Perezida Paul Kagame yasabye ko ibihugu byashyira imbere guha amahirwe urubyiruko, bigakorwa binyuze mu kuruha ubumenyi, imyumvire n’ubushobozi bukenewe kugira ngo batsinde.
Perezida Kagame yabigarutseho mu itangizwa rya Gahunda y’Umuryango w’Abibumbye y’Iterambere ry’Urubyiruko, aho yemeye ubusabe bwo kuba umwe mu bayobozi bafasha mu cyiswe “Generation Unlimited” Leadership Group.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yavuze ko kuba Isi ifite nibura miliyari 1.8 igizwe n’abana n’urubyiruko, ariko ngombwa ko imikorere y’umuryango w’abibumbye irusha umwanya uhagije.
Yahise anatangiza gahunda yise “Youth Strategy” izageza mu 2030, igamije kongerera urubyiruko ubushobozi aho ruri hose ku Isi.
Perezida Kagame yagize ati “Nta kibabaza nko kubona urubyiruko rutageze ku ntumbero yarwo kubera kubura amahirwe. Gahunda yo guteza imbere urubyiruko twagejejweho n’Umunyamabanga Mukuru ndetse n’Ubishinzwe ni intambwe ikomeye kandi iziye igihe.”
“Umuryango w’Abibumbye ntabwo wagirira akamaro abaturage bose udafite igisubizo cy’ibyifuzo by’urubyiruko dufite hirya no hino ku Isi. Cyane ko mu bihugu byinshi bikiri mu nzira y’amajyambere, umubare munini ni abakiri urubyiruko.”
Perezida Kagame yavuze ko guha urubyiruko ubumenyi, imyumvire, n’ubushobozi bukenewe ari kimwe mu ngingo zihutirwa muri politiki z’ibihugu nk’u Rwanda.
Yakomeje agira ati “Ibitekerezo by’urubyiruko bizakomeza guhabwa agaciro hirya no hino ku Isi. Hakenewe kandi ubufatanye hagati ya za leta n’abikorera kugira ngo ibyifuzo byacu bishyirwe mu ngiro.”
Perezida Kagame yasoje ijambo rye ashimangira ko u Rwanda rwijeje ubufatanye bwarwo muri iyi gahunda, cyane ko ijyane na gahunda y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yiswe y’umwaka wa 2063.