Amakuru aturuka I Burundi aravuga ko umunyarwandakazi witwa Uwimana Florence afungiwe mu kasho ko ku Ndava muri Komini Ryansoro ni mu Ntara ya Gitega, ahamaze ibyumweru bitatu birenga, amakuru y’uyu mugore avuga ko amaze mu Burundi imyaka irenga 15, akaba yarashakanye n’umugabo w’umunyaryansoro.
Mayor wa Komini [ Musitanteri] wa Komini Ryansoro Ndayisenga Seconde akaba yategetse ko bamufata bakajya ku mufunga ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda, biravugwa ko ashobora kugirirwa nabi n’urwego rw’ubutasi mu Burundi [documentation] nyuma y’amakuru avuga ko uru rwego rw’umutekano mu Burundi ruri gushaka uko rwamusubiza mu Rwanda ku ngufu nyuma yo gukorerwa iyica rubuzo.
Itohoza rya Rushyashya rigaragaza ko uyu mugore ntacyaha na kimwe afite kugeza ubu uretse gusa kuzira ko ari umunyarwandakazi washatse mu Burundi, umuryango we ukaba utabaza kugirango ntagirirwe nabi kandi abayeho mu buzima bubi cyane.
Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama
Uburundi Bwataye Ubwenge Uretse Ubugome Bakose Iperereza Neza Basanga Ari”intasi? Batubwire Nimba Ntamunyarwanda Bashaka Natwe Abarundi Tubohereze