• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibihugu bitera inkunga impunzi muri Uganda byikomye imicungire idahwitse y’impunzi, ruswa ikabije n’ihohotera rishingiye ku gitsina birangwamo

Ibihugu bitera inkunga impunzi muri Uganda byikomye imicungire idahwitse y’impunzi, ruswa ikabije n’ihohotera rishingiye ku gitsina birangwamo

Editorial 15 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU

Ibihugu bisanzwe bifasha igihugu cya Uganda mu byerekeye impunzi zikibarizwamo byihuje hamwe mu itangazo rigaragaza ko bababajwe ndetse n’ibikorerwa impunzi ziri muri Uganda aho ibibagenerwa byitwarirwa na bamwe mu bayobozi ba Uganda ariko cyane cyane barajwe ishinga n’ikibazo cy’ihohotera rishingiyeku gitsina rikorerwa impunzi muricyo gihugu.

Ibihugu byashyize umukono kuriryo tangazo biciye muri ba Ambasaderi babyo ni Autria, Belgium, abahagarariye umuryango wubumwe bw’uburayi (EU), France, Germany, Iceland, Ireland, Italy, Japan,Netherlands, Norway, Repubulika ya Korea, England, USA,

Raporo yasohotse yagaragaje ko muri 2017 UNCHCR yakoresheje nabi amamiliyoni n’ama miliyoni yishyura baringa haba mu biryo bigenewe impunzi haba mu zindi services zikenerwa n’impunzi ariko hatangwa amasoko arangwamo ruswa agahabwa bamwe mu bayobozi ba Uganda bishakiraga indonke ariko impunzi zihababarira.

                 Itangazo ry’abaterankunga bagaragaza impungenge ku micungire y’impunzi muri Uganda

Igenzura ryakozwe na UN ryagaragaje ko amafaranga y’umurengera yagiye anyerezwa cyangwa agahabwa abantu biciye mu masoko arangwamo ruswa, ibi byose bifitwemo uruhare na bamwe mu bayobozi muri Uganda.

Amafaranga UNHCR yakoreshaga muri 2016 yarazamutse ava kuri miliyoni 125 z’amadolari agera kuri miliyoni 205 z’amadolari muri 2017; muriyo 80% akaba yaratanzwe muri 2017 n’ibihugu bine aribyo leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza,Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi n’u Budage.

Ibibazo byatangiye kugaragara cyane muri Gashyantare 2018 ubwo hatangazwaga ko bamwe mu bayobozi ba Uganda bigwijeho ibitunga impunzi ndetse bakanongera imibare y’impunzi ngo bakunde bibe amafaranga azigenewe. Abaterankunga byageze aho bashyira igitutu kuri leta ya Uganda maze ihindura uwari ushinzwe iby’impunzi muri Uganda ndetse inemera gukora ibarura ry’impunzi bundi bushya.

Nyuma y’ibarura rusange ry’impunzi ziri muri Uganda, basanze abagera ku bihumbi Magana atatu (300,000) ari baringa, byatumye hakoreshwa agera kuri miliyoni 11 z’amadolari kugirango impunzi zongere zandikwe neza nta manyanga.

Muri Uganda Hatahuwe Impunzi 300 000 Za Baringa – https://rushyashya.net/2018/10/31/muri-uganda-hatahuwe-impunzi-300-000-za-baringa/

Igenzura kandi ryagaragaje amanyanga hagati ya UNHCR n’ibiro bya Ministiri w’intebe wa Uganda Dr Ruhakana Rugunda, aho byashigikiye imiryango itegamiye kuri leta 3 ihabwa amasoko kandi umwe muriyo yari yarambuye UNHCR.

Raporo y’ubugenzuzi igaragaza kandi ko UNHCR yishyuraga $2,000 buri kwezi bamwe mu bayobozi ba leta ya Uganda bayifashije mu kubona impapuro ndetse bakanahabwa imodoka n’amavuta yazo. UNHCR yanishyuye $283,000 y’abakozi ba baringa, batashoboye kwerekanwa muriryo genzura.

UNHCR yanishyuye ibiro bya Ministiri w’intebe $320,000 yo kugura ubutaka hafi y’ibyo biro ngo bizafashe mu gutanga services ku mpunzi,ariko ubugenzuzi bwagaragaje ko icyo kibanza cyishyuwe umurengera kuko kitari gifite ako gaciro.

Abakozi bane muri leta, barimo uwari ukuriye iby’impunzi mu biro bya Ministiri w’intebe Apollo Kazungu barahagaritswe kubera igitutu no gushaka kwiyerurutsa.

Abaterankunga basohoye tangazo bagaragaza ko batewe impungenge n’ibyagaragajwe mu igenzura ryakozwe bakavuga ko leta ya Uganda igomba gushyira mu bikorwa ibyemezo ndetse n’inama zatanzwe muri raporo y’igenzura kugirango ikibazo gikomeye cya ruswa n’ibirego bikomeye by’ihohotera rishingiye ku gitsina bishakirwe umuti vuba na bwangu.

2018-12-15
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda : Urwego rw’iperereza rwa gisirikare (CMI) rwashimuse abandi banyarwanda, Darius Kayobera n’umugore we Claudine Uwineza

Uganda : Urwego rw’iperereza rwa gisirikare (CMI) rwashimuse abandi banyarwanda, Darius Kayobera n’umugore we Claudine Uwineza

Editorial 30 Jan 2019
Uganda: Kutesa yafashe ruswa ngo ageze abayimuhaye kuri bimwe mu bikorwa byinjiza amafaranga menshi mu gihugu

Uganda: Kutesa yafashe ruswa ngo ageze abayimuhaye kuri bimwe mu bikorwa byinjiza amafaranga menshi mu gihugu

Editorial 27 Nov 2017
Irimbuka rya CNRD/FLN ya Calixte Sankara, Rusesabagina na Twagiramungu

Irimbuka rya CNRD/FLN ya Calixte Sankara, Rusesabagina na Twagiramungu

Editorial 17 Dec 2019
Angola:  Inama hagati ya Museveni na Perezida Kagame yanzuye ko inama itaha izabera kumupaka wa Gatuna

Angola: Inama hagati ya Museveni na Perezida Kagame yanzuye ko inama itaha izabera kumupaka wa Gatuna

Editorial 02 Feb 2020

2 Ibitekerezo

  1. Btwenge
    December 15, 20184:52 pm -

    Ariko mujye mutugezaho
    Namakuru yibindi bihugu??
    Wowese ngo:

    BURUNDI. U GANDA
    PREZIDA. KAGAME

    Kuva taliki yambere kugeza
    Ya. 31 ntayindi nkuru???
    haribwo abasomyi bamwe
    Batirirwa bafungura. site yanyu
    Kuko baba bazi yuko ari:

    MUSEVENI. NKURUNZIZA
    NA. KAGAME nibo baba
    banditswemo. bonyone

    Subiza
  2. Amahe
    December 15, 20188:32 pm -

    kULI WOWE bITWENGE, AHARI AMAKURU MENSHI ABONEKA NYINE KWA M7 NO KWA NKURU MBI, MENYA KO BAVUGA BATI QUAND IL N’Y A PAS DE NOUVELLE, BONNE NOUVELLE. KWA KAGAME HABA BYINSHI BYIZA UGERERANYIJE NO KUBA TURA NYI NKURUMBI NA KA KAGUTA NAKO GATAMA , KUKI SE RUSHYSHYA ITAVUGA MAGUFURI , NUKO SE ZIFUNZE UGIRA NGO RUSHYASHYA YABUZE IMFUNGUZO ZIZO NGUFURI?
    NUKO NYINE RUSHYASHYA YISHAKIRA INSHYASHYA , NDAVUGA INKURU ZO , INVESTIGATION NDABEMERA ABANTU BATITIZA LISULU WA SA NTA MUSUSU, IBISUSU BYA AMBASSADEUR AKABISERUKANA S.A , ASIZE BYINSHI MU RDA ASANGA ISESEME NYAMWSA YO KASWA NIMINSI.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ifungwa ridakurikije amategeko rikomeje kuri René Rutagungira muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Ifungwa ridakurikije amategeko rikomeje kuri René Rutagungira muri Uganda

Editorial 29 Jul 2019
Iya 9 Gicurasi 1994: Amerika yanze kohereza ingabo mu Rwanda
Mu Rwanda

Iya 9 Gicurasi 1994: Amerika yanze kohereza ingabo mu Rwanda

Editorial 09 May 2018
Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa Bibiliya zabo  n’ ibitabo by’indirimbo
Mu Rwanda

Ku nshuro ya kane, Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwasubitswe, basabye guhabwa Bibiliya zabo n’ ibitabo by’indirimbo

Editorial 13 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru