• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Bobi Wine yacitse polisi yashakaga kumuta muri yombi

Uganda: Bobi Wine yacitse polisi yashakaga kumuta muri yombi

Editorial 17 Dec 2018 ITOHOZA

Depite Robert Kyagulanyi, uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Bobi Wine yatangaje ko yabashije gucika Polisi ya Uganda yari yagose hoteli yari arimo ishaka kumuta muri yombi.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, ubwo yiteguraga gukorera igitaramo mu gace ka Jinja, kari muri bilometero 80 uvuye mu Mujyi wa Kampala.

Abinyujije kuri Twitter, Bobi Wine yavuze ko polisi yagose hoteli yararimo, benshi mu bagize itsinda rye bagatabwa muri yombi, ariko we akabasha kubaca mu rihumye.

Ati “Polisi yategetse itsinda ryanjye kuva muri Jinja ibatunze imbunda ibageza Lugazi. Bamwe bakubiswe, abandi batwarwa mu modoka za polisi bajyanwa ahantu hatazwi kandi nta cyaha bakoze.”

Uyu muhanzi yavuze ko yirinze kwiyerekana kuko ataribagirwa ibyabereye mu gace ka Arua, aho yashinjwe gutera amabuye imodoka ya Perezida Yoweri Museveni, hakaba imvururu zaguyemo benshi barimo n’umushoferi we.

Uyu muhanzi ariko avuga ko abifashijwemo n’abaturage ba Jinja yabashije gutaha iwe mu rugo mu Mujyi wa Kampala amahoro.

Mu itangazo yashyize ahagarara umwunganizi we Robert Amsterdam, yavuze ko ibyakozwe na polisi ari igikorwa gifitanye isano na politiki cyakozwe hagamijwe guhonyora uburenganzira bwa Bobi Wine.

Ati “Ihohotera n’iterabwoba bikoreshwa na Guverinoma ya Uganda ku baturage bubahiriza amategeko, bikorwa hagamijwe kubangamira uburenganzira bwabo bwo guhura no gutanga ibitekerezo.”

Yakomeje avuga ko bagiye gukusanya ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko byakozwe na polisi n’abayikuriye, kandi bazashakisha ubutabera bifashishije urubuga mpuzamahanga.

Ibyo gushaka guta Bobi Wine muri yombi bibaye mu gihe mu ntangiriro z’uku kwezi polisi yaburijemo igitaramo yagombaga gukorera mu karere ka Gulu, ivuga ko atigeze abisabira uburenganzira.

Bobi Wine yavuze ko abaturage ba Jinja aribo bamufashije gucika polisi

Inzego z’umutekano zashakaga guta muri yombi Bobi Wine azica mu rihumye

Polisi yagose hotel Bobi Wine yarimo yitegura gukorera igitaramo mu gace ka Jinja

Bamwe mu bagize itsinda rimufasha mu muziki batawe muri yombi

 

2018-12-17
Editorial

IZINDI NKURU

Agashya : Abakandida muri Guverinoma ya Nahimana bari kumukwepa

Agashya : Abakandida muri Guverinoma ya Nahimana bari kumukwepa

Editorial 24 Jan 2017
Perezida Kagame n’igisirikare bafitiwe icyizere kiri hejuru cyane n’abaturage – Ubushakashatsi

Perezida Kagame n’igisirikare bafitiwe icyizere kiri hejuru cyane n’abaturage – Ubushakashatsi

Editorial 15 Nov 2016
Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ikomeje guhata imyanya abatarifuje gufatanya nayo

Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ikomeje guhata imyanya abatarifuje gufatanya nayo

Editorial 11 May 2018
Icyo igisirikare n’igipolisi bya Uganda bivuga ku Banyarwanda bamaze iminsi batabwa muri yombi

Icyo igisirikare n’igipolisi bya Uganda bivuga ku Banyarwanda bamaze iminsi batabwa muri yombi

Editorial 29 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iya 15 Gicurasi 1994: Papa Yohani Pawulo II yemeje ko mu Rwanda hari Jenoside
Mu Rwanda

Iya 15 Gicurasi 1994: Papa Yohani Pawulo II yemeje ko mu Rwanda hari Jenoside

Editorial 15 May 2018
Joyce Banda wahoze ayobora Malawi yagarutse mu gihugu ahakana ko yari yarahunze
Mu Mahanga

Joyce Banda wahoze ayobora Malawi yagarutse mu gihugu ahakana ko yari yarahunze

Editorial 28 Apr 2018
Kweguza Trump birasaba iki?
POLITIKI

Kweguza Trump birasaba iki?

Editorial 06 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru