Ubwo Yoweri Kaguta Museveni Perezida wa Uganda yafunguraga ku mugaragaro CCTV Cameras zizajya zifashishwa mu gucunga umutekano bwa mbere akizikoresha yabonye abantu barimo gusambana mu mujyi rwagati Kampala abandi banywa itabi,abandi barira ibisheke mu muhanda.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 09 Ukwakira 2018,nibwo Museveni yafunguye ku mugaragaro ibikoresho bigizwe na za Cameras ziri ahantu hatandukanye mu mugi wa Kampala Polisi izajya yifashisha icunga umutekano.
Museveni Nk’umushyitsi mukuru muri uwo muhango yagize ati:Nkurikije uko mbona ahantu hatandukanye,ubu Leta yashyizeho umushinga wo kurwanya ibyaha mu mujyi,ubu Cameras zatangiye gukora.
Yakomeje agira ati: Banyankole nibo batanga inama igira iti:Niwumva imirindi hafi yawe ntukiruke utabonye aho urwo rusaku ruturuka,ushobora no kwiruka kandi ari urusaku rw’inkoko, Abakirisitu nibo babizi neza igihe abigishwa be bamutabazaga bari mu nyaja ubwo umuhengeri wazaga bari bafite ,kwizera guke.
Museveni Yasoje agira ati:Reka twizere.Ikibazo cy’umutekano muke cy’abantu bagenda kuri Moto bitwaje intwaro kigiye gukemuka.Icyo dukeneye nuko amaso yacu,amatwi yacu,ndetse n’amazuru tubahumurirwa.nicyo Cameras zizakora.Nitwongera kubona abo banyabyaha ,tuzabafata.
Hafunguwe ku mugaragaro CCTV Cameras 122 ziri mu bice bitandukanye bigize umujyi wa kampala zizajya zifasha Polisi gucunga umutekano ndetse no kumenya aho ibyaha biri gukorerwa.
Sema Halelua
Kyekyo Webale Nyo Kuutuyamba Tata!