• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kuki Urupfu Rwa Karegeya Rwakurikiwe N’umwijima Mu Mubano Wa Afurika Y’Epfo N’u Rwanda

Kuki Urupfu Rwa Karegeya Rwakurikiwe N’umwijima Mu Mubano Wa Afurika Y’Epfo N’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Polisi yasabwe gusubiza bimwe mu bibazo by’ingenzi bijyanye n’iyicwa rya Patrick Karegeya, birimo icyakozwe mu guta muri yombi  abacyekwaho ubwo bwicanyi,  imyaka isaga itanu yishwe mu ijoro ryo rishyira ku wa 1 Mutarama 2014.

Karegeya wari impunzi akaba yari amaze kuba umwe muri ba Mafia bakorana n’imitwe y’ibyihebe mu bucuruzi bw’intwaro na magendu yakoranaga n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge kabuhariwe, yishwe arikumwe n’umukobwa mu cyumba cya Hotel Mischelangelo muri Afurika y’Epfo.

Mu iburanisha ryo kuwa mbere tariki ya 21 Mutarama 2019,  byagaragaye ko uru rubanza rukirimo imbogamizi nyinshi ngo abacyekwa babe bafatwa.

Nk’uko BBC ibitangaza mu rukiko hasomwe ibaruwa yasomwe n’umucamanza, ntabwo yari bwigere itangazwa ndetse ngo ntiyari yarigeze inakomozwaho n’ubushinjacyaha mu maburanisha yabanje, iyo baruwa ikaba igaruka ku mazina y’ababa barishe Karegeya.

Muri iyo baruwa, ububushinjacyaha butangaza ko bwafashe icyemezo cyo kutabakurikirana kubera ko bavuye muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2014.

Iyo baruwa ngo ica amarenga ko abashinjacyaha baretse gukurikirana dosiye y’iyicwa rya Karegeya kubera ko nta masezerano yo guhererekanya abacyekwaho ibyaha ari hagati y’Afurika y’Epfo n’u Rwanda, mu gihe abacyekwaho kumwica baba ariho bahise bajya.

Karegeya wafatwaga nk’inkingi ya mwamba muri RNC iyoborwa na Kayumba Nyamwasa, nawe wahunze igihugu akaba yarakatiwe n’inkiko za gisilikare gufungwa imyaka 20.

Urupfu rwa Karegeya, rwakurikiwe n’umwijima mu mubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda, abayobozi b’icyo gihugu barwitirira abantu boherejwe n’u Rwanda.

Patrick Karegeya

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Busingye Johnston, yatangarije Jeune Afrique ko u Rwanda rutegereje kureba uko Afurika y’Epfo izitwara mu kibazo cya Col. Karegeya.

Min.Busingye Johnston

Abajijwe niba u Rwanda rwiteguye gukorana na Afurika y’Epfo mu iperereza nirukenerwa, yasubije ati “Iki kirego gishingiye ku mpamvu za politiki. Ibyo mu Rwanda tuzi kuri Karegeya bitandukanye n’ibiri kuganirirwa muri ruriya rukiko. Hano yahamijwe uruhare mu bitero bya gerenade zahitanye ubuzima bwa benshi.”

“Tuzareba uko Afurika y’Epfo izitwara. Nk’uko ubizi, umubano wacu ntumeze neza cyane. Aya madosiye y’ubutabera ntakwiye guhumanya umubano wacu mu bya dipolomasi, ariko imikoranire igomba kubaho ku mpande zombi. Twe twasabye kohererezwa Kayumba Nyamwasa ariko ntacyo byatanze.”

Guverinoma ya Afurika y’Epfo umwaka ushize yahamagaje  Ambasaderi wayo mu Rwanda, George Nkosinati Twala, ku mpamvu zitaramenyekana kugeza ubu mu gihe ibihugu byombi byari mu nzira zo kuvugurura umubano.

Ambasaderi George Nkosinati Twala

Twala  yari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda kuva mu 2012. yahamagajwe n’igihugu cye mu gihe hari hateganyijwe gutangira ibiganiro bigamije kuvugurura umubano w’ibihugu byombi.

Ndivhuwo Mabaya, umuvugizi wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Afurika y’epfo, yabwiye BBC ko leta y’Afurika y’epfo yahamagaje ambasaderi wayo mu Rwanda, George Nkosinathi Twala, kugira ngo bajye inama. Yanavuze ko yahamagaje n’ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’epfo, Vincent Karega.

Ndivhuwo Mabaya yavuze ko leta yatangiye ibikorwa byo gusubukura umubano hagati y’ibihugu byombi, ikaba ari imwe mu mpamvu zo guhamagaza ambasaderi wabo mu Rwanda.

Ariko yanavuze ko minisiteri y’ububanyi n’amahanga yababajwe n’amagambo yo gusebanya  ngo yanditswe ku mbuga nkoranyambaga n’amagambo yakoreshejwe n’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Afurika y’Epfo, Lindiwe Sisulu

Yavuze ko amagambo yakoreshejwe n’umutegetsi wo mu Rwanda “atemewe” kandi “agomba guhagarara”Yavuze ko Afurika y’epfo yifuza kugirana umubano mwiza n’u Rwanda ariko bigakorwa hadakoreshejwe gusebanya ku mbuga nkoranyambaga no gukoresha amagambo adakoreshwa mu mibanire y’ibihugu cyangwa diplomasi (diplomacy).

Agatotsi hagati y’Afurika y’epfo n’u Rwanda katewe nuko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu, Lindiwe Sisulu, yiyemereye mu kiganiro n’abanyamakuru , umwaka ushize  mu kwezi  kwa cumi na kumwe  ko yabonanye na Kayumba Nyamwasa, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, wahungiye muri icyo gihugu.

Iyo nama ya Kayumba na Minisitiri Sisulu yarakaje u Rwanda, bituma Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, yandika ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter amagambo yababaje Afurika y’epfo.

Olivier Nduhungirehe

Perezida Paul Kagame yari aherutse kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ubwo bari bahuriye muri Argentine aho bombi bitabiriye inama y’ibihugu 20 bikize ku Isi.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda (ibumoso) na Perezida Cyril Ramaphosa w’Afurika y’epfo (iburyo) bavuga ko bashaka gusubukura umubano hagati y’ibihugu byombi

Muri Werurwe Perezida Cyril Ramaphosa yatangaje ko ikibazo cy’Abanyarwanda bagorwa no kubona viza zo kujya muri Afurika y’Epfo kigiye kuba amateka nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame gusa ntibirakorwa.

2019-01-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Malawi :Vincent Murekezi uregwa Jenoside yoherejwe mu Rwanda

Malawi :Vincent Murekezi uregwa Jenoside yoherejwe mu Rwanda

Ubwanditsi 28 Jan 2019
Impamvu umuhuro wa Gatuna atari uwo gufungura umupaka

Impamvu umuhuro wa Gatuna atari uwo gufungura umupaka

Ubwanditsi 14 Feb 2020
Itangazamakuru ryo muri Australia ryatahuye abajenosideri 2 bari muri icyo gihugu

Itangazamakuru ryo muri Australia ryatahuye abajenosideri 2 bari muri icyo gihugu

Ubwanditsi 26 Feb 2024
Ibihe bizirikanwa by’Ivuka ry’u Rwanda rushya rwa bose rwubatswe na FPR Uhereye 1994

Ibihe bizirikanwa by’Ivuka ry’u Rwanda rushya rwa bose rwubatswe na FPR Uhereye 1994

Ubwanditsi 20 Jul 2025

3 Ibitekerezo

  1. Isi
    January 27, 201910:14 am -

    Ibyaba bagabo nanubu ntimuramenya ubucuti bali bafitanye na zuma?
    Ni Congo Rdc. Aba bagabo bajyanye amatiku hariya ndetse karegeya yali yarigize umujyanama wa Joseph Kabila igihe Cyimvururu zinyeshyamba bavugaga ko zifashwa nu Rwanda. Murumva ko abanzi be bali benshi najye nkumwe ukomoka Masisi kdi nzi ibyo FDLR ya Kabila ikora , iyo nza kubona Karegeya sino kumuniga gusa nali kumushahura ibishahu bye nkabitumira mugore we kwi posita. Kuko uretse amaby…a ye ubwonko bwe umuryango we ntacyo bwabamarira…

    Subiza
    • Sunday
      January 28, 201910:57 am -

      Iyingoma yanyu izandikwaho ibibi byinshi. Ngitango kwicya abantu niko kazi kabazanye

      Subiza
  2. Ntareyekanwa
    January 27, 201911:10 am -

    U Rwanda ruracyafite abantu bagitekereza kwica kweli?

    Rwose sinzi uko navuga wowe wiyise isi ariko ntabwo nabura kukubwirako kurata cg kwirata kwica ari ubuswa bukomeye pe!

    Gusa Imana ijye iduha kwihangana twiyubakire igihugu uko bimeze kose ubundi abanyarwanda turyame kdi dutekane mu gihugu kizira urwango,matiku ndetse n’irindakoko ryashinze imizi mu mitima ya benshi.

    Gusa nabwira abayobozi ndetse n’inzego iki kibazo bireba ko batatinya gufatanya na Afrique du Sud mu rwego rwo kudufasha kwikuraho iki cyasha mbona batangiye kutugerekaho.

    Subiza

Leave a Reply to Ntareyekanwa Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kudakuka umutima kubera Coronavirus
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kudakuka umutima kubera Coronavirus

Ubwanditsi 14 Mar 2020
Trump yabujije ushinzwe ububanyi n’amahanga kujya muri Korea ya Ruguru
POLITIKI

Trump yabujije ushinzwe ububanyi n’amahanga kujya muri Korea ya Ruguru

Ubwanditsi 26 Aug 2018
Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye
Amakuru

Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

Ubwanditsi 23 Dec 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru