Ahitwa Mutaho, mu Ntara ya Gitega, mu Burundi rwagati kuri uyu wa Mbere hagabwe igitero cy’abantu bitwaje ibirwanisho Imbonerakure n’abashinzwe umutekano bazwi nk’abasekirite bari hafi aho barahunga abateye basiga basahuye.
Nk’uko bitangazwa n’ababibonye, ngo agatsiko k’abantu bane bitwaje imbunda kateye isoko ahagana saa munani z’ijoro kuri uyu wa Mbere ushize.
Nyuma yo kurasa amasasu menshi, abateye binjiye mu iduka ry’uwitwa Kassim Ndihoreye nk’uko amakuru agera kuri SosMediasBuruundi dukesha iyi nkuru avuga.
Biravugwa ko abateye babanje gufunga isoko mbere yo gufungirana umupolisi mu cyumba, naho Imbonerakure zari ku irondo n’abandi bashinzwe umutekano bazwi nk’abasekirite bagahunga.
Amakuru akaba avuga ko abateye bagiye basahuye amafaranga muri iri duka rya Ndihoreye bivugwa ko ari umwe mu Mbonerakure zivuga rikijyana muri Komini Mutaho.