mu gihe cya vuba bizaba byakemutse kuko biri mu igenamigambi ry’Akarere.”

Meya w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen, yabwiye aba baturage bo mu Kagari Bisenga ko bashonje bahishiwe.

Yagize ati “Nibyo hari ikibazo cy’amazi ariko turabizeza ko mu mwaka utaha kandi mu mezi ya vuba bazaba bamaze kuyabona.”

Ibikorwa remezo birimo imihanda, amazi meza n’amashanyarazi ntibyasigaye inyuma mu masezerano abaturage bahawe na FPR.

Mu mihigo iteganyijwe mu rwego rw’imibereho myiza y’abaturage muri gahunda ya Guverinoma, harimo ko amazi n’amashanyarazi bizagezwa kuri bose (100%).

Mu bukungu, hazarangizwa imihanda ya kaburimbo ihuza uturere ireshya na kilometero (km) 800 mu gihugu cyose.

Binateganyijwe ko hazubakwa hakanasanwa imihanda mihahirano ireshya na km 2,655; hubakwe imihanda mishya ya kaburimbo ireshya na km 280 mu Mujyi wa Kigali, imijyi iwunganira n’indi mijyi mito.

Nta kabuza ko aba badepite bazagenzura ko ibi bigerwaho.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye uyu muhango ari benshi cyane

Hari itorero ryasusurukije abanyamuryango ba FPR Inkotanyi

Iki gikorwa cyatangijwe n’akarasisi ka za moto nyinshi

Ubwo abakandida Depite biyamamazaga

Uko byari byifashe mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida Depite b’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo

Umukandida Depite, Cecile Murumunawabo ari kwiyamamaza

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu, Busabizwa Parfait, nawe yari yitabiriye iki gikorwa

2018-08-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abadiplomate ba Tshisekedi bakomeje gufatirwa muri magendu y’ibiyobyabwenge

Abadiplomate ba Tshisekedi bakomeje gufatirwa muri magendu y’ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 21 Jul 2025
Ingabire Victoire Umuhoza Yongeye Gukubitirwa Ahareba Inzega

Ingabire Victoire Umuhoza Yongeye Gukubitirwa Ahareba Inzega

RUSHYASHYA 27 Mar 2026
Perezida Kagame mu bayobozi bo muri Afurika bakurikirwa n’abantu benshi kuri instagram

Perezida Kagame mu bayobozi bo muri Afurika bakurikirwa n’abantu benshi kuri instagram

Ubwanditsi 11 Dec 2018
Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto

Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto

Ubwanditsi 26 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko itabwa muri yombi rya Gen Kale Kayihura ryagenze n’uko yagerageje gucika ntibimuhire
INKURU NYAMUKURU

Uko itabwa muri yombi rya Gen Kale Kayihura ryagenze n’uko yagerageje gucika ntibimuhire

Ubwanditsi 14 Jun 2018
Hagaragajwe ibimenyetso binyomoza Corneille uvuga ko umuryango we wishwe na FPR
ITOHOZA

Hagaragajwe ibimenyetso binyomoza Corneille uvuga ko umuryango we wishwe na FPR

Ubwanditsi 13 Oct 2016
Kivu, isibaniro ry’intambara ikomeye ya Afurika itaribagirana
ITOHOZA

Kivu, isibaniro ry’intambara ikomeye ya Afurika itaribagirana

Ubwanditsi 06 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru