• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

  • Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko   |   20 Apr 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umubano hagati ya Kampala na Kigali ururushaho kujya I rudubi- Andre Mwenda

Umubano hagati ya Kampala na Kigali ururushaho kujya I rudubi- Andre Mwenda

Ubwanditsi 05 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Inkuru yanditswe n’umunyamakuru witwa ANDREW M. MWENDA ku wa  24, Kanama 2018, yavugaga ko uwahoze ari umukuru wa Polisi ya Uganda Jenerali , Kale Kayihura, yagejejwe imbere y’Urukiko rwa gisirikare aregwa ibyaha birimo gushimuta Abanyarwanda bari barahungiye muri Uganda, abifashijwemo na ba ofisiye bato, ibi, ngo bikaba byarabaye hagati ya 2012 na 2016.

Nubwo ibirego biri mu bwinshi, uvugwa kuba yaragizweho ingaruka ni umuntu umwe gusa, Liyetona Mutabazi. Icyi cyaha kandi, akaba ari nacyo gishinjwa ba ofisiye bakorana na Kayihura bya hafi umwaka ushize.

Kayihura kandi akaba yarashinjwe kuba yarananiwe kurinda ibikoresho byifashishwa mu ntambara, bivugwa ko byagiye mu maboko yabakora ubwikorezi bw’ibintu n’abantu bifashishije moto bazwi nka BODA BODA, Ibi, ngo bikaba byarabaye muri 2010, iri tsinda akaba ariryo Kayihura yifashishaga mu guhashya abigaragambirizaga mu mujyi wa Kampala.

Ikindi kirego ni icyerecyeranye no kuba ngo yarananiwe kugenzura intwaro ndetse n’amasasu mu itsinda rya Polisi ryitwa Flying Squad, n’ishami rya polisi rishinzwe ubutasi ndetse no mu rindi itsinda rya Polisi ridasanzwe rizwi ku izina rya Special Operations Unit.

Icyindi n’icyijyanye n’ihirika ry’ubutegetsi. Abi Kigali bakabona ko bashaka kubagerekaho uriya mugambi. Kuba rero umubano hagati y’uRwanda na Uganda ukomeza kugenda uyoyoka birababaje,.Ariko kugirango byumvikane neza, tugomba mbere nambere kumenya umubano uri hagati ya Kampala na Juba.

Mu Ukuboza  2013, Uganda yohereje ingabo muri Sudani y’Amajyepfo, mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu ubutegetsi  bwa Perezida Salva Kiir bwari bugeze aharindimuka. Ubwo nifashishije itangazamakuru risanzwe n’imbuga nkoranyambaga mvuga ko Leta yacu yarimo gukora ibara.

Navugaga ko tudashobora gukemura ibibazo by’inzitane byo muri Sudani y’Amajyepfo. Bityo, tukaba dukwiye kureka intambara igakomeza kurota, kugirango uruhande rumwe rutsinde hifashishijwe ingufu za gisirikare, cyangwa se wenda impande zombi  zikaba zazahazwa n’intambara, noneho bakaba bashakisha ubundi buryo butari ukurwana.

Perezida Museveni, Kale Kayihura, Perezida Kagame

Nuko mu mpera za Mutarama 2014, naje guhura na Perezida Museveni mu Ngoro ye Entebbe. Yarambwiye ngo ibitekerezo byanjye kuri Sudani y’Amajyepfo byari  bihabanye n’ukuri. Uganda ntabwo yijanditse muri cyiriya gihugu mu rwego rwo gukemura ibibazo byacyo, yavuze ko impamvu nyamukuru kwari ugusigasira inyungu z’igihugu cya Uganda.

Mbere, yagize ati, ‘‘ Ihirikwa rya Leta ya Kiir ryari gutera isenyuka ry’Igihugu cya  Sudani y’Amajyepfo. Riek Machar ntiyari afite ububasha ku nyeshyamba, zari ziri hafi yo gufata Umujyi wa Juba, kandi guhirika ubutegetsi byari guhitana abantu benshi. Sudani y’Epfo mu kavuyo byariguha icyuho Lord’s Resistance Army inyeshyamba za Joseph Kony, maze zikisuganya zikajya zitera Uganda,’’ -Museveni.

Icyakabiri, Museveni yambwiye ko Sudani y’Epfo ko ari isoko rishyushye ry’ibicuruzwa bitumizwa muri Uganda,  kandi ko ririmo kwaguka amanywa n’ijoro. Nyuma naje gushakisha, nsanga ibyo twoherezaga muri Sudani y’Amajyepfo muri 2013, byari bifite agaciro kangana na miliyoni US$330. Yavuze ko Amajyaruguru ya Uganda yari akiva mu ntambara, bityo  Sudani y’Amajyepfo ikaba ari umukiriya w’imena ugura ibiribwa muri ako gace, ati  icyo gihugu cyiramutse gisenyutse, byaba ari ibara ku bacuruzi ba Uganda ndetse n’abahinzi.

Icyagatatu, Museveni yambwiye ko nk’impirimbanyi ya Afurika ifite ibitekerezo bimwe nk’ibyishyaka ryaharaniye ubwigenge bwa Sudani y’Amajyepfo Sudan People’s Liberation Movement (SPLM), yari arajwe ishinga no kugira umutima wa kimuntu agafasha abavandimwe be bo muri Sudani y’Amajyepfo, bityo agahosha imivu y’amaraso . Nanyuzwe na ziriya mpamvu nubwo atavuze icyari gutuma ubu butumwa busohozwa neza, n’igihe bwari kumara, n’ingamba yari yarafashe zashyirwa mu bikorwa ingabo zitagifiteyo ibirindiro.

Mbere yaho nari naragiriye uruzinduko i Kigali. Nari naragiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame ku birebana n’ ibyarimo kubera muri Sudani y’Amajyepfo, n’uruhare rw’igihugu cya Uganda. Kagame yambwiye ko icyemezo cya Museveni cyari cyiza, aranagishyigikira. Yaravuze ngo iyaba yari Museveni nawe yari gukora nkibyo yakoze. Mur’icyo cyiganiro nagiranye na Museveni, namubwiye uko Perezida Kagame abibona biramushimisha.

Nyamara kandi icyibazo cya Sudani y’Amajyepfo ntaho gihuriye na busa n’ibibazo bituma  umubano hagati ya Kigali na Kampala ukomeza kugenda uyoyoka. Muri Gicurasi uyu mwaka, ibihugu byombi byashyize ingabo ku mipaka, hategurwa intambara. Akaba aribwo Kagame yagiriye uruzinduko rutunguranye Entebbe, ari narwo rwacubije ayo makimbirane. Kuva icyo gihe, imyiteguro ya gisirikare ku mpande zombi  yakomeje kwiyongera.

Nakoranye bya hafi na Perezida Museveni na Perezida Kagame, ku bijyanye n’umubano hagati y’ibihugu byombi, ibi nabikoze nk’umukorera bushake, ni ukuvuga ngo mu bihugu byombi ntakimpemba na kimwe . Ibi byatumye nshobora gusesengura iki kibazo kandi  ntaho mbogamiye. Bityo iyi nyandiko ikaba ari igitekerezo cy’umunyayuganda uri hagati y’imipaka y’ibihugui byombi.

 

2018-09-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: UPDF irakataje mu guha ubushobozi igisirikare kirwanira ku butaka murwego rwo kwitegura intambara ishobora kwaduka mu karere

Uganda: UPDF irakataje mu guha ubushobozi igisirikare kirwanira ku butaka murwego rwo kwitegura intambara ishobora kwaduka mu karere

Ubwanditsi 01 Dec 2017
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 01 Jul 2018
Impamvu Uganda yugarijwe n’ubwicanyi butagira gikurikirana

Impamvu Uganda yugarijwe n’ubwicanyi butagira gikurikirana

Ubwanditsi 16 Sep 2018
Agathon Rwasa abona amatora ya kamarampaka Abarundi biteguye azasiga abaciyemo ibice

Agathon Rwasa abona amatora ya kamarampaka Abarundi biteguye azasiga abaciyemo ibice

Ubwanditsi 27 Mar 2018

3 Ibitekerezo

  1. Lille
    September 5, 20182:38 pm -

    Mwenda ngo ari hagati yabo? Ngo ntawe umuhemba? Ngaho reee

    Subiza
  2. Bongwa Beatrice
    September 5, 20184:22 pm -

    Andrew Mwenda azwi nk’umujyanama wa Perezida w’u Rwanda kandi hari amabanga menshi amenya y’u Rwanda kurusha ndetse abanyarwanda benshi bari mu butegetsi. Ntashobora kwigira umuhuza kandi bizwiko abogamye! Ahubwo nibaza cyane niba Uganda itagmbye kwibaza ku mabanga ashobora kuba asohoka! Hari abigeze kwibaza icyo Mwenda yagiraho inama Perezida w’u Rwanda kurusha abanyarwanda kavukire, bize,bakoze imilimo itandukanye. Bigaragarako uretse amazimwe, nta kindi Mwenda yazanira U Rwanda!

    Subiza
  3. "e""m"""p""t""
    September 6, 201811:42 am -

    Nkoze
    Ubushishozi
    Bwanjye
    Mbona
    Uyu
    Mwenda
    Ntakindi
    Amaze
    Uretse
    Guteranya
    No
    Gucuruza
    Amakuru
    Yibihuha
    Yoguteranya
    Ibihugu.

    INTAMA

    KAGAME

    Yegere

    MUSEVENI

    Baganire
    Barebere
    Hamwe
    Ikiri
    Guteza
    Umutekano
    Muke
    Hagati
    Yibibazo

    Kd

    KAGAME

    Ahindure
    Abajyanamabe
    Ikigaragara
    Bari
    Kumuyobya

    Kd
    Nimba
    Abateka
    Mutwe
    Murwanda
    Bafungwa
    Na
    MWENDA
    Bamufate
    Kuko
    Bitabaye
    Bityo
    Murisanga
    Habi,=mwenda
    Araruhiritse,
    Ararushenye

    Subiza

Leave a Reply to Bongwa Beatrice Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi igiye gukurikirana Dr Kayumba ushinjwa kuyiharabika
ITOHOZA

Polisi igiye gukurikirana Dr Kayumba ushinjwa kuyiharabika

Ubwanditsi 01 Oct 2018
Uganda : Inkuru z’Ibinyoma ku Rwanda zikomeje kwiyongera
ITOHOZA

Uganda : Inkuru z’Ibinyoma ku Rwanda zikomeje kwiyongera

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Mu maso y’umutoza mushya wa Kiyovu Ndayiragije Etienne, Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports, APR FC itsinda Muhanga FC – Uko imikino yose yagenze
Amakuru

Mu maso y’umutoza mushya wa Kiyovu Ndayiragije Etienne, Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports, APR FC itsinda Muhanga FC – Uko imikino yose yagenze

Ubwanditsi 06 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru