Abaturage bo mu Murenge wa Rusororo muri Gasabo, basabye abakandida b’Abadepite bahagarariye Umuryango FPR-Inkotanyi n’amashyaka bifatanyije ko nibatorwa, bazabakorera ubuvugizi bakegerezwa amazi meza.
Iki cyifuzo bagitanze kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Kanama 2018, ubwo aba bakandida bari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Gasabo.
Umuturage witwa Bugingo Faustin, yavuze ko mu Kagari ka Bisenga batuyemo kugira ngo babone amazi bibasaba kujya kuyashaka mu Karere ka Rwamagana.
Yagize ati “Twe icyo twifuza ni uko bazadukorera ubuvugizi tukegerezwa amazi nk’abandi kuko iyo tuyashatse bidusaba kujya i Rwamagana.”
Mukandahiro Salama we yagize ati “Tubonye amazi byadufasha cyane kuko dukora urugendo rurerure tujya kuyashakira i Rwamagana, ikindi tubifuzaho ni ukudufasha tukabona isoko kuko tujya kuriremera i Nyagasambu.”
Umukandida Depite, Cecile Murumunawabo, yemeza ko nibatorwa bazakorera ubuvugizi aba baturage ku buryo ibibazo byabo bikemuka.
Yagize ati “Nidutorwa tuzabakorera ubuvugizi nk’uko twari dusanzwe tubikora ku buryo ikibazo cy’amazi kizaba amateka muri uyu murenge, n’aho iby’amashuri n’isoko byo twizeye ko mu gihe cya vuba bizaba byakemutse kuko biri mu igenamigambi ry’Akarere.”
Meya w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen, yabwiye aba baturage bo mu Kagari Bisenga ko bashonje bahishiwe.
Yagize ati “Nibyo hari ikibazo cy’amazi ariko turabizeza ko mu mwaka utaha kandi mu mezi ya vuba bazaba bamaze kuyabona.”
Ibikorwa remezo birimo imihanda, amazi meza n’amashanyarazi ntibyasigaye inyuma mu masezerano abaturage bahawe na FPR.
Mu mihigo iteganyijwe mu rwego rw’imibereho myiza y’abaturage muri gahunda ya Guverinoma, harimo ko amazi n’amashanyarazi bizagezwa kuri bose (100%).
Mu bukungu, hazarangizwa imihanda ya kaburimbo ihuza uturere ireshya na kilometero (km) 800 mu gihugu cyose.
Binateganyijwe ko hazubakwa hakanasanwa imihanda mihahirano ireshya na km 2,655; hubakwe imihanda mishya ya kaburimbo ireshya na km 280 mu Mujyi wa Kigali, imijyi iwunganira n’indi mijyi mito.
Nta kabuza ko aba badepite bazagenzura ko ibi bigerwaho.