• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»U Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’ibindi bihugu mu mushinga wo kubaka icyogajur

U Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’ibindi bihugu mu mushinga wo kubaka icyogajur

Ubwanditsi 13 Mar 2018 IKORANABUHANGA

Umuyobozi w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yatangaje ko u Rwanda ruri mu bufatanye n’ibindi bihugu, bigamije gutyaza ubumenyi mu birebana n’ibyogajuru, kugira ngo ikoranabuhanga ribishingiyeho rirushaho kubyazwa umusaruro.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo byatangajwe ko Inzego z’Abikorera mu Rwanda, Ikigo cy’Abayapani Gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga, JICA, RURA n’Ikigo cy’Abayapani gishinzwe ibyogajuru, JAXA, bari mu bufatanye buzatuma u Rwanda rubona icyogajuru mu 2020.

Ubwo kuri uyu wa Mbere i Kigali hatangizwaga amahugurwa y’inzego zirebana n’imikorere y’ibyogajuru, Nyirishema yavuze ko kugira ngo iyo mishinga izagerweho ku Rwanda n’ibindi bihugu, hagomba kuba hari amabwiriza akurikizwa.

Yagize ati “Icyo navuga ni uko u Rwanda ruri gufatanya n’ibihugu bitandukanye mu kubaka ubushobozi, ibihugu bitandukanye n’u Buyapani burimo, ndetse no gufatanya n’ibindi bya Afurika, ari nayo mpamvu iki gikorwa cyabereye hano. Tubona ko icyogajuru ari ikintu cy’ingenzi kuri Afurika.”

“Icyogajuru hari abantu bumva ko ari ibintu bihambaye cyane, ariko ikoranabuhanga rimaze kugera ahantu gukora icyogajuru bigenda byoroha. Kera abantu bakoraga icyogajuru kinini cyane, ubu hasigaye hari utwogajuru duto abantu bakora ku giciro kitari kinini, bakaba babyohereza mu kirere.”

Akim Falou Dine ukora muri serivisi z’ibyogajuru mu Kigo Mpuzamahanga Gishinzwe Iterambere ry’Itumanaho, (ITU), ari nacyo kigomba gutanga aya mahugurwa y’iminsi itanu, yavuze ko ibihugu bikeneye kumva neza ibisabwa ngo nabyo bigire ibyogajuru byiyubakiye.

Yakomeje agira ati “Tuzakora ibishoboka muri iki cyumweru, njye na bagenzi banjye mu gutuma izi nzozi ziba impamo, ku buryo mu gihe kitarenze imyaka ibiri, buri gihugu kiri hano kizaba kimaze kugira icyogajuru gito cyangwa kinini mu kirere.”

Ibihugu bike bya Afurika nibyo bimaze kugira ibyogajuru bito, birimo Nigeria, Kenya, Ghana, Misiri, Moroc. Misiri iteganya no kohereza icyogajuru kinini.

Akim yakomeje avuga ko ibyogajuru byitezweho gufasha cyane mu itumanaho n’isakazabumenyi, bikoroshya itumanaho kurusha iminara, bigafasha Abanyafurika kwihutisha ikoranabuhanga.

Yakomeje agira ati “Ibyogajuru bizafasha cyane mu kugera ku ntego zigamije iterambere rirambye binyuze mu itumanaho. Ubu niba uri igihugu gikennye ushobora koroshya ibikorwa nko mu buvuzi bw’iya kure, uburezi, GPS, ikoranabuhanga mu buhinzi… ni ingenzi cyane.”

Gukora icyogajuru gito ngo ntibigihenze, kuko igiciro ku cyogajuru gito cyane gishobora no kujya hagati y’ibihumbi 40-100$.

Nyirishema yavuze ko “mu minsi iri imbere” u Rwanda ruzatangaza gahunda ihari mu birebana n’umushinga wo gutangiza icyogajuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ushinzwe itumanaho muri Afurika y’Iburasirazuba, Dr Ali Simba, yavuze ko hakiri imbogamizi mu itumanaho nko kuba ibihugu bitarabasha gukwirakwiza umurongo mugari wa internet, kandi itumanaho rimeze neza ryihutisha iterambere.

Yakomeje agira ati “Tuzi ko iyo wongereye 10% by’abagerwaho na internet bihita byongera 1.4% ku musaruro mbumbe w’igihugu. Ni ibintu dufite icyogajuru byakoroshya mu karere kose, tukongera abagerwaho na internet ubundi tukazamura umusaruro mbumbe w’ibihugu byacu.”

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nawo uheruka kongerera imbaraga gahunda y’ibihugu yo kugira ibyogajuru, ubwo washyiragaho Africa Space Agency mu 2016.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu 57 bahagarariye ibihugu birimo u Rwanda, Tanzania, Zimbabwe, Uganda, Nigeria, Senegal, Kenya na Sudani y’Epfo, barimo abakora mu nzego ngenzuramikorere, ibigo by’itumanaho, minisiteri z’ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye.

Akim Falou Dine ukora muri serivisi z’ibyogajuru mu Kigo Mpuzamahanga Gishinzwe Iterambere ry’Itumanaho (ITU)

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema

Amahugurwa ari gutangwa n’impuguke mpuzamahanga zaturutse muri ITU

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ushinzwe itumanaho muri Afurika y’Iburasirazuba (EACO), Dr Ali Simba

Ibihugu bya Afurika bifite intego yo kubaka ibyogajuru bahereye ku bito

Amahugurwa yitabiriwe n’abantu 57 barimo abakora mu nzego ngenzuramikorere, ibigo by’itumanaho na minisiteri z’ikoranabuhanga

2018-03-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kampala: Uruganda rutunganya amazi ya “Jibu” rwafunzwe

Kampala: Uruganda rutunganya amazi ya “Jibu” rwafunzwe

Ubwanditsi 20 Aug 2018
Android 10 yatangiye gukoreshwa muri telefoni za mbere

Android 10 yatangiye gukoreshwa muri telefoni za mbere

Ubwanditsi 06 Sep 2019
‘Momo’, umukino wadutse kuri WhatsApp ukomeje gutera abakiri bato kwiyahura

‘Momo’, umukino wadutse kuri WhatsApp ukomeje gutera abakiri bato kwiyahura

Ubwanditsi 02 Aug 2018
Mu mateka y’U Rwanda rwohereje mu isanzure icyogajuru kizahaza internet ibice by’icyaro

Mu mateka y’U Rwanda rwohereje mu isanzure icyogajuru kizahaza internet ibice by’icyaro

Ubwanditsi 28 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

DRC: Hagati ya Tshisekedi na Kabila ishyamba si ryeru
POLITIKI

DRC: Hagati ya Tshisekedi na Kabila ishyamba si ryeru

Ubwanditsi 12 Nov 2019
Abakekwaho icyaha cya Jenoside badafatwa bakingirwa ikibaba n’ibihugu bahungiyemo -Busingye
Mu Rwanda

Abakekwaho icyaha cya Jenoside badafatwa bakingirwa ikibaba n’ibihugu bahungiyemo -Busingye

Ubwanditsi 10 Apr 2017
RNC Ya Kayumba Nyamwasa Ifatanyije Na JMV Ndagijimana Na Joseph Matata Bari Gutegura  Imihango Yo Guterekera No Gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura
INKURU ZAKUNZWE CYANE

RNC Ya Kayumba Nyamwasa Ifatanyije Na JMV Ndagijimana Na Joseph Matata Bari Gutegura Imihango Yo Guterekera No Gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura

Ubwanditsi 13 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru