• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»U Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’ibindi bihugu mu mushinga wo kubaka icyogajur

U Rwanda rwinjiye mu bufatanye n’ibindi bihugu mu mushinga wo kubaka icyogajur

Ubwanditsi 13 Mar 2018 IKORANABUHANGA

Umuyobozi w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yatangaje ko u Rwanda ruri mu bufatanye n’ibindi bihugu, bigamije gutyaza ubumenyi mu birebana n’ibyogajuru, kugira ngo ikoranabuhanga ribishingiyeho rirushaho kubyazwa umusaruro.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo byatangajwe ko Inzego z’Abikorera mu Rwanda, Ikigo cy’Abayapani Gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga, JICA, RURA n’Ikigo cy’Abayapani gishinzwe ibyogajuru, JAXA, bari mu bufatanye buzatuma u Rwanda rubona icyogajuru mu 2020.

Ubwo kuri uyu wa Mbere i Kigali hatangizwaga amahugurwa y’inzego zirebana n’imikorere y’ibyogajuru, Nyirishema yavuze ko kugira ngo iyo mishinga izagerweho ku Rwanda n’ibindi bihugu, hagomba kuba hari amabwiriza akurikizwa.

Yagize ati “Icyo navuga ni uko u Rwanda ruri gufatanya n’ibihugu bitandukanye mu kubaka ubushobozi, ibihugu bitandukanye n’u Buyapani burimo, ndetse no gufatanya n’ibindi bya Afurika, ari nayo mpamvu iki gikorwa cyabereye hano. Tubona ko icyogajuru ari ikintu cy’ingenzi kuri Afurika.”

“Icyogajuru hari abantu bumva ko ari ibintu bihambaye cyane, ariko ikoranabuhanga rimaze kugera ahantu gukora icyogajuru bigenda byoroha. Kera abantu bakoraga icyogajuru kinini cyane, ubu hasigaye hari utwogajuru duto abantu bakora ku giciro kitari kinini, bakaba babyohereza mu kirere.”

Akim Falou Dine ukora muri serivisi z’ibyogajuru mu Kigo Mpuzamahanga Gishinzwe Iterambere ry’Itumanaho, (ITU), ari nacyo kigomba gutanga aya mahugurwa y’iminsi itanu, yavuze ko ibihugu bikeneye kumva neza ibisabwa ngo nabyo bigire ibyogajuru byiyubakiye.

Yakomeje agira ati “Tuzakora ibishoboka muri iki cyumweru, njye na bagenzi banjye mu gutuma izi nzozi ziba impamo, ku buryo mu gihe kitarenze imyaka ibiri, buri gihugu kiri hano kizaba kimaze kugira icyogajuru gito cyangwa kinini mu kirere.”

Ibihugu bike bya Afurika nibyo bimaze kugira ibyogajuru bito, birimo Nigeria, Kenya, Ghana, Misiri, Moroc. Misiri iteganya no kohereza icyogajuru kinini.

Akim yakomeje avuga ko ibyogajuru byitezweho gufasha cyane mu itumanaho n’isakazabumenyi, bikoroshya itumanaho kurusha iminara, bigafasha Abanyafurika kwihutisha ikoranabuhanga.

Yakomeje agira ati “Ibyogajuru bizafasha cyane mu kugera ku ntego zigamije iterambere rirambye binyuze mu itumanaho. Ubu niba uri igihugu gikennye ushobora koroshya ibikorwa nko mu buvuzi bw’iya kure, uburezi, GPS, ikoranabuhanga mu buhinzi… ni ingenzi cyane.”

Gukora icyogajuru gito ngo ntibigihenze, kuko igiciro ku cyogajuru gito cyane gishobora no kujya hagati y’ibihumbi 40-100$.

Nyirishema yavuze ko “mu minsi iri imbere” u Rwanda ruzatangaza gahunda ihari mu birebana n’umushinga wo gutangiza icyogajuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ushinzwe itumanaho muri Afurika y’Iburasirazuba, Dr Ali Simba, yavuze ko hakiri imbogamizi mu itumanaho nko kuba ibihugu bitarabasha gukwirakwiza umurongo mugari wa internet, kandi itumanaho rimeze neza ryihutisha iterambere.

Yakomeje agira ati “Tuzi ko iyo wongereye 10% by’abagerwaho na internet bihita byongera 1.4% ku musaruro mbumbe w’igihugu. Ni ibintu dufite icyogajuru byakoroshya mu karere kose, tukongera abagerwaho na internet ubundi tukazamura umusaruro mbumbe w’ibihugu byacu.”

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nawo uheruka kongerera imbaraga gahunda y’ibihugu yo kugira ibyogajuru, ubwo washyiragaho Africa Space Agency mu 2016.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu 57 bahagarariye ibihugu birimo u Rwanda, Tanzania, Zimbabwe, Uganda, Nigeria, Senegal, Kenya na Sudani y’Epfo, barimo abakora mu nzego ngenzuramikorere, ibigo by’itumanaho, minisiteri z’ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye.

Akim Falou Dine ukora muri serivisi z’ibyogajuru mu Kigo Mpuzamahanga Gishinzwe Iterambere ry’Itumanaho (ITU)

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema

Amahugurwa ari gutangwa n’impuguke mpuzamahanga zaturutse muri ITU

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ushinzwe itumanaho muri Afurika y’Iburasirazuba (EACO), Dr Ali Simba

Ibihugu bya Afurika bifite intego yo kubaka ibyogajuru bahereye ku bito

Amahugurwa yitabiriwe n’abantu 57 barimo abakora mu nzego ngenzuramikorere, ibigo by’itumanaho na minisiteri z’ikoranabuhanga

2018-03-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibigo by’itumanaho byongereye imbaraga mu gukwirakwiza internet ya 4G muri Afurika

Ibigo by’itumanaho byongereye imbaraga mu gukwirakwiza internet ya 4G muri Afurika

Ubwanditsi 26 Sep 2018
U Rwanda rwatangije gahunda idasanzwe yo guhashya imibu itera Malaria hifashishijwe ’drones’

U Rwanda rwatangije gahunda idasanzwe yo guhashya imibu itera Malaria hifashishijwe ’drones’

Ubwanditsi 10 Mar 2020
Ubushake bwa politiki ku isonga mu gutuma umugore afite aho ageze mu ikoranabuhanga

Ubushake bwa politiki ku isonga mu gutuma umugore afite aho ageze mu ikoranabuhanga

Ubwanditsi 29 Nov 2017
Ikoranabuhanga riri kurandura ruswa mu mitangire y’amasoko ya Leta –RPPA

Ikoranabuhanga riri kurandura ruswa mu mitangire y’amasoko ya Leta –RPPA

Ubwanditsi 09 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyumweru cyo Kwibuka cyasojwe
Mu Mahanga

Icyumweru cyo Kwibuka cyasojwe

Ubwanditsi 15 Apr 2016
Nyuma ya Perezida Mugabe,  Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda
Mu Mahanga

Nyuma ya Perezida Mugabe, Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 15 Jul 2016
Young Africans sc ya Haruna Niyonzima yasezerewe muri Confederations Cup
IMIKINO

Young Africans sc ya Haruna Niyonzima yasezerewe muri Confederations Cup

Ubwanditsi 14 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru