• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Guverinoma yemeye amakosa mu kuzamura inyungu ku mafaranga ya VUP

Guverinoma yemeye amakosa mu kuzamura inyungu ku mafaranga ya VUP

Ubwanditsi 16 Dec 2018 UBUKUNGU

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yasabye imbabazi kubera inguzanyo za gahunda ya Vision Umurenge Program (VUP) yari igamije gukura mu bukene abatishoboye, inyungu zayo zikavanwa kuri 2 % zikagera kuri 11 %.

Mu mwaka wa 2008 nibwo hatangijwe gahunda ya VUP igamije gufasha abaturage bakennye gutera imbere.

Icyo gihe Imirenge niyo yahawe ububasha bwo gutoranya abaturage bakwiriye kuyahabwa, uwo bayahaye akazayishyura mu gihe kitarenze umwaka yongeyeho 2%.

Ubwo Imirenge Sacco yatangiraga gukora, amafaranga ya VUP yimuriwemo, biza kwemezwa ko uyahawe azajya yishyura inyungu ya 11 %.

Ibyo byatumye abitabiraga gufata ayo mafaranga bagabanyuka. Bishobora no kuba ari byo byagize ingaruka ku igabanyuka rito ry’ubukene kuko imibare iherutse y’Ikigo cy’ibarurishamibare yerekana ko hagati ya 2014 na 2017 ubukene bwagabanyutseho 0.9 % mu gihe kuva mu 2010 kugeza 2013 bwari bwagabanyutseho 6.9 %.

Ikibazo cyo kongera iyo nyungu Perezida Paul Kagame yakigarutseho kuri uyu wa Kane ku munsi wa mbere w’inama y’Umushyikirano ariko inzego zose ziranyuranya ku makuru zatangaga.

Kuri uyu wa Gatanu Kagame yongeye kukigarura, asaba Minisitiri w’Intebe n’abandi bagize Guverinoma bireba kugisobanura neza.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko ayo mafaranga amaze kwimurirwa muri za Sacco, gahunda yabaye nk’ihinduwe, atangira gufatwa nk’ay’ubucuruzi aho kuba agamije kuvana abaturage mu bukene.

Ati “Uburyo amafaranga yatanzwe siko yagombaga gutangwa. Habayeho guhusha. Byinjiye muri Sacco byahinduye isura. Ndemera ko bitagenze neza ariko bigiye gukosorwa.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof Anastase Shyaka yavuze ko amafaranga amaze kwimurirwa muri za Sacco zagiye ziyatanaga uko zibyumva ndetse n’inzego z’ibanze zidohoka mu gukurikirana uko atangwa.

Yavuze ko n’umubare w’abitabiraga gukorana na VUP mu gufata ayo mafaranga wagabanyutse, uva ku bihumbi 50 mu myaka ya 2014 bagera ku bihumbi 30 kandi amafaranga yariyongereye.

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa yavuze ko Sacco zatangiye kugenda gake mubyo gutanga inguzanyo za VUP nyuma yo kubona ko zitishyurwa neza, ngo kuko abaturage bayafataga nk’impano ntibishyure.

Ubu kutishyura neza amafaranga yatanzwe muri VUP biri ku kigero cya 35%.

Rwangombwa yavuze ko igikwiriye gukorwa ari ugutandukanya amafaranga bwite ya SACCO n’aya VUP agenewe abaturage n’imicungire y’ayo mafaranga ikaba iyihariye.

Perezida Kagame yavuze ko ingamba nk’izo iyo zashyizweho ziba zigamije guteza imbere abaturage, bitari bwikiye ko umuntu abihindura uko yishakiye bigeze hagati.

Yagize ati “Icyatumye nsaba Minisitiri w’Intebe n’aba bayobozi bandi, si ugutanga ibisobanuro gusa, ni ukugira ngo bigire ibyo tuvanamo. Ibyo twafatiye ingamba ntabwo bigira aho bigera ngo umuntu abihindure, ni porogaramu ya leta.”

Yavuze ko ubukene atari ibintu abantu bakwiriye kwemera kubana nacyo, ariyo mpamvu abayobozi bakwiriye kumva neza gahunda zashyizweho zo kuburwanya unyuranyije nazo bikamugiraho ingaruka.

Ati “Nabigaruye hano kugira ngo abayobozi bari hano, mu nzego z’ibanze aho ariho hose babyumve ko ari inshingano iremereye kandi ifite uko ikorwa. Ikidutenguha nuko ibyo bikorwa bidahwitse akenshi tutamenya neza aho byabaye ndetse ngo tubimenyere igihe bafatirwe ibyemezo kuko iyo byajemo ibikorwa bibi biradutinza usibye ko bitatubuza kugera aho dushaka.”

Abaturage bafashwa muri gahunda za VUP ni abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

Raporo y’ibyiciro by’ubudehe yasohotse mu 2016 yagaragaje ko mu cyiciro cya mbere harimo ingo 376,192 zigizwe n’abantu 1,480,167. Ni ukuvuga ko ari 16% by’Abanyarwanda bose, naho mu cyiciro cya kabiri hakabamo ingo 703,461 zigizwe n’abantu 3,077,816 bangana na 29.8% by’Abanyarwanda.

2018-12-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

#Kwibohora25 : Impinduka zidasanzwe mu iterambere ry’ubukungu mu myaka 25

#Kwibohora25 : Impinduka zidasanzwe mu iterambere ry’ubukungu mu myaka 25

Ubwanditsi 05 Jul 2019
Raporo y’Umuvunyi yagaragaje miliyari za Leta zakoreshejwe nabi n’izarigishijwe mu 2017/2018

Raporo y’Umuvunyi yagaragaje miliyari za Leta zakoreshejwe nabi n’izarigishijwe mu 2017/2018

Ubwanditsi 31 Dec 2018
Rwamagana yisubije umwanya wa mbere mu kwesa   Imihigo y’umwaka wa 2017/2018

Rwamagana yisubije umwanya wa mbere mu kwesa Imihigo y’umwaka wa 2017/2018

Ubwanditsi 09 Aug 2018
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 12.2% mu gihembwe cya kabiri cya 2019

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 12.2% mu gihembwe cya kabiri cya 2019

Ubwanditsi 18 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

ACP Mutezintare yasabye abamotari bo muri Musanze kugira uruhare mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

ACP Mutezintare yasabye abamotari bo muri Musanze kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 29 Dec 2016
Umugore uzwiho kuvuga ibintu bikabaho yavuze ibizaba kuri Donald Trump, Jay-z na Prince William muri uyu mwaka wa 2018
HIRYA NO HINO

Umugore uzwiho kuvuga ibintu bikabaho yavuze ibizaba kuri Donald Trump, Jay-z na Prince William muri uyu mwaka wa 2018

Ubwanditsi 02 Jan 2018

amavideo

Ubwanditsi 10 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru