• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kiyovu SC na Gasogi United mu makipe yatangiye gutandukana nabakinnyi babo bitegura 2023-2024   |   08 Jun 2023

  • Ese ntihaba hari umugambi wo gukingira ikibaba abajenosideri, ngo bazapfe cyangwa bazafatwe bashaje cyane, bityo bibe impamvu yo kutababuranisha?   |   07 Jun 2023

  • INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA   |   07 Jun 2023

  • Munyantwari Alphonse niwe mukandida rukumbi wa Perezida wa FERWAFA, Gacinya na Murangwa mubatemerewe kwiyamamaza   |   06 Jun 2023

  • Shema Fabrice wayoboraga AS Kigali yasezeye kuyobora iyi kipe   |   05 Jun 2023

  • Rayon sports yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC 1-0, yegukana Miliyoni 10Frw   |   03 Jun 2023

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Icyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ku ijambo rya perezida Nkurunziza ko ataziyamamaza mu 2020

Burundi: Icyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ku ijambo rya perezida Nkurunziza ko ataziyamamaza mu 2020

Editorial 08 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU

Nubwo perezida w’u Burundi yaraye atangaje ko atazongera kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2020, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo baratangaza ko ibyo yatangaje  batabyizera na gato nyuma y’aho ahinduriye itegeko nshinga ari naryo ryamubuzaga kuzongera kwiyamamaza.

Bwana Pancrase Cimpaye Umuvugizi w’ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, CNARED, yatangaje ko itangazo rya perezida Nkurunziza ry’uko ataziyamamaza mu matora yo mu 2020 ari umutego itangazamakuru n’amahanga bidakwiye kugwamo.

Yavuze ko no mu 2015 yiyamamaje avuga ko ari abarwanashyaka bamusabye kwiyamamaza kandi ibi ngo nibyo azongera gukora mu 2020.

Bwana Cimpaye akaba avuga ko ubu nta jambo perezida Nkurunziza azongera kuvuga ngo baryizere kubera ko yahemukiye Abarundi nk’uko urubuga Ubmnews rwo mu Burundi dukesha iyi nkuru ruvuga.

Yongeyeho ko iryo jambo rya Nkurunziza ari ukujijisha amahanga.

Naho Gervais Rufyikiri wahoze ari visi perezida wa mbere w’u Burundi akaza guhunga mu 2015 nyuma y’umugambi wo guhirika ku butegetsi perezida Nkurunziza ashinjwa no kugiramo uruhare, nawe yagize icyo avuga ku byatangajwe na perezida Nkurunziza.

Yavuze ko kuva mu guhatanira ubutegetsi kwa Nkurunziza mu matora yo mu 2020 ari igice gito cy’amateka y’u Burundi, ibibazo bikomeye bisigaye akaba ari ugushyiraho uburyo bw’imiyoborere yizewe, kubaha ubutegetsi bugendera ku mategeko na demokarasi, no gushyiraho ubuyobozi bw’inyangamugayo.

Kuri uyu wa kane, itariki 08 Kamena 2016 nibwo perezida Nkurunziza yemeje itegeko nshinga rishya ry’u Burundi, ahita anaboneraho gutangaza ko ataziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2020, ibintu batavuga rumwe n’ubutegetsi basanga ari ukujijisha amahanga.

2018-06-08
Editorial

IZINDI NKURU

Dore ukuri mutamenye ku ngemu Ingabire Victoire yohererezwa nk’umuyobozi wa FDU-Inkingi mu Rwanda

Dore ukuri mutamenye ku ngemu Ingabire Victoire yohererezwa nk’umuyobozi wa FDU-Inkingi mu Rwanda

Editorial 21 Oct 2022
Madamu Jeannette Kagame arahumuriza abatinya gushinga ingo

Madamu Jeannette Kagame arahumuriza abatinya gushinga ingo

Editorial 12 Jan 2020
Uganda : CMI yashimuse undi munyarwanda

Uganda : CMI yashimuse undi munyarwanda

Editorial 11 Jan 2019
Habonetse umwana uvuga ko ari uwa Fred Rwigema usaba Museveni imitungo ya Se

Habonetse umwana uvuga ko ari uwa Fred Rwigema usaba Museveni imitungo ya Se

Editorial 19 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

21 Apr 2023
Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Uhuru Kenyatta, arasaba ko umutwe wa M23 ushyikirana n’ubutegetsi bwicyo gihugu

03 Apr 2023
Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

Abantu nibareke kwitiranya igitutu na dipolomasi mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

30 Mar 2023
Abahinzi bo mu turere 13 bagiye gufashwa n’umushinga “Hinga wunguke uzabafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry’umusaruro wabo

Abahinzi bo mu turere 13 bagiye gufashwa n’umushinga “Hinga wunguke uzabafasha kwiteza imbere ndetse no kwagurirwa isoko ry’umusaruro wabo

09 Mar 2023
Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

03 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

01 Jun 2023
Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

01 Jun 2023
Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

Ruhango: Umuryango Twubake Ubumwe n’Ubwiyunge watanze Noheli ku barokotse Genocide yakorewe Abatutsi batishoboye

23 Dec 2022
Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

29 Nov 2022
Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

Uhagarariye Kongo-Kinshasa muri LONI yavuze ko u Rwanda rwiba ingagi n’inguge zicyo gihugu mu nama yigaga ikibazo cy’intambara muri Ukraine

13 Oct 2022
“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

03 Oct 2022
Burya si buno, ibigarasha n’abajenosideri mubimenye: Ntimuzigera murusha ubwinshi n’imbaraga abahagurukiye kubaka uru Rwanda

Burya si buno, ibigarasha n’abajenosideri mubimenye: Ntimuzigera murusha ubwinshi n’imbaraga abahagurukiye kubaka uru Rwanda

03 Oct 2022

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru