Ikigo gikora kikanacuruza telefone zigezweho, TECNO Mobile, cyamuritse telefoni nshya ya TECNO Camon 11 ifite ikoranabuhanga rigezweho mu gufata amafoto by’umwihariko selfie, mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda mu kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2018.
Iyi telefone yamuritswe ndetse ishyirwa ku isoko ryo mu Rwanda bwa mbere mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2018, muri Serena Hotel, mu birori byitabiriwe n’abafatanyabikorwa, abakiriya ndetse n’ibyamamare bitandukanye birimo abamenyerewe mu kumurika imideli.
Iyi telefone ya TECNO Camon11 n’iyo byakoranywe ya TECNO Camon11 Pro, zose zifite umwihariko udasanzwe mu gufata amafoto agezweho ya selfie.
Itandukaniro ry’izi telefone ni uko TECNO Camon 11 ifata amafoto meza ibikesha camera yayo ya megapixels 24 (24 MP) imbere n’inyuma ituma igira ubushobozi bwo gufotora ahari urumuri ruke kandi amafoto akaza acyeye.
Ikindi kandi camera y’imbere iba ifite megapixels nyinshi kurusha iy’inyuma. Ibi bigahuza n’umwihariko w’iyi telefone mu gufata selfie.
Iyi telefone ya TECNO Camon11, ifite RAM ya 6GB (ibika ibintu mu buryo budahoraho) na ROM ya 64 GB (ibika ibintu mu buryo bw’igihe kirekire).
Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri TECNO, Muneza Marie Claire, yavuze ko iyi telefoni ifite umwihariko ariko ku bakunda gufata selfie bo bashyizwe igorora.
Yagize ati “Ni telefoni ifite ikoranabuhanga rigezweho mu gufata selfie, aho mu gihe ufata selfie iba yayibonye igahita iguha selfie nziza cyane. Ikindi kandi ifite ubushobozi bwo kubika amafoto na video kuko ifite ububiko bunini.”
Yakomeje avuga ko iyi telefoni bateganyije kuyimurika mu bihe by’iminsi mikuru kugira ngo abanyarwanda babashe kwishimana n’inshuti n’imiryango, bafata amafoto y’urwibutso na telefoni igezweho kandi igura amafaranga make cyane.
Ku maduka yose mu Rwanda ushaka TECNO Camon11 Pro yishyura ibihumbi 190Frw, naho TECNO Camon11 yo ikagura ibihumbi 220Frw.
TECNO imaze kuba ubukombe mu ruhando mpuzamahanga
Ikigo Tecno cyashinzwe n’Umushinwa George Zhu muri 2006, nyuma y’umwaka umwe ihita ishyiraho uruganda rwa telefoni. Kugeza ubu imaze kugira abafatabuguzi barenga miliyoni 10.
Iherutse gushyirwa ku mwanya wa kane mu bigo bicuruza telefoni ku Isi ndetse inashyirwa ku mwanya wa 10 mu bigo bifite telefoni zigezweho ‘Smartphones’. Kugeza ubu ikorera mu bihugu birenga 50 byo ku Isi.
Muri uyu mwaka kandi iki kigo cyasinye amasezerano n’ikipe ya Manchester City, ikunzwe mu Bwongereza yo kucyamamaza nk’ikigo gikora amatelefoni agezweho kandi meza ahendutse.