• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

  • Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe   |   05 Aug 2026

  • Ingoma Ibihumbi u Rwanda ruticaranye ku meza n’abaruhekuye bashaka kwambara Uruhu rwera kandi ari ibirura   |   04 Aug 2026

  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nta shyaka na rimwe rya opposition  rikorera mu buhungiro  ryahungabanya umutekano w’u Rwanda –Rutayisire Boniface

Nta shyaka na rimwe rya opposition  rikorera mu buhungiro  ryahungabanya umutekano w’u Rwanda –Rutayisire Boniface

Ubwanditsi 30 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU

Umunyarwanda uba mu Bubiligi Rutayisire Boniface yagize icyo avuga kubiyita ko barwanya ubutegetsi mu Rwanda yagize ati : Muri  iyi minsi  haravugwa abanyarugomo b’amashyaka arwanya leta y’u Rwanda baba  hanze yarwo  bafite ibyifuzo bishaka kubuza umutekano abanyarwanda.

Mbyise ibyifuzo kuko mungiro ibyo bavuga ko barwanya leta siko biri, kuko ntambaraga bafite zahungabanya leta n’umutekano w’igihugu.

Njye  rero icyo nabwira buri munyarwanda uri imbere mugihugu cyangwa hanze, ndagirango nkubwire nti  witega amatwi ibyo bigambo birwanya leta y’u Rwanda kuko bigirango bikurangaze bikubuze gahunda yo gukomeza kwiteza imbere.

Abavuga ibyo bose bitwa ko barwanya leta y’u Rwanda nta shingiro bafite.

He kugira uwo batesha igihe cyangwa ngo bamutere impungenge. He no kugira uwabashyiraho ikizere yibaza ko hari icyo bazamugezaho.

Kugeza ubu, nta shyaka na rimwe rya opposition  riba hanze y’u Rwanda rifite ubushobozi bwo kuba ryabangamira umutekano w’ u Rwanda.

Ntihagire umuturage urangazwa n’amagambo y’abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda kuko nta shingiro ryabo.

Njye inama naha buri munyarwanda, nuko buri wese yashyira imbere ubunyarwanda butavangura kandi butagira umupaka  noneho  tugasenya urukuta rubuza abanyarwanda gusabana, maze tukegera abo bahitamo gukomeza kurwanya leta y’u Rwanda, baba abo muturanye cyangwa muhurira mubindi by’ubuzima busanzwe cyangwa kuri za social media n’ibindi.

Nimureke tubegere tubigishe bayoboke inzira nziza. Uramutse ubihoreye nkaho waba uvuze ko bazakwiza urwo rwango rwabo noneho abo bamaze kurukwizamo bakagusanga aho uri . Ibyiza rero nuko wabasanga aho bari ukabigisha maze ibitekerezo bibi bikabavamo ntawe biranduza wundi.

Igihe ushyize imbere ubunyarwanda butavangura kandi butagira umupaka, nta n’umwe watinya kwegera kuko nibwo umuhanduramo bya bitekerezo bibi. Iyo uteye iyo ntambwe yo kubakuramo ibyo bitekerezo byanze bikunze bigira umusaruro kuribo cyangwa ababegereye.

Muri wa muco nyarwanda wacu wo gusabana, hari aho natashye  ubukwe bw’umuturanyi,  noneho hahubuka umuntu ufite ibitekerezo bya opposition mbisi cyane,  igihe abantu bari barindiriye kwinjizwa mucyumba cy’ahabera ubukwe  ati uziko leta y’u Rwanda muri iyi minsi yamaze abaturage, ngo ubu yatanze itegeko ryo gutsembaho abaturage, leta y’u Rwanda yirirwa ishonjesha abaturage irandura imyaka yabo, leta yashyizeho inzego z’akavuyo zo kubuza amahwemo abaturage, n’ibindi n’ibindi bidafite ishingiro.

Uwo muntu yari yarundanije abantu benshi bagwiriyemo  urubyiruko rw’inkumi  n’abasore.

Maze kumwumva aho nari hirya gato  narabegereye mvugira  hejuru nti wibeshya aba bantu njye niviriye mu Rwanda. Ati wavuyeyo ryari, nti navuyeyo mukwezi kwa gatandatu 2018. Ati se wasanze ibyo maze kuvuga atari ari ukuri ? Nti oya rwose ibyo uvuze si ukuri ni ibinyoma gusa gusa nta nakimwe kizima kirimo.

Abari bamukikije bose bahise bashishikarira kuntega amatwi.  Narakomeje rero nti jye nasanze igihugu cy’u Rwanda cyacu gifite umutekano uhagije kuburyo ugenda amanywa n’ijoro nta mpungenge kandi buri muturage afite ubwisanzure buhagije.

Ati se noneho ibyinzego ziyoboye abaturage zikababuza umutekano n’ubwisanzure.  Aho naho naramushubije nti nabyo urabeshye  kuko ahubwo abayobozi baba bato cyangwa bakuru batinya kandi bakubaha abaturage.  Nta muyobozi urenganya umuturage ngo bimugwe neza kuko umuturage  ahaguruka muri Njyanama akabivugiraho noneho izindi nzego zigahita zifatira wa muyobozi  ibyemezo.

Ndetse kugirango nanamwereke ko amakuru mfite y’inzego za leta y’u Rwanda rwacu  zikora neza ariyo, naramubwiye nti ntabwo wasomye mubinyamakuru cyane cyane muri social media  ko kwicara mu ntebe ya Meya basigaye babyita yigere uyimpe? Ati yego. Kubera iki bayita gutyo? Ati si mbizi. Nahise rero mubwira nti biterwa n’uko inzego zihagarariye abaturage zikora neza kuburyo iyo Meya akora nabi baterana bakamuvanaho. Nti kandi ibyo ntibyigeze bibaho kungoma ya Habyarimana.

Ubwo wawundi wiyitaga uri muri opposition wakwizaga ibinyoma, yatangiye  kuvugishwa ngo eeeh ngo Meya abaturage bamuvanaho  !! Nti yego rwose.  Noneho abari batuzengurutse  aho  hanze bahita bamwanjama bati uheruka mu Rwanda ryari. Undi ati mbere ya 1994. Ba basore n’inkumi  noneho bariyamirira bati ubwo rero wari utworosheho ikinyoma. Ubwo nawe kwivana mu isoni yaratangiye ngo harya wowe (yavugaga jye) uri umuyobozi w’ibiki muri leta yanyu. Nti ntabwo kuvuga ibyiza by’igihugu bigombera kuba umuyobozi.

Muguhindukira ntitwamenye aho anyuze. Kuva ubwo abandi bantu nka batatu bari  aho bahuje imyumvire nawe ntawongeye kuzamura amagambo yo gucengeza urwango mu banyarwanda. Ndetse mbonye ukuntu bari  bahahamutse batinya ko ibinyoma byabo bijya ahagaragara hari abo nagiye kwicara iruhande mbashishikariza gusura u Rwanda kugirango bahindure ibitekerezo bavuge amakuru y’ukuri adasebya leta y’u Rwanda.

Ubwo nabo  noneho  bahise batangira guhangana ubwabo bamwe babwirana ko koko bikwiye kurusura kuko hari byinshi bavuga basebya u Rwanda abaturage bakabaseka kuko bazi ukuri maze bakabahindura umuti w’amenyo  cyane cyane ko  byanze bikunze aho abanyarwanda bateraniye haba harimo abafite amakuru y’ukuri.

Igihe kandi wiyumvamo ubunyarwanda bwuzuye busabana na bose ndetse  ukaba wiyizeyemo urukundo rw’igihigu cyawe na leta yawe, witinya kwegera wa munyarwanda w’ibitekerezo bibi ugamije kumwigisha kuko ni umunyarwanda.

Iyo utamwegereye uba umuhaye amahirwe yo gukomeza gukwiza ingengabitekerezo  y’urwango no kwanduza abandi.  Icyo gihe rero iyo utakoresheje ubunyarwanda bwawe ngo umusange aho ari umuvanemo bya bitekerezo, iyo akwije bya bitekerezo bikugiraho ingaruka zikagusanga aho uri. Kumusanga aho ari rero ukabimuvanamo nibyo biguze make. Nta kurambirwa kandi kuko kwigisha ni uguhozaho. Niyo abantu baba ari abantu  bakuru, iyo utarambiwe bagera aho bakagororoka.

Witinya rero ngo baravuga ngo iki. Ahubwo gira uti kuki ntacyo ndimo gukora mukwigisha abandi ibyiza by’igihugu na leta yacu.   Rwose  witinya kuko  iyo wakoze neza leta irabimenya nayo ifite amaso n’amatwi.  Abanyarwanda rero mukunda igihugu mwaba abagisura cyangwa abakirimo hamwe n’abafite amakuru yacyo meza, aho muri hose  nimuhaguruke muganirize abafite ibitekerezo bibi mubibakuremo kuko muzaba mukemuye byinshi mbere y’uko byigaragaza mubikorwa. Aho uri ukunda igihugu, jya uzirikana ko uri ijisho n’amaboko  bya leta y’u Rwanda kandi wirindira kubwirizwa kuko ufite uburenganzira busesuye igiye ugamije ibyiza no gushyigikira gahunda za leta.

2018-07-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu kugaragaza kurenga umurongo, urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda CMI gushimuta no kwicurubozo umunyarwanda ukorera LONI

Mu kugaragaza kurenga umurongo, urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda CMI gushimuta no kwicurubozo umunyarwanda ukorera LONI

Ubwanditsi 06 Jul 2019
Gushyira mu gaciro:  ” Intwaro ikomeye muri politike”

Gushyira mu gaciro: ” Intwaro ikomeye muri politike”

Ubwanditsi 05 Feb 2018
Ni iki Prof. Gambari washimwe na Perezida Kagame yakoze mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga?

Ni iki Prof. Gambari washimwe na Perezida Kagame yakoze mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi yabaga?

Ubwanditsi 07 Apr 2024
U Rwanda na UCI batangije ibikorwa byo kwakira Shampiona y’isi y’amagare izabera i Kigali

U Rwanda na UCI batangije ibikorwa byo kwakira Shampiona y’isi y’amagare izabera i Kigali

Ubwanditsi 21 Sep 2023

2 Ibitekerezo

  1. MAOMBI jOHN
    July 30, 201812:13 pm -

    MURI KWICINYA ICYARA KO UWO YAVUZEKO NTA MUNTU ARIHO ARWANYA INGOMA TA KAGAME?

    NONESE IYO MVUGO YE NIYO IZABUZA IMPALA GUCURANGA? UBWO NI UBWANA KOKO!!!

    Subiza
  2. Ikibasumba
    July 31, 20188:52 pm -

    Wowe Rutayisire watwibwiriye ko “wapfuye ukazuka” mugihe utarasubira ku Ikondera ngo utubwire ko ibyo wavugaga wabeshyaga abanyarwanda n’ubundi tuzakomeza tugufate uko uri keretse abarezi nibo batakyzi naho twe twakinnye umukino w’Ikiryabareze tukawikuramo tutaraba Abareze nkawe duhita twumva uburyo bwawe bwo guhimba inkuru kugirango ucinye inkoro neza.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abo muri RNC bariye karungu nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby’amafaranga yariye
Amakuru

Abo muri RNC bariye karungu nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby’amafaranga yariye

Ubwanditsi 09 Dec 2022
Uganda : Uko Museveni yahinduye gahunda yo kwigenga kw’ibigo bya leta nyuma y’imyaka 33
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Uko Museveni yahinduye gahunda yo kwigenga kw’ibigo bya leta nyuma y’imyaka 33

Ubwanditsi 22 May 2019
U Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’ibindi bihugu mu mushinga wo kubaka icyogajur
IKORANABUHANGA

U Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’ibindi bihugu mu mushinga wo kubaka icyogajur

Ubwanditsi 13 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru