• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda yari yemereye Sankara, intwaro zikomeye zo gutera u Rwanda
Brig. Kandiho wa CMI na Major Don Nabasa [ SFC ] na Sankara Calixte

Uganda yari yemereye Sankara, intwaro zikomeye zo gutera u Rwanda

Ubwanditsi 23 May 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibyaha ndegwa hano ni 16, ntabwo nzi niba navuga kuri buri kimwe, cg navuga ku by’ingenzi.”

“Nagira ngo mvuge ku byabaye ku itariki ya 15 Ukuboza , ku gitero cyagabwe ku mamodoka muri Nyungwe. Mu by’ukuri impuzamashyaka MRCD twari twarahaye amabwiriza abayobozi bakuru ba FLN ko mu bikorwa bya gisirikare bagomba gukora, intego twari twarabahaye, twabasabaga guca ibiraro biri mu muhanda, gutega igico imodoka za gisirikare zinyura muri uriya muhanda, ko babishoboye bareba n’ibiro by’imirenge cg uturere biri hafi aho. Icyo ni cyo twari twabasabye, hanyuma tukabasaba ko bareba ahari ibigo byoroheje bya gisirikare cyangwa ibya polisi.”

Ati “Mbere y’iminsi nk’itanu, ko kiriya gitero kiba, njye navuganye na Maj Gen Sinayobye Barnabé, yari ampamagaye ambwira ko ashaka gukora akantu mu mpera z’uriya mwaka. Numvaga yuko agiye gukora kimwe mu byo twari twaramugiriyeho inama, cyane ko jye nk’umuvugizi namusabaga ko yakora igikorwa ushobora kujya ku maradio ukavuga ko wagikoze. Uteye ikigo cya gisirikare, ugatwara intwaro cyangwa ukica abasirikare, Icyo gihe byari kunyorohera kujya ku maradiyo ukabivuga, ariko ntiwajya ku maradiyo ngo uvuge ko wishe abasivile cyangwa warashe mu isoko.”

Mu kwiregura kwe, Nsabimana yavuze ko ibitero byagabwe na FLN atari byo bari baravuganyeho n’ihuriro MRCD ryashinze FLN.

Ngo kugeza afatwa tariki 12 Mata 2019, amakuru yari afite ku bitero bya Kitabi i Nyamagabe, yari uko FLN yahagaritse imodoka igakuramo abagenzi, bakabigisha politiki ya MRCD barangiza ngo bakarasa abasirikare babiri bashatse kubarwanya.

Nsabimana Callixte wiyita Sankara yemeye ko yagiranye umubano na bamwe mu basirikare ba Uganda n’u Burundi.

N’igihe bamufataga ngo yari amaze kuvugana na Major Bertin w’i Burundi. Gusa ngo u Burundi nta gikoresho cya gisirikare bwigeze bubaha, ndetse ngo nta n’ubwo Perezida w’u Burundi yari abizi. Kuri Uganda ho, na ho yemera ko yagiranye umubano na bamwe mu basirikare ba Uganda.

Yavuze ko igihe bamufataga yari amaze kuvugana na Maj. Bertin wo mu Ngabo z’u Burundi, wamufashije nka FLN mu gukura abasirikare muri RDC, bagaca mu Kibitoke bagakomeza mu ishyamba rya Kibira, bagakomeza muri Nyungwe.

Yavuze ko ariko u Burundi nta gikoresho cya gisirikare bwabahaye, kandi n’uburyo babikoraga butari buzwi n’ubuyobozi bw’igihugu kuko hari n’ubwo abasirikare babo bafatwaga.

Ku bijyanye na Uganda ho, yavuze ko yagiranye umubano na bamwe mu basirikare bakuru baho ndetse ubwo bamufataga, muri telefoni ye harimo ifoto y’umwe mu basirikare bakuru ba Uganda yari amaze kohererezwa na Capt. Sande Charles usanzwe ari Umuyoboke wa RNC.

Ati “Twarabanye, twarakoranaga nkiri muri RNC.”

Sande ngo yamusabiye kwakirwa kwa Brig. Gen. Kandiho, uyobora urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza muri Uganda. Nsabimana ngo yavuganye na Gen. Wilson Irategeka, bafata umwanzuro wo koherezayo Gen. Maj. Sinayobye Barnabé, ajyana n’undi musirikare we atabashije kumenya izina.

Bageze muri Uganda ngo basanze Brig. Gen. Kandiho yagize izindi gahunda, yohereza Colonel ushinzwe iperereza ryo hanze “ni we wabonanye n’izo ntumwa zanjye.”

Yavuze ko baganiriye ku gusaba ibikoresho bya gisirikare n’ubufasha muri dipolomasi, ku buryo ngo intumwa zavuyeyo zivuga ko “ubufasha twasabaga babutwemereye’.

Ati “Nkaba narafashwe twarateganyaga ko intumwa zacu zisubirayo kugira ngo basoze neza ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo bari batwemereye.”

Yakomeje avuga ati “Nyakubahwa mucamanza icyo cyaha nacyo nkaba nkemera, nkicuza, nagisabira imbabazi.”

Umushinjacyaha yavuze ko kuba Nsabimana yemera ibyaha byose aregwa, bishimangira impamvu zikomeye Ubushinjacyaha bushingiraho busaba ko afungwa by’agateganyo.

2019-05-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abongereza barinubira leta yabo isesagura amafaranga menshi ku ba jenosideri batanu bahaburanishirizwa

Abongereza barinubira leta yabo isesagura amafaranga menshi ku ba jenosideri batanu bahaburanishirizwa

Ubwanditsi 10 Sep 2019

Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze Bugesera FC ku mukino wa nyuma 2-1, kiba icya 2 mu mateka yayo

Ubwanditsi 01 May 2024
Rubavu: Abantu bikekwa ko ari FDLR barashe amasasu menshi ku muturage bica n’inka ze

Rubavu: Abantu bikekwa ko ari FDLR barashe amasasu menshi ku muturage bica n’inka ze

Ubwanditsi 04 Apr 2018
Umunyarwenya Anne Kansiime ari mu byishimo byinshi byo kwitegura kwibaruka imfura ye.

Umunyarwenya Anne Kansiime ari mu byishimo byinshi byo kwitegura kwibaruka imfura ye.

Ubwanditsi 16 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nsabimana Callixte Alias Sankara ati “Urubanza Rwanjye Muruhuze n’urwa Boss Wanjye Rusesabagina Paul”
Amakuru

Nsabimana Callixte Alias Sankara ati “Urubanza Rwanjye Muruhuze n’urwa Boss Wanjye Rusesabagina Paul”

Ubwanditsi 10 Sep 2020
Boeing 737 Max zatangiye kongera kugurwa nyuma yo gukumirwa mu bihugu birimo u Rwanda
UBUKERARUGENDO

Boeing 737 Max zatangiye kongera kugurwa nyuma yo gukumirwa mu bihugu birimo u Rwanda

Ubwanditsi 20 Jun 2019
Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi
Mu Mahanga

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi

Ubwanditsi 22 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru