Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yasabye imbabazi kubera inguzanyo za gahunda ya Vision Umurenge Program (VUP) yari igamije gukura mu bukene abatishoboye, inyungu zayo zikavanwa kuri 2 % zikagera kuri 11 %.
Mu mwaka wa 2008 nibwo hatangijwe gahunda ya VUP igamije gufasha abaturage bakennye gutera imbere.
Icyo gihe Imirenge niyo yahawe ububasha bwo gutoranya abaturage bakwiriye kuyahabwa, uwo bayahaye akazayishyura mu gihe kitarenze umwaka yongeyeho 2%.
Ubwo Imirenge Sacco yatangiraga gukora, amafaranga ya VUP yimuriwemo, biza kwemezwa ko uyahawe azajya yishyura inyungu ya 11 %.
Ibyo byatumye abitabiraga gufata ayo mafaranga bagabanyuka. Bishobora no kuba ari byo byagize ingaruka ku igabanyuka rito ry’ubukene kuko imibare iherutse y’Ikigo cy’ibarurishamibare yerekana ko hagati ya 2014 na 2017 ubukene bwagabanyutseho 0.9 % mu gihe kuva mu 2010 kugeza 2013 bwari bwagabanyutseho 6.9 %.
Ikibazo cyo kongera iyo nyungu Perezida Paul Kagame yakigarutseho kuri uyu wa Kane ku munsi wa mbere w’inama y’Umushyikirano ariko inzego zose ziranyuranya ku makuru zatangaga.
Kuri uyu wa Gatanu Kagame yongeye kukigarura, asaba Minisitiri w’Intebe n’abandi bagize Guverinoma bireba kugisobanura neza.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko ayo mafaranga amaze kwimurirwa muri za Sacco, gahunda yabaye nk’ihinduwe, atangira gufatwa nk’ay’ubucuruzi aho kuba agamije kuvana abaturage mu bukene.
Ati “Uburyo amafaranga yatanzwe siko yagombaga gutangwa. Habayeho guhusha. Byinjiye muri Sacco byahinduye isura. Ndemera ko bitagenze neza ariko bigiye gukosorwa.”
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Anastase Shyaka yavuze ko amafaranga amaze kwimurirwa muri za Sacco zagiye ziyatanaga uko zibyumva ndetse n’inzego z’ibanze zidohoka mu gukurikirana uko atangwa.
Yavuze ko n’umubare w’abitabiraga gukorana na VUP mu gufata ayo mafaranga wagabanyutse, uva ku bihumbi 50 mu myaka ya 2014 bagera ku bihumbi 30 kandi amafaranga yariyongereye.
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa yavuze ko Sacco zatangiye kugenda gake mubyo gutanga inguzanyo za VUP nyuma yo kubona ko zitishyurwa neza, ngo kuko abaturage bayafataga nk’impano ntibishyure.
Ubu kutishyura neza amafaranga yatanzwe muri VUP biri ku kigero cya 35%.
Rwangombwa yavuze ko igikwiriye gukorwa ari ugutandukanya amafaranga bwite ya SACCO n’aya VUP agenewe abaturage n’imicungire y’ayo mafaranga ikaba iyihariye.
Perezida Kagame yavuze ko ingamba nk’izo iyo zashyizweho ziba zigamije guteza imbere abaturage, bitari bwikiye ko umuntu abihindura uko yishakiye bigeze hagati.
Yagize ati “Icyatumye nsaba Minisitiri w’Intebe n’aba bayobozi bandi, si ugutanga ibisobanuro gusa, ni ukugira ngo bigire ibyo tuvanamo. Ibyo twafatiye ingamba ntabwo bigira aho bigera ngo umuntu abihindure, ni porogaramu ya leta.”
Yavuze ko ubukene atari ibintu abantu bakwiriye kwemera kubana nacyo, ariyo mpamvu abayobozi bakwiriye kumva neza gahunda zashyizweho zo kuburwanya unyuranyije nazo bikamugiraho ingaruka.
Ati “Nabigaruye hano kugira ngo abayobozi bari hano, mu nzego z’ibanze aho ariho hose babyumve ko ari inshingano iremereye kandi ifite uko ikorwa. Ikidutenguha nuko ibyo bikorwa bidahwitse akenshi tutamenya neza aho byabaye ndetse ngo tubimenyere igihe bafatirwe ibyemezo kuko iyo byajemo ibikorwa bibi biradutinza usibye ko bitatubuza kugera aho dushaka.”
Abaturage bafashwa muri gahunda za VUP ni abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.
Raporo y’ibyiciro by’ubudehe yasohotse mu 2016 yagaragaje ko mu cyiciro cya mbere harimo ingo 376,192 zigizwe n’abantu 1,480,167. Ni ukuvuga ko ari 16% by’Abanyarwanda bose, naho mu cyiciro cya kabiri hakabamo ingo 703,461 zigizwe n’abantu 3,077,816 bangana na 29.8% by’Abanyarwanda.