Madamu Jeannette Kagame agiye guhabwa igihembo cy’umugore wabaye indashyikirwa muri Afurika, mu rwego rwo kumushimira umusanzu we mu guharanira ukwibohora, iterambere n’amahoro.
Iki gihembo aragihabwa kuri uyu wa 29 Nzeri 2018, mu muhango uri bubere mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Ambasaderi Vincent Karega niwe uri buze kwakira iki gihembo kigenewe Madamu Jeannette Kagame.
Ibi bihembo byiswe African Women of Excellence Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya kane, bihabwa abagore b’Abanyafurika, n’abafite inkomoko muri Afurika bagaragaje kuba indashyikirwa mu bikorwa bigamije impinduka muri politiki, ubukungu n’imibereho myiza.
Bitegurwa n’Ihuriro ry’Abanyafurika baba mu mahanga (DAF), ku bufatanye na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU.
Kwigisha abana niwo murage umubyeyi agomba guha umwana – Madame Jeannette Kagame
Mu muhango wo gutanga ibihembo uri buyoborwe n’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo ya AU, Amb. Kwesi Quartey, haranazirikanwa aba mbere bahawe igihembo cy’abagore babaye abanyabigwi bakiriho (Living Legends Award).
Abandi bari buhabwe icyubahiro ni Winnie Madikizela Mandela warwanyije politiki y’ivangura muri Afurika y’Epfo, Ruth Sando Perry wabaye umugore wa mbere wayoboye Liberia na Aretha Franklin ufatwa nk’umwamikazi w’injyana ya Soul.