Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa Gatanu, tariki ya 14 Nzeri 2018, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 08 Kanama 2018.
2. Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Amategeko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi aba bakurikira:
Bwana KIZITO Mihigo yahawe imbabazi ku gihano cy’igifungo yari asigaje ku cy’imyaka icumi (10) yari yarakatiwe n’Urukiko Rukuru mu rubanza N0 RP 0014/14/HC/Kig.;
Madamu INGABIRE Victoire Umuhoza yahawe imbabazi ku gihano cy’igifungo yari asigaje ku cy’imyaka cumi n’itanu (15) yari yarakatiwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu rubanza N0 RPA 0255/12/CS.
Inama y’Abaminisitiri yemeje raporo y’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018. 4. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:
– Iteka rya Perezida ryongerera manda Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi: Bwana KAMERE Emmanuel.
Iteka rya Perezida ryongerera manda Umushinjacyaha Mukuru wungirije: Madamu MUKAGASHUGI Agnès;
Iteka rya Perezida ryirukana burundu ba Ofisiye bato mirongo itatu na bane (34) ba Polisi y’u Rwanda;
Iteka rya Perezida ryimurira muri Polisi y’u Rwanda Ofisiye wo mu Ngabo z’u Rwanda: Lt. Richard KAYUMBA;
– Iteka rya Perezida ryemerera Madamu GASHUMBA Liliane wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (CEPGL) guhagarika imirimo;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rureberera Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa;
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rureberera Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP)
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rureberera Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro n’Imyigishirize y’Imyuga mu Rwanda (WDA);
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigenga Urwego rureberera Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA);
Iteka rya Minisitiri rishyiraho urutonde rw’ibikorwa n’imishinga biterwa inkunga n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA);
Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imitunganyirize n’imikorere by’inzego z’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko;
– Iteka rya Minisitiri ryirukana burundu ba Su-Ofisiye n’abapolisi bato magana abiri na mirongo itatu (230) ba Polisi y’u Rwanda;
Iteka rya Minisitiri risezerera ba Su-Ofisiye icyenda (9) ba Polisi y’u Rwanda kubera impamvu z’uburwayi;
Iteka rya Minisitiri rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru ba Su-Ofisiye bato mirongo icyenda na barindwi (97) ba Polisi y’u Rwanda;
Iteka rya Minisitiri risubiza mu buzima busanzwe ba Su-Ofisiye n’abapolisi bato cumi na bane (14) ba Polisi y’u Rwanda;
Iteka rya Minisitiri rishyiraho abagize Komisiyo irebana n’iby’amasezerano Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) gikorana n’abatanga serivisi z’ubuvuzi. Abo ni :
1) Dr. RURANGIRWA Diane, Perezida;
2) Dr. UMUTESI Lysette;
3) RWANKUNDA Quinta;
4) Dr UMUTONI Nathalie;
5) Dr. UBARIJORO Sowaf;
6) NSENGIYUMVA Aloys;
7) KANOBAYIRE Chantal;
8) SHEMA Fabrice;
9) NYINAWINKINDI Marie Claire.
Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa ibihumbi bibiri n’ijana na mirongo itatu n’umunani (2,138) babisabye kandi bakaba bujuje ibiteganywa n’amategeko.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira Ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:
– SAMUEL ATEBA OWONO IYANGA wa Repubulika ya Guinée Equatoriale, afite icyicaro i Brazzaville, muri Repubulika ya Congo;
– SIMON DUKU MICHAEL wa Repubulika ya Sudani y’Epfo (South Sudan), afite icyicaro i Kampala muri Uganda;
WEERAWARDENA SUNIL DHARMASENA DE SILVA, wa Repubulika ya Sri Lanka, afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya;
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko CYAGA Ndimubanzi Eric ahagararira inyungu za Repubulika ya Côte d’Ivoire mu Rwanda.
7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira inyungu z’u Rwanda mu mahanga (Honorary Consuls):
GUNTHER VANPRAET, i Flanders mu Bubiligi;
POPPE WOLFGANG, i Vienna, muri Austria.
8. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira: Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (MINAFFET):
MASOZERA Richard: Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya;
NIKOBISANZWE Claude: Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique;
URUJENI BAKURAMUTSA: Umunyamabanga Uhoraho (Permanent Secretary).
Muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA):
UWASE Patricia: Umunyamabanga Uhoraho (Permanent Secretary.
Muri Kaminuza y’u Rwanda (UR):
Patricia CAMPBELL: Umuyobozi w’Icyubahiro (Chancellor).
Muri Rwanda Cooperative Initiative:
MUHIRE Louis-Antoine: Umukuru w’Ubuyobozi (Chief Executive Officer);
URUJENI Rosine: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa (Chief Operations Officer);
MAKUZA Freddy: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari (Chief Finance Officer).
Muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN):
BAYINGANA Laban: Umujyanama mu byerekeye ubukungu w’Umunyamabanga Uhoraho akaba n’Umunyamabanga w’Ikigega cya Leta (Treasury Technical Advisor to the Permanent Secretary and Secretary to the Treasury);
Muri Minisiteri y’Urubyiruko (MINIYOUTH):
MUGABEKAZI Grace: Umujyanama wa Minisitiri (Advisor to the Minister);
BIZIMUNGU Geoffrey: Umuyobozi w’Ishami Youth Social & Ethics Empowerment.
9. Mu bindi:
a) Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
U Rwanda ruzifatanya n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe amahoro ku itariki ya 21 Nzeri 2018.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Uburenganzira ku mahoro- Imyaka 70 irashize Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu rishyizweho”. Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, hateganyijwe ibiganiro ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka, bizahuza urubyuriko, muri Hoteli Serena- Kigali.
– Ukwezi kwahariwe Ubumwe n’Ubwiyunge kuzizihizwa kuva ku itariki ya mbere kugeza ku ya 31 Ukwakira 2018. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Duharanire ubumwe n’Ubwiyunge mu Miryango.”
b) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Inama y’Ubutegetsi ya Forumu y’Inzego z’Ibanze mu Muryango wa Commonwealth izaterana kuva ku itariki ya 17 kugeza ku ya 19 Nzeri 2018 muri Hoteli des Mille Collines.
c) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu gihembwe cy’Ihinga 2019A, Ha 812,727 z’ubutaka zizahingwaho ibihingwa by’ingenzi (ibigori, ingano, umuceri, ibishyimbo, soya, ibirayi, imyumbati n’imboga).
MINAGRI izegereza abahinzi Megatoni 28,568 z’ifumbire na Megatoni 2,313 z’imbuto z’indobanure. Gutera imbuto bizatangira mu cyumweru cya gatatu cya Nzeri 2018.
d) Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba (MINILAF) yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko igihembwe cyo gutera amashyamba 2018/19 no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Igiti ku nshuro ya 43 Page 6 of 8 bizakorwa ku itariki ya 27 Ukwakira 2018. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Tera Ibiti Ugire Ubuzima n’Ubukungu”.
MINILAF ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo bateganyije gutera ibiti bivangwa n’imyaka ku buso bungana na Ha 38,119, gutera ibiti bisanzwe ku buso bungana na Ha 4,800, gutera ibiti by’imbuto 225,440 no kuvugurura amashyamba yangiritse ku buso bungana na Ha 670 mu Gihugu hose.
e) Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
Ikipe y’Igihugu ya Volleyball y’abakobwa batarengeje imyaka 20 yabaye iya 2 mu mikino Nyafurika yabereye mu gihugu cya Kenya guhera ku itariki ya 24/08/2018 kugeza ku ya 03/09/2018 bityo ibona itike yo kuzahagararira Afurika mu mikino y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 21 kizabera mu gihugu cya Mexique muri 2019.
Ikipe y’Igihugu ya Volleyball y’abahungu batarengeje imyaka 21 iri mu gihugu cya NIGERIA aho yitabiriye irushanwa Nyafurika rya Volleyball rizaba guhera ku itariki ya 11 kugeza ku ya 21 Nzeri 2018.
Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’abagabo iri mu gihugu cya NIGERIA aho yitabiriye imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Isi kizabera mu Bushinwa muri 2019; imikino izaba guhera ku itariki ya 14 kugeza ku ya 16 Nzeri 2018.
Ikipe y’Igihugu y’umukino w’amagare izitabira imikino y’igikombe cy’Isi yo mu muhanda “2018 UCI Road World Championship” izabera muri AUSTRIA guhera ku itariki ya 22 kugeza ku ya 30 Nzeri 2018.
f) Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ibikorwa bijyanye n’Inama n’Imurikabikorwa bya Gahunda y’Imyigire ikorwa binyuze mu Ikoranabuhanga muri Afurika bizabera muri Kigali Convention Center kuva ku itariki ya 26 kugeza ku ya 28 Nzeri 2018. Insanganyamatsiko ni: “Duharanire guhuza Afurika.”
g) Minisitiri w’Urubyiruko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira Inkera y’Imihigo y’Urubyiruko ku rwego rwa Afurika (YouthConnekt Africa Summit 2018) kuva ku itariki ya 8 kugeza ku ya 10 Ukwakira 2018. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Guha Page 7 of 8 amahirwe Urubyiruko hagamijwe kwihutisha iterambere rya Afurika.”
h) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminsitiri ko u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa ku itariki ya 11 Ukwakira 2018. Kuri uwo munsi hazatangizwa ubukangurambaga ku bana b’abakobwa: “Girls2leader” bugamije kubakundisha ibijyanye na politiki.
Kuri uwo munsi kandi hazanatangizwa ubukangurambaga ngarukamwaka bugamije guteza imbere Umuryango n’Imiyoborere myiza mu Turere 17. Insanganyamatsiko ni: “Twubake Umuryango twifuza, Turwanya gusambanya abana”.
I)Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 17 kugeza ku ya 18 Nzeri 2018 mu Rwanda hazabera inama iziga kuri Politiki y’Inganda mu Rwanda.
j) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
Kuva ku itariki ya 18 kugeza ku ya 20 Nzeri 2018 mu Rwanda hazabera Inama iziga kuri Gahunda y’icyitegererezo ku isakazwa ry’ingufu zisubira izabera muri Hoteli Serena- Kigali.
Kuva ku itariki ya mbere kugeza ku ya 4 Ukwakira 2018 mu Rwanda hazabera Inama ya 3 Nyafurika ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho mu gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi. Iyi nama izabera muri Hoteli Radisson Blu.
Kuva ku itariki ya 29 Ukwakira kugeza ku ya 4 Ugushyingo 2018, u Rwanda ruzakira Inama ya 7 Nyafurika yerekeye ingufu z’amashanyarazi ziva munsi y’ubutaka. Iyi nama izabera muri Hoteli Radisson Blu.
k) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko MINEDUC ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo yateguye icyumweru Page 8 of 8 cyahariwe ubumenyingiro kizabera i Kigali kuva ku itariki ya 19 kugeza ku ya 24 Ugushyingo 2018.
l) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Mwarimu uzizihizwa ku nshuro ya 17 ku itariki ya 5 Ukwakira 2018 mu Mirenge yose y’Igihugu no mu Karere ka Rwamagana ku rwego rw’Igihugu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Mwarimu wize kwigisha kandi ubishoboye ni umusingi w’ireme ry’uburezi”.
m) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kwizihiza Umunsi Mukuru Mpuzamahanga Ngarukamwaka w’Abageze mu zabukuru bizabera kuri buri Mudugudu, ku itariki ya mbere Ukwakira 2018 naho ku rwego rw’Igihugu bikazabera mu Karere ka Gicumbi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Kwigira kwa buri wese: Umusingi w’amasaziro meza”.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Marie Solange KAYISIRE Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri