Mu baminisitiri 19 bagize Guverinoma y’u Rwanda, harimo amazina y’abantu bane bayinjiyemo bwa mbere, na babiri bongeye kuyigarukamo nyuma y’igihe kinini.
Mu bagarutse muri Guverinoma, harimo Dr Sezibera Richard wigeze kuba Minisitiri w’Ubuzima ubu wahawe umwanya wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Nyirahabimana Solina wigeze kuba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yongeye kugaruka muri iyi Minisiteri abisikanye na Nyirasafari Espérance wagizwe Minisitiri w’Umuco na Siporo.
Abayinjiyemo bwa mbere ni Gen. Maj Albert Murasira, Minisitiri w’Ingabo; Shyaka Anastase w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Soraya Hakuziyaremye w’Ubucuruzi n’Inganda na Paula Ingabire w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo.
Incamake y’amateka y’ubuzima bwabo
Gen. Maj Albert Murasira
Gen. Maj. Murasira yavutse ku wa 11 Ugushyingo 1962. Yashakanye na Marie Goretti Rafiki ubu bafitanye abana batatu. Ni umugabo ukunda siporo cyane by’umwihariko umukino wa échecs [chess].
Gen. Maj Murasira ni Minisitiri wa cumi wa Minisiteri y’Ingabo kuva u Rwanda rwabona ubwigenge mu 1962.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bumenyi bwo gucunga imishinga yabonye mu 2016 ayikuye muri Kaminuza ya Liverpool mu Bwongereza.
Yize mu yahoze ari Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 1983 kugera mu 1988 aho yakuye Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bumenyi bw’imibare.
Afite kandi impamyabumenyi yahawe kubera amasomo yihariye yize harimo nk’iyo yakuye muri Ghana ijyanye n’Ubutegetsi (2004) n’ijyanye n’amasomo ya gisirikare yakuye muri Kaminuza ya Gisirikare mu Bushinwa (2011).
Yinjiye mu gisirikare mu 1989, akora imyitozo n’amasomo ya gisirikare bigenewe abashaka kuba ba ofisiye.
Kuva muri Gashyantare 2012 kugera mu Ukwakira 2018, yari Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS.
Kuva muri Mutarama 2007 kugera muri Gashyantare 2012, yakoze mu ishami rishinzwe ubutegetsi n’abakozi muri RDF.
Kuva muri Mutarama 2006 kugera mu 2017 yari Umuyobozi wungirije w’Ishuri rya Gisirikare rya Gako.
Kuva mu ukuboza 2014 kugera mu Ukuboza 2015 yagiye mu butumwa bwa Loni muri Sudani, akora mu ishami ry’ikoranabuhanga no gutanga amakuru.
Kuva mu Ukwakira 1999 kugera mu Ukwakira 2004 yari Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Ingabo.
Kuva mu 1995 kugera mu 1998 yari umwari muri Kaminuza y’u Rwanda ariko udahoraho, yigisha imibare.
Mu ntangiriro za 2018, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, yamuzamuye mu ntera, ahabwa ipeti rya Jenerali Majoro avuye kuri Brigadier General.
Iri peti rya Brigadier General yarihawe muri Mata 2012. Ku wa 20 Kamena 2008, uyu mugabo wari ufite ipeti rya Lt. Col yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel.
Sezibera Richard
Dr Richard Sezibera ni Umunyarwanda wubatse, afite umugore n’ abana batanu. Yavukiye i Kigali tariki 5 Kamena 1964 ariko amashuri abanza n’ ayisumbuye ayiga mu Burundi.
Icyiciro cya mbere cya kaminuza yacyize mu ishuri ry’ ubuganga muri Kaminuza ya Makerere i Kampala muri Uganda, akomereza muri Kaminuza ya Georgetown muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yakuye yo impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubugeni.
Mu 1989, Dr Sezibera yakoze mu bitaro bya Mbuya i Kampala muri Uganda no mu bitaro bya Mbale.
Mu 1990 yinjiye muri FPR, aho yari umusikirare akaba n’umuvuzi mu rugamba rwo kubohora igihugu. Yagiye azamurwa mu mapeti aza no guhabwa ipeti rya Major mu 1993.
Mu 1995 yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko aza no kugirwa Perezida wa komisiyo y’ imibereho myiza y’ abaturage, guverinoma inamusaba kwita ku bibazo by’ ubuvuzi.
Mu 1999 yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique, Argentine na Brésil. Muri 2003 yagizwe intumwa yihariye ya Perezida mu karere k’Ibiyaga bigari.
Mu 2008, Dr Sezibera yagizwe Minisitiri w’Ubuzima, ayobora iyi Minisiteri kugeza muri 2011.
Muri 2011 yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa EAC, asoza manda ye mu 2016 ahita yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko nk’umusenateri ari naho yavuye agirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Shyaka Anastase
Prof Shyaka Anastase yari amaze igihe ari Umukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB.
Afite ubunararibonye cyane cyane mu bijyanye n’uburezi mu Rwanda no muri Afurika, aho yakoze mu bushakashatsi ku bintu bitandukanye birimo amahoro n’amakimbirane mu karere.
Prof Shyaka yanabaye Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gukemura amakimbirane, Center for Conflict Management (CCM) muri Kaminuza y’u Rwanda.
Muri iyi kaminuza, Prof Shyaka yatangije amasomo atandukanye y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ashamikiye kuri CCM, arimo Master’s mu masomo arebana na Jenoside no kuyikumira na Masters’ mu bijyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane.
Ku buyobozi bwe muri RGB ni nabwo hatangiye kujya hatangazwa raporo zirimo izijyanye n’imiyoborere n’uburyo abaturage bishimira ibibakorerwa.
Prof Shyaka yanabaye mu nama y’ubutegetsi ya Kaminuza y’u Rwanda.
Yakoze mu miryango mpuzamahanga irimo COMESA, EAC na ICGLR cyane cyane mu mirimo irebana n’imiyoborere, iterambere mu bya politiki, gukemura amakimbirane no kubaka amahoro.
Mu 2008-9 Guverinoma y’u Rwanda yamugize umuyobozi w’itsinda ryari rishinzwe gukurikirana ukwishyira hamwe kw’ibihugu bya EAC mu bijyanye na politiki, mu 2010/2011 aba umwe mu itsinda ry’impuguke zashyizweho n’abakuru b’ibihugu mu kwiga uko byagerwaho.
Yananditse ibitabo bitandukanye. Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bumenyi muri politiki, yakuye muri Kaminuza ya Gdansk muri Pologne.
Soraya Hakuziyaremye
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yahawe Hakuziyaremye Soraya asimbuye Munyeshaka Vincent.
Soraya asanzwe ari umuyobozi ukomeye mu kigo Global Banking gikorera i Londres mu Bwongereza.
Yavukiye i Bruxelles ariko akurira mu Rwanda. Ubu ni visi Perezida w’ikigo gishinzwe gukurikirana imikorere y’ibigo by’imari, muri ING Bank i Londres.
Mbere yaho, yabaye umugenzuzi mukuru muri BNP Paribas i Paris, anaba umuyobozi muri Fortis Bank i Bruxelles.
Mu 2012 nibwo yagarutse mu Rwanda agirwa Umujyanama Mukuru wa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga.
Yagiye anakora mu yindi mirimo itandukanye, yose ifite aho ihuriye n’iterambere ry’urwego rw’imari .
Yize ibijyanye n’ubucuruzi mu ishuri rya Thunderbird muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aniga no umu ishuri ry’ubucuruzi rya Solvay mu Bubiligi.
Nyirahabimana Solina
Solina Nyirahabimana yabanje kuba Komiseri muri komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu ya mbere.
Mu 2000 yagizwe Umujyanama wa Perezida wa Repubulika, nyuma yaho mu 2009 aza kuba Umuyobozi Mukuru muri Perezidansi mbere yo kuba Minisitiri muri Perezidansi.
Yaje kugirwa uhagarariye u Rwanda mu Busuwisi, umwanya yavuyeho muri Gicurasi 2013.
Yize ibijyanye n’amategeko ndetse yarangije icyiciro cya gatatu muri ULK.
Paula Ingabire
Paula Ingabire yize ikoranabuhanga muri Kaminuza ya Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Igihe kinini cye yakimaze akora mu mishinga ijyanye n’ikoranabuhanga aho yanabarizwaga mu ihuriro ry’abategarugori bakoresha ikoranabuhanga bibumbiye mu cyitwa Girls in ICT Rwanda.
Magingo aya, yari umuhuzabikorwa w’Umushinga wa Kigali Innovation City mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB.