Nkuko twagiye tubigarukaho ko Jambo ari itsinda ryashinzwe n’abana bafite base bateguye ndetse bakanakora jenoside yakorewe Abatutsi, ubu iryo tsinda rikaba rifite inshingano zo gutagatifuza base bagerageza kubwira abantu ko iyo jenoside itigeze ibaho, iryo tsinda niryo ubu rigerageza gushaka inyito bayita ari nako bafata abarokotse bagashaka kubagerekaho ibyaha base bakoze!
Uyu Placide Kayumba ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wahoze ari Su Perefe wa Butare mu majyepfo y’u Rwanda mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi
Papa wa Placide yahamijwe n’urukiko rwa Arusha kwica Abatutsi berenga ibihumbi mirongo itatu bari bahungiye ku gasozi ka Kabuye, ubwo bwicanyi bwabaye hagati y’italiki ya 21 kugeza 24 z’ukwezi kwa kane.
Sibyo gusa kuko Diminiko yanatanze amategeko yo kwica ndetse no gufata ku ngufu Abatutsi bose bafatirwaga kumabariyeri yari yaragiye akwirakwiza hirya no hino. Dominiko akaba yarakatiwe igihano kingana n’imyaka 25
Placide Kayumba
Uyu Kayumba ni umuhungu wa Dominiko, akaba yaravukiye i Gisagara aba ari naho yiga amashuri abanza ayisumbuye yayize mu iseminari nto ya Karubanda izwi ku izina rya Virgo Fidelis, 1993 yari umwana muto uri hagati y’imyaka 12 na 15 igitangaje nuko ku myaka ye micye yari yifitemo urwango rwo kwanga Abatutsi kuko yababwiraga nabi ndetse nabo bigana akajya ababwira ko azabajyana aho bitaga “Camp Goma” cyari ikigo cya gisirikare cyakorerwagamo iyica rubozo hatangiwe kwicirwa Abatutsi kuva 1990-1994.
Ntagushidikanya ko uyu Kayumba yonkejwe amacakubiri kuva cyera na se umubyara Dominiko kugeza n’uyu munsi kuko ubu niwe wakomereje aho se yagarukiye ibikorwa bye. Ubu bikaba bibera muri wa mutwe ushinzwe gupfobya Jenocide witwa Jambo Asbl.
Ibindi byinshi bimwerekeyeho wafungura iyo link: http://ktpress.rw/…/jambo-asbl-and-the-story-of-a-military…/
RUGENDO
NAWE WANDITSE IYI NKURU WONSE KUVUGA AMATIKU!!!
KO MURANGIJE INKURU??UBUSE AKORA IKI??
YIZE HE?ABA MUKIHE GIHUGU??MUTUBWIRE BYOSE!!
Radjabali
Yize mwishule r’yinterahamwe ibyo se urabiyobewe puu