Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda iravuga ko ishishikajwe no kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo, ariko ko iterwa impungenge no kuba Afurika y’Epfo yumva abarurwanya kurusha rwo.
Ni nyuma y’aho Afurika y’Epfo ihamagaje ambasaderi wayo mu Rwanda, George Twala, nyuma y’aho Minisitiri w’icyo gihugu ushinzwe ububanyi n’amahanga, Lindiwe Sisulu, yashingiye ku nkuru yahinduwe n’abanzi b’igihugu bakoresheje [ Screen shot] aho babeshyeye ikinyamakuru Rushyashya ko ngo cyatutse Minisitiri Lindiwe Sisulu ngo ni indaya. Dore inkuru yacu https://rushyashya.net/2018/11/14/ese-minisitiri-wububanyi-namahanga-wa-afurika-yepfo-yaba-ashyigikiye-rnc-ku-giti-cye-cyangwa-nibyo-yatumwe/
Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, uruhande rw’u Rwanda ruvuga ko u Rwanda rukeneye kugira umubano mwiza na Afurika y’Epfo.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’uwa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, bagiranye ibiganiro muri Werurwe 2018, basaba abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga gukora ibishoboka ngo umubano w’impande zombi ube mwiza.
Iryo tangazo mu ngingo ya 2 rivuga ko u Rwanda rwasobanuriye Afurika y’Epfo rubinyujije mu nzira zikoreshwa muri dipolomasi impungenge zikomeye zishingiye ku kuba Urwego rushinzwe ububanyi n’amahanga muri icyo gihugu rukerereza cyangwa rukabangamira inozwa ry’umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ingingo ya 3 isobanura ishingiro z’izo mpungenge, igira iti, “hariho ibirego bidafite ishingiro bishinja u Rwanda mu ruhame no mu bitangazamakuru, bishingiye ku bihuha no kugoreka ukuri bikorwa n’abasebya u Rwanda bari muri Canada no muri Afurika y’Epfo no mu bitangazamakuru bikorana na bo. Ni ikibazo gihangayikishije kuba Urwego rushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane muri Afurika y’Epfo rwizera ibivugwa n’utwo dutsiko kurusha kwemera ibivugwa n’u Rwanda.”
Iryo tangazo mu ngingo yaryo ya kane riragira riti, “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda n’Ubutwererane iranenga ihamagazwa rya hato na hato rya Ambasaderi w’u Rwanda i Pretoria kubera impamvu zitazwi na Leta y’u Rwanda, zirimo kwisobanura ku nkuru zandikwa mu bitangazamakuru bidasobanutse.”
U Rwanda ruvuga ko imibanire hagati y’ibihugu byombi ifite umumaro ku baturage b’impande zombi, ukaba ufite agaciro kurusha inyungu z’abantu ku giti cyabo, ruti, “Umubano hagati y’ibihugu byombi ntukwiye kugendera ku biganiro n’udutsiko tw’abanyabyaha tuyobowe n’abahamijwe ibyaha cyangwa abashakishwa ngo baburanishwe.”
Iri tangazo rije nyuma y’aho Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo Vincent Karega yahamagajwe na Leta ya Afurika y’Afurika y’Epfo ngo asobanure ibyo kuba Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga muri icyo gihugu yariswe indaya n’urubuga rwa interineti rukorera mu Rwanda.