• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Ibyihariye kuri TECNO Camon11, telefoni yashyize igorora abakunda ‘selfie’

Ibyihariye kuri TECNO Camon11, telefoni yashyize igorora abakunda ‘selfie’

Editorial 17 Nov 2018 IKORANABUHANGA

Ikigo gikora kikanacuruza telefone zigezweho, TECNO Mobile, cyamuritse telefoni nshya ya TECNO Camon 11 ifite ikoranabuhanga rigezweho mu gufata amafoto by’umwihariko selfie, mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda mu kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2018.

Iyi telefone yamuritswe ndetse ishyirwa ku isoko ryo mu Rwanda bwa mbere mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2018, muri Serena Hotel, mu birori byitabiriwe n’abafatanyabikorwa, abakiriya ndetse n’ibyamamare bitandukanye birimo abamenyerewe mu kumurika imideli.

Iyi telefone ya TECNO Camon11 n’iyo byakoranywe ya TECNO Camon11 Pro, zose zifite umwihariko udasanzwe mu gufata amafoto agezweho ya selfie.

Itandukaniro ry’izi telefone ni uko TECNO Camon 11 ifata amafoto meza ibikesha camera yayo ya megapixels 24 (24 MP) imbere n’inyuma ituma igira ubushobozi bwo gufotora ahari urumuri ruke kandi amafoto akaza acyeye.

Ikindi kandi camera y’imbere iba ifite megapixels nyinshi kurusha iy’inyuma. Ibi bigahuza n’umwihariko w’iyi telefone mu gufata selfie.

Iyi telefone ya TECNO Camon11, ifite RAM ya 6GB (ibika ibintu mu buryo budahoraho) na ROM ya 64 GB (ibika ibintu mu buryo bw’igihe kirekire).

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri TECNO, Muneza Marie Claire, yavuze ko iyi telefoni ifite umwihariko ariko ku bakunda gufata selfie bo bashyizwe igorora.

Yagize ati “Ni telefoni ifite ikoranabuhanga rigezweho mu gufata selfie, aho mu gihe ufata selfie iba yayibonye igahita iguha selfie nziza cyane. Ikindi kandi ifite ubushobozi bwo kubika amafoto na video kuko ifite ububiko bunini.”

Yakomeje avuga ko iyi telefoni bateganyije kuyimurika mu bihe by’iminsi mikuru kugira ngo abanyarwanda babashe kwishimana n’inshuti n’imiryango, bafata amafoto y’urwibutso na telefoni igezweho kandi igura amafaranga make cyane.

Ku maduka yose mu Rwanda ushaka TECNO Camon11 Pro yishyura ibihumbi 190Frw, naho TECNO Camon11 yo ikagura ibihumbi 220Frw.

TECNO imaze kuba ubukombe mu ruhando mpuzamahanga

Ikigo Tecno cyashinzwe n’Umushinwa George Zhu muri 2006, nyuma y’umwaka umwe ihita ishyiraho uruganda rwa telefoni. Kugeza ubu imaze kugira abafatabuguzi barenga miliyoni 10.

Iherutse gushyirwa ku mwanya wa kane mu bigo bicuruza telefoni ku Isi ndetse inashyirwa ku mwanya wa 10 mu bigo bifite telefoni zigezweho ‘Smartphones’. Kugeza ubu ikorera mu bihugu birenga 50 byo ku Isi.

Muri uyu mwaka kandi iki kigo cyasinye amasezerano n’ikipe ya Manchester City, ikunzwe mu Bwongereza yo kucyamamaza nk’ikigo gikora amatelefoni agezweho kandi meza ahendutse.

2018-11-17
Editorial

IZINDI NKURU

Alibaba igiye guhugura ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda bafite imishinga itanga icyizere

Alibaba igiye guhugura ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda bafite imishinga itanga icyizere

Editorial 05 Jan 2019
Kuva muri 2024 Serivisi za Leta zose zizaba zisabirwa ku Irembo

Kuva muri 2024 Serivisi za Leta zose zizaba zisabirwa ku Irembo

Editorial 02 Apr 2019
Urubuga rwa Facebook rwaciwe akayabo ka Miliyari 5 z’Amadollari

Urubuga rwa Facebook rwaciwe akayabo ka Miliyari 5 z’Amadollari

Editorial 16 Jul 2019
Perezida Kagame yasabye REG korohereza abakeneye serivisi z’amashanyarazi mu buryo bwihutirwa

Perezida Kagame yasabye REG korohereza abakeneye serivisi z’amashanyarazi mu buryo bwihutirwa

Editorial 05 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakora ibyaha by’icuruzwa ry’abantu n’abakomisiyoneri baranga abakobwa b’ indaya mu mujyi wa kigali akabo kashobotse
INKURU NYAMUKURU

Abakora ibyaha by’icuruzwa ry’abantu n’abakomisiyoneri baranga abakobwa b’ indaya mu mujyi wa kigali akabo kashobotse

Editorial 07 Feb 2018
Umutoza w’amavubi Carlos Alos Feller yakurikiye umukino w’igikombe cy’Amahoro Etincelles yaboneyeho itike yo kugera muri 1/8
Amakuru

Umutoza w’amavubi Carlos Alos Feller yakurikiye umukino w’igikombe cy’Amahoro Etincelles yaboneyeho itike yo kugera muri 1/8

Editorial 31 Mar 2022
Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya icyo azira
ITOHOZA

Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya icyo azira

Editorial 20 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru