• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Impamvu y’uruzinduko rwa Sam Kutesa mu Rwanda

Impamvu y’uruzinduko rwa Sam Kutesa mu Rwanda

Ubwanditsi 26 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu nama y’iminsi itatu yabereye I Kampala ahitwa  Munyonyo,  yo kugarura amahoro n’ituze muri  DR Congo no mu karere  yari yitabiriwe na ba Perezida  Salva Kiir, wa Sudan y’Amajyepfo , Perezida Museveni wa Uganda , Minisitiri wungirije w’Ingabo muri Afrika y’Epfo Mosiviwe Mapisa-Nqakula,  Perezida wa Zambia  Edgar Lungu,  Visi Perezida w’u Burundi Gastor Sindimwo,  Minisitiri w’Intebe wa DRC Clement Mouamba n’abandi ….

Ikaba yaranaganiriwemo ku byerecyeranye n’isahura ry’umutungo kamere  y’agaciro wo muri icyo gihugu  ritemewe n’amategeko rihabera , gucyura abahoze ari ingabo z’umutwe witwara gisirikare wa  M23 n’impunzi zibarizwa muri kano gace.

Bivugwa ko Perezida  Museveni ariwe ugiye kuba ushinzwe kuyobora urwego rushinzwe ibirimo kubera muri DR Congo ndetse n’aka karere.

Perezida Museveni yavuze ko azavugana na mugenzi we Perezida Joseph Kabila  ku birebana n’umutekano muke urangwa muri DR Congo, ugira ingaruka no ku bihugu by’ibituranyi. Ati : “Ntabwo abanyafurika bemera gahunda yo kwivanga mu bibera mu bindi bihugu. Ariko kandi ku kibazo cya DR Congo, ibibazo bibera muri icyo gihugu bigira ingaruka ku baturanyi , kandi bimaze igihe kirekire akaba ari muri uru rwego ibibazo biterwa n’ibyagaragajwe haruguru byambukaga natwe bikatugeraho,”.

“Nk’umuntu ugiye kuba ashinzwe kureba uko amahoro aganza muri kano gace, umutekano n’ubutwererane muri DR Congo ndetse n’akarere, nzavugana na Perezida Kabila mu rwego rwo gushakira hamwe icyakorwa, ku birebana n’abaterabwoba baba muri DR Congo,” Perezida Museveni akaba yarabivuze ubwo yasozaga iyo nama ku wa 26 Ukwakira 2018.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’ububanyinamahanga wa Uganda Sam Kutesa, inama yategetse ko abahoze ari ingabo za M23 bacyurwa iwabo muri DR Congo.

Ingabo za LONU zishinzwe gutabara aho rukomeye

Perezida wa Zambiya Edgar Lungu wari uhagarariye umuryango wa Afurika y’amajyepfo SADC yasabye ko ingabo za LONU zaterwa ingabo mu bitugu, itewe n’uko kenshi zakunze kugabwaho ibitero n’inyeshyamba zo muri Uganda zizwi  nka Allied Democratic Forces (ADF), zifite ibirindiro muri DR Congo.

Ingabo za LONU zishinzwe gutabara aho rukomeye, zifite inshingano yo kurwanya inyeshyamba, zigizwe n’ingabo zikomoka muri Malawi, Afurika y’Amajyepfo na Tanzaniya.

Ni muri uru rwego Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda  Sam Kutesa,  kuri uyu mugoroba wo kuwa kane tariki ya 25 Ukwakira 2018, bivugwa ko yari akubutse  muri DR Congo  ku bonana na Perezida Kabila, Sam Kutesa wari ufite ubutumwa bwihariye bwa Perezida Yoweri Museveni nk’uko Ambasade ya Uganda mu Rwanda yabitangaje.

Ntihatangajwe imiterere y’ubwo “butumwa bwihariye” Museveni yoherereje Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yifashishije Twitter, yatangaje ko “baganiriye ku bibazo bireba ibihugu byombi kandi bakiyemeza gukorera hamwe hagamijwe gushimangira no kwagura ubutwererane hagati ya Uganda n’u Rwanda.”

Bivugwa ko Sam Kutesa ava mu Rwanda yerekeza I Burundi.

Muri iyi minsi hari amakuru avuga ko Ingabo za Uganda  zisaga ibihumbi bitatu  zo mu mutwe kabuhariwe [Forces spéciales ] zatorejwe muri Somalia, zishobora kwinjira muri Congo mu rwego rwo guhashya Allied Democratic Forces (ADF), kurundi ruhande ariko bikavugwa ko ari mu rwego rwo kwiyegereza  imipaka ya Congo n’u Rwanda kugirango nibiba ngombwa  Uganda ibe yagaba ibitero biyoroheye kubutaka bw’u Rwanda.  Ni mugihe mu Burundi hari Bataillon y’ingabo  za Uganda ziri mu mutwe w’abarinda Perezida Nkurunziza no mu zindi nzego nkuru za Leta.

Uganda – Special Forces

Uguhura kw’aba bombi kuje nyuma y’igihe hari Abanyarwanda bafatirwa muri Uganda ku mpamvu zidasobanutse, bagafungwa ndetse bagakorerwa iyicarubozo, bakaza kurekurwa ariko abandi bakaba bagifunze.

Perezida Kagame ku wa 25 Werurwe 2018 yari yaganiriye na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ku bibazo by’umutekano n’imibanire irimo agatotsi ivugwa hagati y’ibihugu byombi, iterambere n’ibindi biri mu nyungu z’ibihugu byombi.

Museveni yavuze ko mu ntangiriro z’umwaka ubwo yahuriraga na Perezida Kagame i Addis Ababa, yamugaragarije urutonde rw’ibimenyetso ko hari Abanyarwanda bafungiye muri Uganda, agira ati “Uyu munsi nabisubije byose.”

Ku kibazo cy’umubano ukonje, Museveni yavuze ko gishingiye ku kutavugana no kudakorana bya hafi.

U Rwanda kandi rushinja Uganda ko hari abantu benshi bafite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano bakorera mu icyo gihugu cy’abaturanyi, ibintu rusaba ko byahagarara.

Hakiyongeraho n’ikibazo cy’abantu 40 baheruka gufatirwa ku mupaka wa Uganda na Tanzania bagiye mu myitozo ya gisirikare muri RDC banyuze mu Burundi, ngo bazahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Muri Congo  Kivu y’Epfo, yabaye indiri y’imitwe yitwaje intwaro n’urubyiruko rwa  RNC ya Kayumba Nyamwasa , ruturuka muri Uganda , RED Tabara na  FOREBU z’Abarundi, Mai-Mai, Twirwaneho n’iyindi…myinshi.  iyi mitwe rero ikaba ifatwa nk’igisasu cya Grenade gitabye ahantu kuburyo isaha iyo ariyo yose cyaturika bikaba byakongeza umuriro aka karere kose. Imana itabare akarere kacu.

2018-10-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

Ubwanditsi 26 Nov 2024
Ndayishimiye mu mayira abiri ku ngabo ze ziri muri Congo nyuma yuko Rubaya ifashwe

Ndayishimiye mu mayira abiri ku ngabo ze ziri muri Congo nyuma yuko Rubaya ifashwe

Ubwanditsi 24 May 2024
Umuryango wa Kizito Mihigo uramagana abakwirakwiza impuha kumbuga nkoranyambaga bitwaje urupfu rwa Kizito

Umuryango wa Kizito Mihigo uramagana abakwirakwiza impuha kumbuga nkoranyambaga bitwaje urupfu rwa Kizito

Ubwanditsi 19 Feb 2020
Kwicisha bugufi no guteza imbere Abanyarwanda, mu bizaranga FPR mu myaka 2 iri imbere

Kwicisha bugufi no guteza imbere Abanyarwanda, mu bizaranga FPR mu myaka 2 iri imbere

Ubwanditsi 17 Dec 2017

8 Ibitekerezo

  1. Sunday
    October 27, 20183:09 pm -

    Ntimwibaza impamvu Kagome atagiye mwiyo nama?
    Ahambire utwangushe kuko niwe uteza umutekano muke muri Congo

    Subiza
    • Mutezintare Jean- Michel
      October 28, 20182:58 pm -

      Kagome ninde wa muhirimbiri we?
      Wowe kiriya gihugu urakizi? Amateka yacyo urayumva urayasobanukiwe?
      Muzongere musunutse ibyo bizuru muzabona

      Subiza
      • Sunday
        October 28, 20187:39 pm -

        Ariko se wampumyi we niba utareba Wowe ntiwumva. Ibihugu byibituranyi byose niko byakwanga Kagome? Eh! Ndabona ko iyakaremye ariyo igiye kukamena. Uko Rushyashya ibivuga kiba ariko bibaye nyamara bariya bazobere (special forces) ntibamara imisi ibiri badasunitse Kagome. Abatera impundu muzitere abafata utwangushe badufate bagende ako kichanyi karagenda bidatinze.

        Subiza
  2. CornerStone
    October 29, 20187:37 am -

    Wowe sonday nako so idebe, kugusubiza ninko gusa nawe. Ibyo bihugu byose uvuga bifitiye urwanda ishyari. Niko kiriya gikabyo cyamafoto ngo ni special force ?
    Niko sha aba comandos ba RDF urabazi ? Ujye uvuga ibyo uzi wa siha we.
    Israël ikikijwe nabanzi gusa, reba innovation ifite kandil ali igihugu cyabayeho guhera fin 20 siècle.
    Nawe rero wasabitswe nishyari wa ngegera we.

    Subiza
    • Sunday
      October 31, 20183:09 pm -

      Umva se wadebe we. Uzi icyo bita international relations nibyiza birimo? Uganda itahari mubyokurya nibindi byinshi urwanda ntirwabaho. Ntiwibaza impamvu babavugirije nka mushikiwabo na kabarebe were demoted? Yarebye ko bamuzanira ikibazo kinini mumwanya wokugikemura. Uze nkwigishe politics and dipromatic relations politics.

      Subiza
  3. Sunday
    October 29, 201811:08 am -

    Turi munda dutegereje command. Igihe nikigera murabibona kuko bitazatwara niminsi ibiri. Mufate utwangushe Ivunja niturihandura turihandure tutababaza umubiri. Kagome aragiye

    Subiza
  4. niyogihozo
    October 31, 201810:04 am -

    Uwiyise Sunday iyi kaminuza mu bitutsi watayemo umwanya, iyo uwukoresha wiga ibifite akamaro? Ko wita abantu abicanyi,wowe utukana gutya ubu kwica byo byakunanira koko? Vugisha ukuri. Uru rwango rwose ni urw’iki?
    Niba ufite igitekerezo wagitanga ariko udatutse abantu bakuruuuu. Sinzi uko ungana , ariko ugaragaje uburere buke ukojeje isoni uwakureze gusa ushobora no kuba waramunaniye.

    Subiza
    • Sunday
      October 31, 20182:21 pm -

      Igitekerezo nabaha ni icyo kwigizayo kagome maze uburenganzira bwikiremwa muntu bukagaruka murwanda . Amarira nimenshi mubanyarwanda barihanze nabari mugihugu kubwingoma mbi yuwo mugabo wigira imana yurwanda

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 04 May 2023
Jean-Pierre Bemba yasubije amerwe mu isaho ntakiri Minisitiri w’Ingabo
Amakuru

Jean-Pierre Bemba yasubije amerwe mu isaho ntakiri Minisitiri w’Ingabo

Ubwanditsi 29 May 2024
Safi wemeza ko atarakora ubukwe na Judithe yahishuye igihe bazabanira mu nzu imwe
SHOWBIZ

Safi wemeza ko atarakora ubukwe na Judithe yahishuye igihe bazabanira mu nzu imwe

Ubwanditsi 04 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru