Mucyo Sabine yitabye Imana nyuma y’amezi arindwi arenzeho umunsi umwe yambikanye impeta na Ev Caleb Uwagaba dore ko bakoze ubukwe tariki 03/03/2018. Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’imyaka itatu bari bamaze bakundana.
Mucyo Sabine yari umunyempano mu gucuranga gitari. Yari umukristo muri Bethesda Holy church aho yari umu ‘Protocol’, akaba ari naryo torero Uwagaba Caleb asengeramo.
Byari amarira n’ishavu mu gusezera Mucyo Sabine
Umuhango wo gushyingura nyakwigendera Mucyo Sabine wabaye ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 06 Ukwakira 2018, ubera ku irimbi rya Rusororo kuva Saa cyenda z’amanywa. Ni umuhango wabanjirijwe n’uwo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera, uwo muhango ukaba wabereye mu rusengero rwa Bethesda Holy church ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.
Uyu muhango wo gushyingura Nyakwigendera Mucyo Sabine witabiriwe n’abantu batandukanye; higanjemo ibyamamare muri ‘Gospel’ babana na Caleb Uwagaba Joseph muri ‘All Gospel Today’ ihuza abahanzi, abanyamakuru, abapasiteri, abavugabutumwa n’abandi bazwi cyane muri ‘Gospel’ hano mu Rwanda.
Muri bo harimo; Apostle Mignonne Kabera, Rev Baho Isaie, Kavutse Olivier, Alain Numa, Aime Uwimana, Patient Bizimana, Ayabba Paulin, Diana Kamugisha, Olivier Roy, Pastor Gaby, Gogo, Muhikira Irene Bellange wabaye Miss UNILAK, Bishop Rugamba Albert, Albert Niyonsaba, Stella Manishimwe, Florent Ndutiye, Bright Karyango, Dj Spin, Pasco Nakure, Emile Nzeyimana (Papa Emile), Bigizi Gentil (Kipenzi), Thacien Titus, Clapton Kibonke n’abandi.
Ni umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye
Ev Uwagaba Caleb Joseph yamenyekanye nk’umujyanama wa Papa Emile. Nyakwigendera Mucyo Sabine yatabarukiye mu bitaro bya CHUK kuwa Kane tariki 4/10/2018. Mucyo Sabine yitabye Imana azize indwara yitwa Systemic Lupus Erythematosus. Ni indwara mbi cyane aho abasirikale b’umubiri bacanganyukirwa bagatangira kurwanya no gusenya uturemangingo tw’umubiri (cells) bagombye kuba barinda.
Iyi ndwara abaganga ba CHUK bayibonye mu mpera z’ukwezi kwa Nzeli uyu mwaka wa 2018 mu gihe yari amaze amezi arindwi arembye. Ni nyuma y’aho abaganga bo mu bitaro binyuranye nyakwigendera yivurijemo yaba King Faisal n’ibyo hanze y’u Rwanda, bari barabuze indwara.
Ibyatangajwe na Uwagaba Caleb, mama wa Sabine na Mama wa Caleb mu gatabo karimo ubutumwa busezera kuri Mucyo Sabine
Caleb Uwagaba yanditse ubutumwa burimo amagambo ateye agahinda, ati:
Mucyo wanjye, harya ngo iyo umucyo ubuze, ntihaza umwijima? Icuraburindi rituma tutareba aho tujya?? Mucyo ntiwari ukwiriye kwirengagiza ko twasezeranye kuzabyarana Ineza Mucyo Gaella na Gabiro Mucyo Gaella. Wansabye ko bavuka bafite imkisatsi nk’iyanjye ariko bitonda nkawe!! Nonese ko ugiye bazava he? Uribuka ko twari kuzajyana gushima Imana ku wa Gatatu mu ba mama ku rusengero??? Nonese Honey ubu ntituzongera kuririmbana mbere yo kuryama?? Basi reka nkureke waransezeye ngira ngo urambeshya, none ndabona bishoboka. Igitabo twari kuzatangira kwandikana urumva nzakibasha njyenyine? Iminsi ijana y’urushako (Hundred days of marriage), amakuru azacyijyamo nayakura he udahari? #OneInMillion #Umutarutwa.
Ev Uwagaba Caleb mu gushyingura umugore we Sabine
Mama wa Mucyo yavuze ko Imana ari yo yisubije umwana we. Yavuze ko yizeye kuzongera kubona Mucyo. Ati: “Mucyo wavutse uri umwana witonda,urinze usinzira ukiri umwana witonda. Imana yarakuremye ni yo ikwisubije. Ruhukira mu mahoro ya nyagasani. Nzi neza ko nzongera kukubona. Mama wawe ugukunda cyane.”
Mama wa Caleb yavuze ko yananiwe kwakira kubura umukazana we Sabine, yagize ati: “Mukazana wanjye Mucyo, kukubura byananiye kubyakira. Kuva nkikubona, nakubonye urukundo n’ubugwaneza, nari bishimiye ko mbonye umukobwa uzankarabya byananiye ariko Imana igukunze kundusha irakuntwaye. Nzahora nibuka ya nseko yawe yansubizagamo icyizere cy’ubuzima. Nzahora nkwibuka, uruhukire mu mahoro mwana wanjye”
Musaza wa Mucyo Sabine witwa Cyuza nawe yavuze agahinda atewe no kubura mushiki we Sabine. Yavuze ko atazibagirwa ukuntu baruhanye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagize ati: “Mucyo, wari inshuti yanjye magara, twarakuranye ariko ibihe ntazibagirwa ni mu bihe bya Genocide, ubwo twaruhanye twenyine kugeza tugeze kwa tante wacu dukunda cyane mama Madudu. Mucyo sinzakwibagirwa ukuntu wampamagaraga ngo nze nkugaburire igihe wari urwaye…Umva Imana yonyine ihisemo kuguhamagara iguhe iruhuko ridashira”
Incamake y’amateka ya nyakwigendera Mucyo Sabine
Yabonye izuba tariki 04/09/1989 avukira i Kigali. Yabyawe na Gashayija Valens na Mukundente Josee. Avukana na Cyusa Gashayija Joseph, Nyange Gashayija Sandrine, Umuhoza Noelline, Cyongwino Anajett, Yves Nkuranga na Geovanie Umumararungu. Yashakanye na Uwagaba Caleb tariki 3/3/2018, atabarutse nta mwana baragira.
Yize amashuri abanza ku ishuri rubanza rya Gisozi, amashuri yisumbuye ayiga ku Mugonero, ayarangiriza i Gitwe. Amashuri makuru (University) yayigiye mu Buhinde arangiza afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master Degree in International Business). Yakoraga muri Balore Logistics. Akimara gushyingirwa, yahise arwara bikomeye, kuva icyo gihe kugeza tariki 4/10/2018 Saa Sita n’igice z’amanywa ubwo yasinziraga.
AMAFOTO:
Bishop Rugamba Albert uyobora Bethesda Holy church
Stella Manishimwe na Mama Paccy
Thacien Titus na Clapton Kibonke
Kavutse Olivier na Olivier Roy
Amarira n’agahinda mu muhango wo gushyingura Mucyo Sabine
Apostle Mignonne [Uri iburyo] na Diana Kamugisha (ibumoso)
Dj Spin na Mama Kenzo
Caleb Uwagaba ashyira indabo ku mva y’umugore we Mucyo Sabin