• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amafoto – Pyramids FC isezereye APR FC muri CAF Champions League ku bgiteranyo cy’ibitego 6-1 mu mikino yombi   |   29 Sep 2023

  • Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere   |   28 Sep 2023

  • Gen (Rtd) Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minaffet, Francis Gatare asubira muri RDB   |   28 Sep 2023

  • Kiyovu SC yavuye mu maboko ya Mvukiyehe Juvenal ijya muya Ndorimana F. Regis “General”   |   27 Sep 2023

  • Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana   |   27 Sep 2023

  • APR FC yerekeje mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Pyramid mu irushanwa rya CAF Champions League   |   26 Sep 2023

You are at :Home»Amakuru»Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

Editorial 23 Dec 2022 Amakuru, HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Mu gihe twitegura iminsi mikuru isoza umwaka.Umuryango utari uwa Leta witwa Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge wasuye Intwaza Mukateka Yosefa, utuye mu murenge wa Ruhango akagari ka Musamo n’umukecuru utishoboye warokotse Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 nawe utuye mu murenge wa Ruhango mu kagari ka Gikoma.

Ni igikorwa cyari kigamije kwifuriza abo babyeyi Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire wa 2023,hagamijwe kubaba hafi, kubahumuriza ndetse no kubomora ibikomere basigiwe na Genocide yakorewe abatutsi yabagize abapfakazi n’intwaza.

Muri iki gikorwa kandi cyari kitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abakoze genocide barangije igihano bifuza kuvuga ukuri no gusaba imbabazi mu ruhame no guca bugufi  bubaka UBUMWE bw’abanyarwanda. Kitabiriwe Kandi n’abavuye mu mashyamba ya congo bari barigishijwe ingengabitekerezo ya genocide nabo bifuza gufatanya na TWUBAKE UBUMWE N’UBWIYUNGE mu rugamba rwo kubaka u Rwanda ruzira ingengabirekerezo ya genocide.

Mu byo kurya bahawe harimo, amavuta yo guteka, amabati, ibikoresho byo mu gikoni, ibikoresho by’isuku ndetse n’ibitenge byo kwambara.

Mukateka Yosefa avuga ko yishimiye impano yahawe n’umuryango utari uwa Leta ariwo Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge, kuba wamutekerejeho bakaza kumuha Noheli.

Ati”Ni ukuri ndishimye cyane kuri uyu munsi ubu ndimo kumva nabaye inkumi rwose. Kuza kumpa Noheli biranejeje cyane kandi Imana ibampere umugisha.”

Madamu Mugorewase Rachel ukuriye uyu muryango TWUBAKE UBUMWE N’UBWIYUNGE avuga ko gukora igikorwa nk’iki cy’urukundo , ari inshingano z’abanyarwanda bose kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari inzira nziza yo gushimangira ubumwe n’Ubwiyunge mu banyarwanda.

Agira ati “ Nitwebwe banyarwanda turebwa n’iki gikorwa cyo gufasha abarokotse aho bari hose tukabereka urukundo tutaberetse ubwo bicwaga muri Jenoside, kuza gusangira Noheli n’aba babyeyi ni byiza cyane kuko bituma badakomeza guheranwa n’agahinda.”

Sagahutu Anastase, Uhagarariye abakoze Genocide bagasoza igihano bagasubizwa mu buzima busanzwe, avuga ko yahamwe n’icyaha cya Genocide agakatirwa imya 8, akaba ashimira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda.

Akomeza ashimira umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge wongeye kubahuza nabo biciye , agakomeza akebura abakibaswe n’ingengabitekerezo mbi ya Genocide kuyireka burundu bityo tukarushaho kugira u Rwanda ruzira ingengabitekerezo ya Genocide.

Nyirahabimana Ernestine SEDO w’akagari ka Musamo wari witabiriye iki gikorwa cyo guha Noheli Intwaza avuga ko Abarokotse genocide by’umwihariko batishoboye bakwiriye kwitabwa bihoraho.

Agira ati”mu byukuri Abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi ni bamwe mu bantu baba bakeneye guhumurizwa kugira ngo bagire icyizere cyo kubaho kandi banamenyeko genocide itazongera Kubaho ukundi.”

Twubake Ubumwe  n’Ubwiyunge ni Umuryango washinzwe na Mugorewase  Rachel wiboneye ingaruka z’ingengabitekerezo ya Genocide yabibwemo n’abakoze Genocide yakorewe Abatutsi bagahungira mu mashyamba ya Congo hanyuma bagacyurwa na Leta y’u Rwanda,  yagera mu gihugu akabona ibyiza bitandukanye nibyo yigishijwe naba Genocidaires nuko ahitamo gushinga uwo muryango  ngo ube inzira yo gufasha abakibaswe n’iyo ngengabitekerezo mbi, kuyireka burundu bityo tukarushaho kugira u Rwanda ruzira ingengabitekerezo ya Genocide.

2022-12-23
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma y’imyaka 7, Musanze FC yatsinze APR FC, Mukura VS yatsinze Gasogi United yuzuza imikino 5 idatsindwa naho Gicumbi yujuje imikino 12 itazi uko gutsinda bisa

Nyuma y’imyaka 7, Musanze FC yatsinze APR FC, Mukura VS yatsinze Gasogi United yuzuza imikino 5 idatsindwa naho Gicumbi yujuje imikino 12 itazi uko gutsinda bisa

Editorial 17 Feb 2022
Perezida Tshisekedi mu mayira abiri, amaze kubona ko ibinyoma byo kubeshyera u Rwanda bitazamumaza kabiri

Perezida Tshisekedi mu mayira abiri, amaze kubona ko ibinyoma byo kubeshyera u Rwanda bitazamumaza kabiri

Editorial 29 Dec 2022
Mu nama yatorewemo Motsepe nk’umuyobozi mushya wa CAF, Ethiopia yahawe kwakira CECAFA y’ibihugu, Tanzaniya ihabwa Kagame Cup.

Mu nama yatorewemo Motsepe nk’umuyobozi mushya wa CAF, Ethiopia yahawe kwakira CECAFA y’ibihugu, Tanzaniya ihabwa Kagame Cup.

Editorial 12 Mar 2021
Kayiranga Baptiste yahawe gutoza Rayon Sports mu mikino ibiri isigaye ngo shampiyona ya 2020-2021 irangire.

Kayiranga Baptiste yahawe gutoza Rayon Sports mu mikino ibiri isigaye ngo shampiyona ya 2020-2021 irangire.

Editorial 18 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

20 Sep 2023
Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

15 Sep 2023
Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

10 Sep 2023
Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

05 Sep 2023
Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

30 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

24 Sep 2023
JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

20 Sep 2023
Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

20 Sep 2023
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

29 Aug 2023
Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

26 Aug 2023
Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

22 Aug 2023
Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

22 Aug 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru