Inkuru yanditswe n’umunyamakuru witwa ANDREW M. MWENDA ku wa 24, Kanama 2018, yavugaga ko uwahoze ari umukuru wa Polisi ya Uganda Jenerali , Kale Kayihura, yagejejwe imbere y’Urukiko rwa gisirikare aregwa ibyaha birimo gushimuta Abanyarwanda bari barahungiye muri Uganda, abifashijwemo na ba ofisiye bato, ibi, ngo bikaba byarabaye hagati ya 2012 na 2016.
Nubwo ibirego biri mu bwinshi, uvugwa kuba yaragizweho ingaruka ni umuntu umwe gusa, Liyetona Mutabazi. Icyi cyaha kandi, akaba ari nacyo gishinjwa ba ofisiye bakorana na Kayihura bya hafi umwaka ushize.
Kayihura kandi akaba yarashinjwe kuba yarananiwe kurinda ibikoresho byifashishwa mu ntambara, bivugwa ko byagiye mu maboko yabakora ubwikorezi bw’ibintu n’abantu bifashishije moto bazwi nka BODA BODA, Ibi, ngo bikaba byarabaye muri 2010, iri tsinda akaba ariryo Kayihura yifashishaga mu guhashya abigaragambirizaga mu mujyi wa Kampala.
Ikindi kirego ni icyerecyeranye no kuba ngo yarananiwe kugenzura intwaro ndetse n’amasasu mu itsinda rya Polisi ryitwa Flying Squad, n’ishami rya polisi rishinzwe ubutasi ndetse no mu rindi itsinda rya Polisi ridasanzwe rizwi ku izina rya Special Operations Unit.
Icyindi n’icyijyanye n’ihirika ry’ubutegetsi. Abi Kigali bakabona ko bashaka kubagerekaho uriya mugambi. Kuba rero umubano hagati y’uRwanda na Uganda ukomeza kugenda uyoyoka birababaje,.Ariko kugirango byumvikane neza, tugomba mbere nambere kumenya umubano uri hagati ya Kampala na Juba.
Mu Ukuboza 2013, Uganda yohereje ingabo muri Sudani y’Amajyepfo, mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu ubutegetsi bwa Perezida Salva Kiir bwari bugeze aharindimuka. Ubwo nifashishije itangazamakuru risanzwe n’imbuga nkoranyambaga mvuga ko Leta yacu yarimo gukora ibara.
Navugaga ko tudashobora gukemura ibibazo by’inzitane byo muri Sudani y’Amajyepfo. Bityo, tukaba dukwiye kureka intambara igakomeza kurota, kugirango uruhande rumwe rutsinde hifashishijwe ingufu za gisirikare, cyangwa se wenda impande zombi zikaba zazahazwa n’intambara, noneho bakaba bashakisha ubundi buryo butari ukurwana.
Nuko mu mpera za Mutarama 2014, naje guhura na Perezida Museveni mu Ngoro ye Entebbe. Yarambwiye ngo ibitekerezo byanjye kuri Sudani y’Amajyepfo byari bihabanye n’ukuri. Uganda ntabwo yijanditse muri cyiriya gihugu mu rwego rwo gukemura ibibazo byacyo, yavuze ko impamvu nyamukuru kwari ugusigasira inyungu z’igihugu cya Uganda.
Mbere, yagize ati, ‘‘ Ihirikwa rya Leta ya Kiir ryari gutera isenyuka ry’Igihugu cya Sudani y’Amajyepfo. Riek Machar ntiyari afite ububasha ku nyeshyamba, zari ziri hafi yo gufata Umujyi wa Juba, kandi guhirika ubutegetsi byari guhitana abantu benshi. Sudani y’Epfo mu kavuyo byariguha icyuho Lord’s Resistance Army inyeshyamba za Joseph Kony, maze zikisuganya zikajya zitera Uganda,’’ -Museveni.
Icyakabiri, Museveni yambwiye ko Sudani y’Epfo ko ari isoko rishyushye ry’ibicuruzwa bitumizwa muri Uganda, kandi ko ririmo kwaguka amanywa n’ijoro. Nyuma naje gushakisha, nsanga ibyo twoherezaga muri Sudani y’Amajyepfo muri 2013, byari bifite agaciro kangana na miliyoni US$330. Yavuze ko Amajyaruguru ya Uganda yari akiva mu ntambara, bityo Sudani y’Amajyepfo ikaba ari umukiriya w’imena ugura ibiribwa muri ako gace, ati icyo gihugu cyiramutse gisenyutse, byaba ari ibara ku bacuruzi ba Uganda ndetse n’abahinzi.
Icyagatatu, Museveni yambwiye ko nk’impirimbanyi ya Afurika ifite ibitekerezo bimwe nk’ibyishyaka ryaharaniye ubwigenge bwa Sudani y’Amajyepfo Sudan People’s Liberation Movement (SPLM), yari arajwe ishinga no kugira umutima wa kimuntu agafasha abavandimwe be bo muri Sudani y’Amajyepfo, bityo agahosha imivu y’amaraso . Nanyuzwe na ziriya mpamvu nubwo atavuze icyari gutuma ubu butumwa busohozwa neza, n’igihe bwari kumara, n’ingamba yari yarafashe zashyirwa mu bikorwa ingabo zitagifiteyo ibirindiro.
Mbere yaho nari naragiriye uruzinduko i Kigali. Nari naragiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame ku birebana n’ ibyarimo kubera muri Sudani y’Amajyepfo, n’uruhare rw’igihugu cya Uganda. Kagame yambwiye ko icyemezo cya Museveni cyari cyiza, aranagishyigikira. Yaravuze ngo iyaba yari Museveni nawe yari gukora nkibyo yakoze. Mur’icyo cyiganiro nagiranye na Museveni, namubwiye uko Perezida Kagame abibona biramushimisha.
Nyamara kandi icyibazo cya Sudani y’Amajyepfo ntaho gihuriye na busa n’ibibazo bituma umubano hagati ya Kigali na Kampala ukomeza kugenda uyoyoka. Muri Gicurasi uyu mwaka, ibihugu byombi byashyize ingabo ku mipaka, hategurwa intambara. Akaba aribwo Kagame yagiriye uruzinduko rutunguranye Entebbe, ari narwo rwacubije ayo makimbirane. Kuva icyo gihe, imyiteguro ya gisirikare ku mpande zombi yakomeje kwiyongera.
Nakoranye bya hafi na Perezida Museveni na Perezida Kagame, ku bijyanye n’umubano hagati y’ibihugu byombi, ibi nabikoze nk’umukorera bushake, ni ukuvuga ngo mu bihugu byombi ntakimpemba na kimwe . Ibi byatumye nshobora gusesengura iki kibazo kandi ntaho mbogamiye. Bityo iyi nyandiko ikaba ari igitekerezo cy’umunyayuganda uri hagati y’imipaka y’ibihugui byombi.
Lille
Mwenda ngo ari hagati yabo? Ngo ntawe umuhemba? Ngaho reee
Bongwa Beatrice
Andrew Mwenda azwi nk’umujyanama wa Perezida w’u Rwanda kandi hari amabanga menshi amenya y’u Rwanda kurusha ndetse abanyarwanda benshi bari mu butegetsi. Ntashobora kwigira umuhuza kandi bizwiko abogamye! Ahubwo nibaza cyane niba Uganda itagmbye kwibaza ku mabanga ashobora kuba asohoka! Hari abigeze kwibaza icyo Mwenda yagiraho inama Perezida w’u Rwanda kurusha abanyarwanda kavukire, bize,bakoze imilimo itandukanye. Bigaragarako uretse amazimwe, nta kindi Mwenda yazanira U Rwanda!
"e""m"""p""t""
Nkoze
Ubushishozi
Bwanjye
Mbona
Uyu
Mwenda
Ntakindi
Amaze
Uretse
Guteranya
No
Gucuruza
Amakuru
Yibihuha
Yoguteranya
Ibihugu.
INTAMA
KAGAME
Yegere
MUSEVENI
Baganire
Barebere
Hamwe
Ikiri
Guteza
Umutekano
Muke
Hagati
Yibibazo
Kd
KAGAME
Ahindure
Abajyanamabe
Ikigaragara
Bari
Kumuyobya
Kd
Nimba
Abateka
Mutwe
Murwanda
Bafungwa
Na
MWENDA
Bamufate
Kuko
Bitabaye
Bityo
Murisanga
Habi,=mwenda
Araruhiritse,
Ararushenye