Ibicuruzwa by’abanyarwanda bizajya bigurishwa mu Bushinwa ndetse n’Abashinwa boroherezwe kubona ibyiza nyaburanga by’u Rwanda no kurusura binyuze ku isoko ryo kuri internet rya Alibaba Group.
Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu u Rwanda na Alibaba Group, basinyanye amasezerano y’ubufatanye atatu yo gutangiza urubuga eWTP (electronic World Trade Platform), rufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga.
Aya masezerano agamije gushyigikira iterambere ry’u Rwanda mu bijyanye no guteza imbere gahunda yo guhanga udushya, ubucuruzi bwambukiranya imipaka, aho ibicuruzwa by’u Rwanda bizajya bigurwa mu Bushinwa binyuze kuri Alibaba.
Agamije korohereza Abashinwa kubona ibyiza bitatse u Rwanda no kurusura, aho bazajya bashobora gufata itike z’indege mbere no gufata amahoteli mbere, byose bikazajya bikorwa ku rubuga rwa Alibaba rwitwa Fliggy.
Muri aya masezerano kandi harimo no kubaka ubushobozi bw’Abanyarwanda mu bijyanye no kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Ibi birimo nko kubahugura ku bijyanye no kwishyurana mu ikoranabuhanga n’ibindi.
RDB izakorana na Alibaba mu gufasha abanyarwanda bafite ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs), kugurisha ibicuruzwa byabo nk’ikawa, ibikomoka mu bukorikori mu Bushinwa binyuze ku ipaji y’urubuga rwa Alibaba yitwa ’Tmall Global’.
Alibaba ifite abakiriya barenga miliyoni 500 ku Isi yose, ni cyo kigo gikomeye ku Isi gifite isoko ryo kuri internet riruta andi, akaba n’aho Abashinwa bakura ibicuruzwa byiza biturutse ku Isi yose.
Umuyobozi wa Alibaba Group ari nawe wayishinze Jack Ma, yavuze ko yishimiye ko u Rwanda rubaye igihugu cya mbere gitangirijwemo eWTP muri Afurika, kandi yiteguye iterambere ryo guhanga udushya tuganisha mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Yavuze ko icyatumye atoranye kugirana ubu bufatanye n’u Rwanda mbere y’ibindi bihugu muri Afurika ari ‘igihugu gikomeye, gifite umutekano, isuku n’imbaraga zidasanzwe ziharanira impinduka.
Ati “Mfite icyizere ko eWTP izabasha gufasha ibigo bito n’ibiciriritse, abakiri bato, abagore hano no muri Afurika kugurisha ibicuruzwa byabo ku rwego rw’Isi.”
Nyuma yo gusinya amasezerano Perezida Kagame yavuze ko urubuga rw’ubucuruzi (eWTP) rufunguye imipaka mishya mu bucuruzi bwo kuri internet, ubukerarugendo bw’u Rwanda kandi ruzongera urwego rwo guhangana ku masoko mpuzamahanga kwa ba rwiyemezamirimo.
Yakomeje avuga ko ruzafasha abacuruzi kugurisha ibicuruzwa ku bakiriya benshi, kandi bakunguka cyane. Gusa yabasabye gukora ibicuruzwa byinshi kandi byiza.
Ati “Ndashaka gusaba ibigo by’abanyarwanda n’urubyiruko kubyaza umusaruro aya mahirwe y’iri koranabuhanga, bakita ku by’ingenzi. Ni aha buri kigo gukora ibicuruzwa byiza abakiriya bifuza kugura kandi bagahora babibona kuri uru rubuga.”
Yijeje ko u Rwanda ruzakomeza gukora ishoramari rikomeye mu burezi, mu kubaka ibikorwa remezo bya internet kugira ngo rwihutishe iterambere ry’urwego rw’ikoranabuhanga
Rebero John ucuruza ikawa yitwa Igihango Women’s Coffee, ni umwe mu bari baragejeje ikawa yabo kuri Alibaba mu cyiciro cy’igerageza, yashimangiye ko aya masezerano agiye kugeza abacuruzi bo mu Rwanda ku isoko rinini.
Ati “Ikawa yacu twashoboye kuyigeza kuri Alibaba, bigiye kutugeza ku isoko rinini binongera agaciro k’ikawa. Ubusanzwe ikawa isanzwe yagurwaga amadolari umunani igeze ku isoko mpuzamahanga muri Amerika, mu Bushinwa cyangwa mu Burayi. Ubu barayifatira ku madolari hafi 16 ku kiro”.
Avuga ko biteguye kuzamura ubwinshi, gukomeza gutanga ubwiza batanze no gushaka uko igihe cyose ikenewe bayigezayo.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yavuze ko uru rubuga ari ingirakamaro kuko rutumye abacuruzi b’abanyarwanda bibona mu bucuruzi bw’u Bushinwa n’Isi muri rusange.
Ati “Uru rubuga rugamije kugabanya inzitizi mu bucuruzi, kongera urwego rwo kugera ku masoko no korohereza ibigo by’abanyarwanda n’iby’abanyafurika kwagura ubucuruzi bwabyo ku rwego rw’Isi.”
Yavuze ko ari amahirwe akomeye ku ikawa y’u Rwanda kuko abayinywa mu Bushinwa biyongeraho 15% ku mwaka.
Abashinwa b’abakerarugendo bakoresheje miliyari 300 z’amadolari mu bukerarugendo mu 2017, nibo bakoresheje menshi ku Isi. Akamanzi avuga ko ari amahirwe yo gukurura abasura u Rwanda kuko nk’umwaka ushize rwakiriye 5000 bo mu Bushinwa.
Mu igerageza kandi ba rwiyemezamirimo batanu b’abanyarwanda n’abanyeshuri 38 bo muri Kaminuza icyenda bahuguwe ku bucuruzi bwo mu ikoranabuhanga, 13 muri bo babonye impamyabushobozi.