Umukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League 2018-19’ wasize akanyamuneza ku maso y’abakunzi ba Kiyovu Sports kuko ikipe yabo yakuyeho amateka mabi yari amaze imyaka itandatu, itsinda mukeba Rayon Sports, ibitego 2-1.
Kuri iki Cyumweru, tariki 2 Ukuboza 2018 nibwo hakinwe umukino wahuje abakeba bamaranye imyaka irenga 50 mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Roberto Oliviera Goncalves (Robertinho) utoza Rayon Sports yari yahisemo gukinisha abakinnyi batatu bakina hagati mu kibuga; Niyonzima Olivier Sefu, Donkor Prosper Kuka na Fabrice Mugheni wahanganaga na Kiyovu Sports yakiniraga.
Nubwo aba bakinnyi bari benshi hagati ntibashoboye kwitwara neza kuko Habamahoro Vincent na Kalisa Rachid bakinaga hagati muri Kiyovu Sports babarushaga gukora ku mipira myinshi mu gice cya mbere. Gusa nta mipira myinshi yageraga ku banyezamu, byatumye iki gice kirangira ari ubusa ku busa.
Uyu munya-Brazil utoza Rayon Sports warushijwe amayeri y’umukino yafashe umwanzuro wo gukuramo Manishimwe Djabel atanga umwanya kuri Yannick Mukunzi wari wabanje ku ntebe y’abasimbura. Byatumye Sefu usanzwe ukina hagati yugarira ahabwa inshingano zo gusatira aciye ku ruhande rw’iburyo.
Izi mpinduka ntacyo zahinduye kuko Kiyovu Sports yakomeje kuyirusha guhererekanya neza.
Uyu mukino mwiza w’ikipe bita Urucaca wari uyobowe n’abanyamahanga babiri yaguze mu mpeshyi y’uyu mwaka; Shavy Babicka ukomoka muri Gabon na Ghislain Armel wavuye muri Cameroun.
Ntibyatinze gutanga umusaruro kuko ku munota wa 60 w’umukino Kiyovu Sports yafunguye amazamu, igitego cyinjijwe na Nizeyimana Djuma ku mupira mwiza yahawe na Almer Ghislain.
Nyuma yo gutsindwa iki gitego Rayon Sports yakangutse itangira gusatira ishaka igitego cyo kwishyura ariko amahirwe abiri yashoboraga gutuma kiboneka Bimenyimana Bonfils Caleb yayateye inyoni agerageza gutsindisha agatsinsino, abugarira muri Kiyovu Sports bakamwambura umupira.
Iradukunda Eric bita Radu Rayon Sports yavanye muri AS Kigali ntiyacitse intege akomeza guhindura imipira myinshi iva ku ruhande rw’iburyo.
Byaje kuviramo ikipe ye kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 78 ubwo yahaga umupira Niyonzima Olivier Sefu atera ishoti rikomeye umupira ufata igiti cy’izamu ugarutse mu rubuga rw’amahina uhura na Yannick Mukunzi yishyurira ikipe ye.
Iki gitego cya mbere Yannick Mukunzi atsinze kuva yagera muri Rayon Sports ntabwo cyari gihagije ngo ikipe ye itahane inota kuko ku munota wa 91 Kiyovu Sports yakoze contre-attaque, Abdul Rwatubyaye akorera ikosa umunya-Cameroun Almer Ghislain ikosa mu rubuga rw’amahina.
Umusifuzi Abdul Karim Twagirumukiza yemeza penaliti yinjijwe neza na Nizeyimana Djuma.
Nyuma y’umukino habaye gushyamirana gukomeye ubwo abakinnyi basohokaga mu kibuga biviramo Bimenyimana Bonfils Caleb guhabwa ikarita itukura, iya kabiri ahawe mu mikino itandatu ya shampiyona.
Ibitego bibiri bya Djuma uvuka ku Mumena ku gicumbi cya Kiyovu Sports byafashije ikipe ye gusiba amateka y’imyaka itandatu bari imaze idatsinda Rayon Sports. Amanota atatu yayaherukaga tariki 21 Mata 2012 ubwo rutahizamu w’Umunya-Uganda Bakabulindi Julius yayitsindiraga mu mukino warangiye ari 1-0.