Aya niyo mazina azitwa uwari umenyerewe nk’Intore izirusha intambwe, umukuru w’igihugu akaba n’umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi FPR INKOTANYI, nyakubahwa Kagame Paul. Aya mazina mashya ngo niyo Ntaganda Bernard azamwita umunsi yafashe umwanzuro wo gufungura abandi banyapolitiki bagifunze, nk’uko yamaze kubikorera Diane Rwigara, Adeline Mukangemanyi, Ingabire Victoire Umuhoza na Kizito Mihigo. Ngayo amagambo ya Bernard Ntaganda yumvikanye kuri Radio Ijwi ry’Amerika [ VOA ] muri iki gitondo
Me Ntaganda Bernard, wiyita umuyobozi w’ishyaka PS IMBERAKURI ritemewe mu Rwanda, asanzwe azwiho gucura no gukoresha amagambo yahuranya. Yibukirwa ku ijambo akayihayiho ka politiki yakundaga gukoresha, na tura tugabane niwanga bimeneke, avuga ku igabana ry’ubutegetsi.
Uyu uteganya kuvuga imyato umutware w’intabera, ngo azamuhundagazaho ibisingizo amaze gufungura n’urubuga rwa politiki, ngo kuko “umunyapolitiki si nk’umuturage uhinga amateke”.
Ubwo yabazwaga n’itangazamakuru [ VOA ] uko yakiriye icyemezo cy’urukiko ku ifungurwa ry’agateganyo z’imfubyi n’umupfakazi b’umuherwe Assinapol Rwigara (Diane na nyina Adeline); Ntaganda agira ati, “….ni icyemezo cyiza, kugirango kigire ingufu, nk’uko bafunguye Ingabire Victoire n’ubu bafunguye Diane na nyina, ni intambwe itewe. Icyo dusaba FPR n’ubuyobozi bwayo ni uko barekura abandi banyapolitiki bafungiye ubusa.
Dianne Shima Rwigara
Diane ararekuwe, ariko niba arekuwe, arekuwe nk’umunyapolitiki. ntabwo arekuwe nk’umuturage ugiye guhinga amateke. ni ukuvuga ngo rero akwiye kongera guhabwa uburenganzira bw’urubuga rwa politiki akavuga, kuko bitabaye ibyo, kumurekura byaba bibaye nk’aho bamuhinduriye gereza bakaba bamujyanye muri gereza nini aho bamubuza kuvuga.
Ikindi nshaka kongeraho, hari intambwe itewe, ndashaka Intore izirusha intambwe, sinkunda kumuvuga mu izina, itere izindi ntambwe, nayitera nzamwita indege ikaruka ntibakome imbere. Igihe azemera ko amashyaka ya politiki akorera mu Rwanda, igihe azemera ko umunyarwanda azisanzura, njye sinzaba nkimwita Intore izirusha intambwe, nzamwita Indege ikaruka ntibakome imbere, Rusumbabose”.
Ifungurwa rya Diane na nyina ryabokeje igitutu bahindura imvugo
Ibi bibaye nyuma y’ibyumweru bitatu Ingabire Victoire na Kizito Mihigo bafunguwe ku mbabazi z’umukuru w’igihugu, nyuma umunyapolitikikazi Ingabire Victoire akavuga ko atigeze asaba imbabazi, abandi bakabyitirira igitutu cy’amahanga. Gusa nyakubahwa Perezida wa Repubulika yateye utwatsi icyo gitutu, ubwo yakiraga indahiro y’abadepite baherutse gutorwa.
Ni nyuma kandi y’ibyumweru bibiri, Me Ntaganda Bernard asohoye itangazo N°008/PS.IMB/NB/2018, tariki 20 nzeri, rifite umutwe ugira uti, “ISHYAKA FPR INKOTANYI RIRAKORA YA POLITIKI YO GUHONGA,GUHINGA WAKWANGA UGAHUNGA!”.
Dianne Rwigara we ngo azakomeza Politiki, ese yakora Politiki ate ataranaburana nibura ngo amenye ko yarangije urubanza yahanaguweho ibyaha cyangwa nibimuhama akatirwe.
Umunyapolitiki Ingabire Victoire nawe yokejwe igitutu n’ifungurwa ry’agateganyo rya Diane Rwigara na nyina, Mukangemanyi Adeline, ahendura imvugo yari afite agifungurwa.
Ati: “nta mpamvu n’imwe ihari y’uko igihugu cyacu cyakomeza kwambara icyasha …..nkaba nshimira rero ko aba bantu bafunguwe, …hari izindi mfungwa zihari..abayoboke b’ishyaka ryanjye icyenda barimo baracyafunze, nabo ndasaba ko bafungurwa, hari Deo Mushayidi aracyafunze ndasaba ko yafungurwa, hari Dr Niyitegeka ndasaba ko yafungurwa n’abandi banyapolitiki baba bahari.”
Yashimye iki cyemezo cy’urukiko avuga ko hari intambwe ubutegetsi bw’u Rwanda butangiye gutera kandi ishimishije yo gufungura urubuga rwa politiki, kandi yiteguye gukorana n’ubutegetsi mu kubaka igihugu. Ahamagarira abari mu mashyaka arwanya ubutegetsi akorera hanze y’igihugu kuza gukorera hamwe mu kubaka igihugu, aho gukomeza kucyambika icyasha.
Nta gitutu na mba, Ingabire Victoire asoza avuga ko ashyigikiye kwiyamamaza kwa Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF, anamusaba ko manda ya mbere yayirangiza nta cyasha kikiri ku Rwanda. Gusa biratangaje kumva Ingabire avuga ko ntambabazi yasabye ubutegetsi ndetse akanishongora cyane avuga ko azakomeza gukora politiki ngo kandi amagambo yavugiye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatse kugisozi ngo yiteguye kuyasubiramo, nibashaka bazongere bamufunge ngo niyo yapfa hazavuka ba ingabire 1000.
Lille
Aba ngaba baba barahaze amagara,cyeretse mubishe naho nibakomeza kubaho muzahangana. Gusa wenda mwazagerageza kubaha kuri ya mafranga mukabahaho ku myanyaba Ntaganda na Victoire ariko Diane we sinzi niba yakwemera.Ahubwo numvise Victoire asa n udohora da!!
Mumuhaye umwanya umenya yakwemera…
Ingabire Victoire Umuhoza
Ninde Wakubeshyese Ko Dushukishwa Bombo Nkabana? Intego Yanjye Siyo Kd Nziko Nzayigeraho, Ahubwo Nkomeje Gushimira Perezida Paul Kagame Kubwuko Akomeje Kurekura Bamwe Mubanya Polotiki Twari Dufunzwe, Ibi Biranyerekako Mugihegito Ubwisanzure Bwa Banyepolotike Twenda Kububona Nasoza Mbwira Kagame Ngo You Thx
katsibwenene
Murabeshya urubuga rwa Politiki muzarufungura mubishaka mutabishaka
Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama
Hahahaha~byose’bikorwa”nimana$yomwijuru