• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»#RPF30: Abarenga igihumbi bitabiriye inama Mpuzamahanga ku kwibohora

#RPF30: Abarenga igihumbi bitabiriye inama Mpuzamahanga ku kwibohora

Ubwanditsi 12 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Mu rwego rwo kwitegura ibirori byo kwizihiza imyaka 30 Umuryango RPF Inkotanyi umaze ushinzwe, uyu muryango wateguye inama mpuzamahanga kuri uyu wa kabiri  yitabiriwe  n’abayobozi batandukanye baturutse hirya no hino ku isi barenga igihumbi.

Iyi nama irabera ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango i Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ikaba ivuga ku kwibohora nyakuri.

Biteganijwe ko iyi nama mpuzamahanga  yitabirwa n’abarenga igihumbi.

Iyi nkuru dukesha urubuga rwa http://rpfinkotanyi.rw, ivuga ko iyi nama  yibanda ku nsanganyamatsiko eshatu z’ingenzi: Kwibohora nyakuri, Kwiteza imbere no Kwigira.

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko hanabaho ibiganiro n’ubuhamya bigaragaza urugendo RPF yanyuzemo mu myaka 30 ishize.

Iyi nama ivugwa ko iba ari n’umwanya ku yindi mitwe ya politiki, abafanyabikorwa n’inshuti za RPF Inkotanyi kungurana ubunararibonye .

Mu bindi,  iyi nama irashimangira ubufatanye bw’Abanyafurika no kwerekana uburyo Umuryango wa RPF Inkotanyi wiyemeje gutanga umusanzu wari wo wose mu gutuma uyu mugabane ugira impinduka nziza.

Bamwe mu batanga ibiganiro muri iyo nama barimo: Uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya Benjamin Mkapa na Jendayi Frazer wahoze ari Umunyamabanga wa Leta wungirije wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika wari ushinzwe Afurika.

Abandi ni umunyemari w’Umunyakenya James Mwangi n’abandi.

Iyi nama mpuzamahanga irabanziriza ibindi bikorwa byinshi bitegura kwizihiza imyaka 30 RPF Inkotanyi imaze uvutse. Ibyo bikorwa birimo: Gutaha ku mugaragaro inzu ndangamuco izafasha kwigisha mateka ya Jenoside no kuyirwanya.

Iyi nzu ndangamuco izatahwa ejo ku wa 13 Ukuboza uyu mwaka iherereye ku cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

2017-12-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: N’iki cyihishe inyuma yo kwanga icyemezo cya UNHCR cyo gukuraho Sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda

Uganda: N’iki cyihishe inyuma yo kwanga icyemezo cya UNHCR cyo gukuraho Sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda

Ubwanditsi 11 Jan 2018
Icyizere cy’uko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, nticyivuze ko abayigizemo uruhare cyangwa ababashyigikiye, baretse umugambi wo kurimbura u Rwanda

Icyizere cy’uko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, nticyivuze ko abayigizemo uruhare cyangwa ababashyigikiye, baretse umugambi wo kurimbura u Rwanda

Ubwanditsi 07 Apr 2025
Nubwo RNC isaza imigeri ihakana, ni agatsiko k’iterabwoba

Nubwo RNC isaza imigeri ihakana, ni agatsiko k’iterabwoba

Ubwanditsi 24 Jun 2019
Abanyarwanda baba muri Canada bamaganye Mukankusi Charlotte wo muri RNC

Abanyarwanda baba muri Canada bamaganye Mukankusi Charlotte wo muri RNC

Ubwanditsi 25 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda ikomeje ibikorwa byo gutera inkunga RNC mu mugambi wayo wo gutera u Rwanda
Amakuru

Uganda ikomeje ibikorwa byo gutera inkunga RNC mu mugambi wayo wo gutera u Rwanda

Ubwanditsi 04 Mar 2021
Mpayimana aramutse ahawe umwanya muri Guverinoma ngo yawemera
Mu Rwanda

Mpayimana aramutse ahawe umwanya muri Guverinoma ngo yawemera

Ubwanditsi 27 Aug 2017
Bruxelles : Me Gilles Vanderbeck avuga ko abakiliya be batabazwa ubwicanyi bwakorewe muri ETO
INKURU NYAMUKURU

Bruxelles : Me Gilles Vanderbeck avuga ko abakiliya be batabazwa ubwicanyi bwakorewe muri ETO

Ubwanditsi 09 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru