• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kuki Urupfu Rwa Karegeya Rwakurikiwe N’umwijima Mu Mubano Wa Afurika Y’Epfo N’u Rwanda

Kuki Urupfu Rwa Karegeya Rwakurikiwe N’umwijima Mu Mubano Wa Afurika Y’Epfo N’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Polisi yasabwe gusubiza bimwe mu bibazo by’ingenzi bijyanye n’iyicwa rya Patrick Karegeya, birimo icyakozwe mu guta muri yombi  abacyekwaho ubwo bwicanyi,  imyaka isaga itanu yishwe mu ijoro ryo rishyira ku wa 1 Mutarama 2014.

Karegeya wari impunzi akaba yari amaze kuba umwe muri ba Mafia bakorana n’imitwe y’ibyihebe mu bucuruzi bw’intwaro na magendu yakoranaga n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge kabuhariwe, yishwe arikumwe n’umukobwa mu cyumba cya Hotel Mischelangelo muri Afurika y’Epfo.

Mu iburanisha ryo kuwa mbere tariki ya 21 Mutarama 2019,  byagaragaye ko uru rubanza rukirimo imbogamizi nyinshi ngo abacyekwa babe bafatwa.

Nk’uko BBC ibitangaza mu rukiko hasomwe ibaruwa yasomwe n’umucamanza, ntabwo yari bwigere itangazwa ndetse ngo ntiyari yarigeze inakomozwaho n’ubushinjacyaha mu maburanisha yabanje, iyo baruwa ikaba igaruka ku mazina y’ababa barishe Karegeya.

Muri iyo baruwa, ububushinjacyaha butangaza ko bwafashe icyemezo cyo kutabakurikirana kubera ko bavuye muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2014.

Iyo baruwa ngo ica amarenga ko abashinjacyaha baretse gukurikirana dosiye y’iyicwa rya Karegeya kubera ko nta masezerano yo guhererekanya abacyekwaho ibyaha ari hagati y’Afurika y’Epfo n’u Rwanda, mu gihe abacyekwaho kumwica baba ariho bahise bajya.

Karegeya wafatwaga nk’inkingi ya mwamba muri RNC iyoborwa na Kayumba Nyamwasa, nawe wahunze igihugu akaba yarakatiwe n’inkiko za gisilikare gufungwa imyaka 20.

Urupfu rwa Karegeya, rwakurikiwe n’umwijima mu mubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda, abayobozi b’icyo gihugu barwitirira abantu boherejwe n’u Rwanda.

Patrick Karegeya

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Busingye Johnston, yatangarije Jeune Afrique ko u Rwanda rutegereje kureba uko Afurika y’Epfo izitwara mu kibazo cya Col. Karegeya.

Min.Busingye Johnston

Abajijwe niba u Rwanda rwiteguye gukorana na Afurika y’Epfo mu iperereza nirukenerwa, yasubije ati “Iki kirego gishingiye ku mpamvu za politiki. Ibyo mu Rwanda tuzi kuri Karegeya bitandukanye n’ibiri kuganirirwa muri ruriya rukiko. Hano yahamijwe uruhare mu bitero bya gerenade zahitanye ubuzima bwa benshi.”

“Tuzareba uko Afurika y’Epfo izitwara. Nk’uko ubizi, umubano wacu ntumeze neza cyane. Aya madosiye y’ubutabera ntakwiye guhumanya umubano wacu mu bya dipolomasi, ariko imikoranire igomba kubaho ku mpande zombi. Twe twasabye kohererezwa Kayumba Nyamwasa ariko ntacyo byatanze.”

Guverinoma ya Afurika y’Epfo umwaka ushize yahamagaje  Ambasaderi wayo mu Rwanda, George Nkosinati Twala, ku mpamvu zitaramenyekana kugeza ubu mu gihe ibihugu byombi byari mu nzira zo kuvugurura umubano.

Ambasaderi George Nkosinati Twala

Twala  yari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda kuva mu 2012. yahamagajwe n’igihugu cye mu gihe hari hateganyijwe gutangira ibiganiro bigamije kuvugurura umubano w’ibihugu byombi.

Ndivhuwo Mabaya, umuvugizi wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Afurika y’epfo, yabwiye BBC ko leta y’Afurika y’epfo yahamagaje ambasaderi wayo mu Rwanda, George Nkosinathi Twala, kugira ngo bajye inama. Yanavuze ko yahamagaje n’ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’epfo, Vincent Karega.

Ndivhuwo Mabaya yavuze ko leta yatangiye ibikorwa byo gusubukura umubano hagati y’ibihugu byombi, ikaba ari imwe mu mpamvu zo guhamagaza ambasaderi wabo mu Rwanda.

Ariko yanavuze ko minisiteri y’ububanyi n’amahanga yababajwe n’amagambo yo gusebanya  ngo yanditswe ku mbuga nkoranyambaga n’amagambo yakoreshejwe n’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Afurika y’Epfo, Lindiwe Sisulu

Yavuze ko amagambo yakoreshejwe n’umutegetsi wo mu Rwanda “atemewe” kandi “agomba guhagarara”Yavuze ko Afurika y’epfo yifuza kugirana umubano mwiza n’u Rwanda ariko bigakorwa hadakoreshejwe gusebanya ku mbuga nkoranyambaga no gukoresha amagambo adakoreshwa mu mibanire y’ibihugu cyangwa diplomasi (diplomacy).

Agatotsi hagati y’Afurika y’epfo n’u Rwanda katewe nuko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu, Lindiwe Sisulu, yiyemereye mu kiganiro n’abanyamakuru , umwaka ushize  mu kwezi  kwa cumi na kumwe  ko yabonanye na Kayumba Nyamwasa, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, wahungiye muri icyo gihugu.

Iyo nama ya Kayumba na Minisitiri Sisulu yarakaje u Rwanda, bituma Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, yandika ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter amagambo yababaje Afurika y’epfo.

Olivier Nduhungirehe

Perezida Paul Kagame yari aherutse kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ubwo bari bahuriye muri Argentine aho bombi bitabiriye inama y’ibihugu 20 bikize ku Isi.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda (ibumoso) na Perezida Cyril Ramaphosa w’Afurika y’epfo (iburyo) bavuga ko bashaka gusubukura umubano hagati y’ibihugu byombi

Muri Werurwe Perezida Cyril Ramaphosa yatangaje ko ikibazo cy’Abanyarwanda bagorwa no kubona viza zo kujya muri Afurika y’Epfo kigiye kuba amateka nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame gusa ntibirakorwa.

2019-01-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ukuri ku nkuru y’igihuha ko ingabo z’u Rwanda zambutse muri Uganda

Ukuri ku nkuru y’igihuha ko ingabo z’u Rwanda zambutse muri Uganda

Ubwanditsi 21 Apr 2019
Urukiko Rukuru rwahamagaje ‘ahatazwi’ abareganwa n’abo kwa Rwigara

Urukiko Rukuru rwahamagaje ‘ahatazwi’ abareganwa n’abo kwa Rwigara

Ubwanditsi 14 Jun 2018
Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo.

Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo.

Ubwanditsi 06 Jun 2024
Imyitwarire ya Jean Luc Musana ntiyatunguye benshi Burya arya akaribwa n’akataribwa

Imyitwarire ya Jean Luc Musana ntiyatunguye benshi Burya arya akaribwa n’akataribwa

Ubwanditsi 17 Aug 2022

3 Ibitekerezo

  1. Isi
    January 27, 201910:14 am -

    Ibyaba bagabo nanubu ntimuramenya ubucuti bali bafitanye na zuma?
    Ni Congo Rdc. Aba bagabo bajyanye amatiku hariya ndetse karegeya yali yarigize umujyanama wa Joseph Kabila igihe Cyimvururu zinyeshyamba bavugaga ko zifashwa nu Rwanda. Murumva ko abanzi be bali benshi najye nkumwe ukomoka Masisi kdi nzi ibyo FDLR ya Kabila ikora , iyo nza kubona Karegeya sino kumuniga gusa nali kumushahura ibishahu bye nkabitumira mugore we kwi posita. Kuko uretse amaby…a ye ubwonko bwe umuryango we ntacyo bwabamarira…

    Subiza
    • Sunday
      January 28, 201910:57 am -

      Iyingoma yanyu izandikwaho ibibi byinshi. Ngitango kwicya abantu niko kazi kabazanye

      Subiza
  2. Ntareyekanwa
    January 27, 201911:10 am -

    U Rwanda ruracyafite abantu bagitekereza kwica kweli?

    Rwose sinzi uko navuga wowe wiyise isi ariko ntabwo nabura kukubwirako kurata cg kwirata kwica ari ubuswa bukomeye pe!

    Gusa Imana ijye iduha kwihangana twiyubakire igihugu uko bimeze kose ubundi abanyarwanda turyame kdi dutekane mu gihugu kizira urwango,matiku ndetse n’irindakoko ryashinze imizi mu mitima ya benshi.

    Gusa nabwira abayobozi ndetse n’inzego iki kibazo bireba ko batatinya gufatanya na Afrique du Sud mu rwego rwo kudufasha kwikuraho iki cyasha mbona batangiye kutugerekaho.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntawanga ingabire Victoire nk’umuntu, icyo Abanyarwanda banga ni imyitwarire ye
Amakuru

Ntawanga ingabire Victoire nk’umuntu, icyo Abanyarwanda banga ni imyitwarire ye

Ubwanditsi 24 Jun 2023
Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 20 Dec 2019
Umwihariko w’umwicanyi rurangiranwa Jean Baptiste Gatete wise ubuhiri “nta mpongano y’umwanzi” bwamaze Abatutsi muri Jenoside
Amakuru

Umwihariko w’umwicanyi rurangiranwa Jean Baptiste Gatete wise ubuhiri “nta mpongano y’umwanzi” bwamaze Abatutsi muri Jenoside

Ubwanditsi 12 Apr 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru