Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo mu binyamakuru hatangajwe ko hari abantu 14 barasiwe mu ishyamba kimeza rya Kibira mu Burundi, ubu biratangazwa ko imirambo ya bane yabonetse.
Imirambo ine yari yatangiye kwangirika yatahuwe ku wa Gatatu tariki ya 5 Ukuboza 2018, mu ishyamba rya Rukoko riri ku musozi wa Ruhembe, Komini Bukinanyana, Intara ya Cibitoke mu Burundi, ngo ikaba yahise ishyingurwa n’abantu barimo abakekwa kuba Imbonerakure.
Amakuru aturuka mu gisirikare cy’u Burundi nk’uko SOS/Burundi ibitangaza, avuga ko aba bantu bane bari muri 14 ngo barashwe ubwo bari mu ishyamba rya Kibira bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Ubuyobozi bw’aho iyi mirambo yabonwe, ngo bufatanyije n’Imbonerakure, bategetse abaturage guhamba iyo mirambo nta kindi ikorewe kijyanye n’iperereza.
Umwe mu bayobozi bo muri aka gace yabonetsemo, wari ufite agahinda, yagize ati “abantu 14 bishwe nabi mu byumweru bibiri bishize muri aka gace, twasabwe kutazagira amakuru na make dutanga kuri iki kibazo”.
Mu gihe ubuyobozi butagira icyo butangaza kuri aya makuru, abaturage barasaba Leta gushyira ahabona ukuri ku iyicwa ry’aba bantu.