• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abanyarwanda 3 barimo umuvugabutumwa bapfiriye muri Mozambique[AMAFOTO]

Abanyarwanda 3 barimo umuvugabutumwa bapfiriye muri Mozambique[AMAFOTO]

Ubwanditsi 21 Oct 2018 HIRYA NO HINO

Abanyarwanda barimo umuhanuzi n’abanyamasengesho babiri babaga mu gihugu cya Mozambique bahitanywe n’impanuka ikomeye ubwo imodoka bari barimo yagongwaga n’igikamyo.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuwa 18 Ukwakira 2018, ihitana abanyarwanda batatu barimo Prophet Mushinzimana Jean Baptiste wari umuhanuzi uzwi cyane, Bigirimana Felix wari umunyamasengesho na Mukamana Pelagie na we wari umunyamasengesho.



Prophet Mushinzimana Jean Baptist yaguye mu mpanuka

Ubwo bari mu modoka y’umwe muri bo bavuye mu masengesho bari barayemo ku rusengero rwabo i Machava ni bwo igikamyo cyabagonze batatu bahita bitaba Imana undi umwe arakomereka bikomeye ahita ajyanwa ku bitaro.

Prophet Eric Uwayesu uba muri Afurika y’Epfo ariko akaba akunze gutumirwa mu ibwirizabutumwa muri Mozambique ndetse akaba yari aziranye cyane na Prophet Mushinzimana yatangarije IBYISHIMO dukesha iyi nkuru ko aba bose basengeraga mu itorero ryitwa Igreja Pentecostal de Reviavemento em Mozambique (IPRM) riherereye mu gace kitwa Machava muri Mozambique.



Byiringiro Felix na we yaguye muri iyi mpanuka akaba yari umunyamasengesho uba muri Mozambique

Prophet Eric yagize ati: “Ayo ni amakuru nzi neza kuko nari ndimo kuvugana n’abakozi b’Imana bagenzi bange baba muri Mozambique kuko dufite urubuga duhuriramo. Bahise babimbwira kuko bazi ko prophet Mushinzimana yari inshuti yange kandi dufatanya gukora umurimo w’Imana mu buryo butandukanye.”

Prophet Mushinzimana Jean Baptiste yari umugabo ufite umugore n’abana. Bigirimana Felix we yari akiri umusore akaba yari yaragiye muri Mozambique gushaka yo imibereho.



Mukamana Pelagie yari afite icyumba cy’amasengesho iwe mu rugo

Mukamana Pelagie wari unafite icyumba cy’amasengesho iwe mu rugo impanuka yabaye ari kumwe n’umukobwa we mukuru ariko uwo mukobwa we ntiyapfuye ahubwo yakomeretse bikomeye.

Prophet Eric waduhaye aya makuru yababajwe bikomeye n’urupfu rw’abakozi b’Imana bagenzi be by’umwihariko Prophet Mushinzimana dore ko ngo bari banaziranye cyane mu murimo w’Imana.

Ati: “Mfite agahinda gakomeye cyane kubwo kubura Prophet mugenzi wange.”

Imodoka bari barimo yangiritse cyane ku buryo idashobora kongera gukorwa ngo isubire mu muhanda.

2018-10-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

RUSHYASHYA 31 May 2026
Bruce Melody yegukanye Primus Guma Guma Super Star 8

Bruce Melody yegukanye Primus Guma Guma Super Star 8

Ubwanditsi 15 Jul 2018
Masisi: Hagabwe igitero gihitana ubuzima bw’abantu 14

Masisi: Hagabwe igitero gihitana ubuzima bw’abantu 14

Ubwanditsi 09 Oct 2018
Zambia: Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye Inama ya COMESA iheruka kwamburwa u Burundi

Zambia: Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yitabiriye Inama ya COMESA iheruka kwamburwa u Burundi

Ubwanditsi 18 Jul 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Zuma
    October 23, 20182:39 pm -

    So what

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntilivamunda Alphonse, Umujenosideri akaba n’Umukwe wa Habyarimana wari warahungiye mu Bubiligi yapfuye adashyikirijwe ubutabera
Amakuru

Ntilivamunda Alphonse, Umujenosideri akaba n’Umukwe wa Habyarimana wari warahungiye mu Bubiligi yapfuye adashyikirijwe ubutabera

Ubwanditsi 19 Nov 2020
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 04 May 2023
Umutoza w’amavubi, Carlos Alos Feller yakurikiye umukino w’igikombe cy’Amahoro Etincelles yaboneyeho itike yo kugera muri 1/8
IMIKINO

Umutoza w’amavubi, Carlos Alos Feller yakurikiye umukino w’igikombe cy’Amahoro Etincelles yaboneyeho itike yo kugera muri 1/8

Ubwanditsi 31 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru