Ni inama yitabiriwe n’abasaga igihumbi barimo abayobozi, abikorera ku giti cyabo haba muri Afurika n’i Burayi ndetse n’abahanga udushya.
Haganiriwe ku bintu bitandukanye birimo ishoramari n’ubufatanye bushobora gukomeza guhuza Afurika n’u Burayi, kugira ngo iyi migabane ikomeze kugana ku iterambere ntawe usigaye inyuma.
Amagambo Perezida Kagame yavuze ubwo yaganiraga n’abanyamakuru muri iri huriro, yigaragaza neza ku ifoto yafashwe ari kumwe na Perezida w’Ubumwe bw’u Burayi, Jean Claude Juncker na Chancelier wa Autriche, Sebastian Kurz.
Iyo foto igaragaza Kagame yicaye hagati ya Juncker na Kurz, abo babiri bamufashe ku rutugu, baganira baseka bigaragara ko batwawe bose.
Bishimangira ibyo yabwiye abanyamakuru ko Afurika n’u Burayi bikwiriye gukorana mu bwubahane, hatabayeho gufata Afurika nk’umugabane w’ibibazo cyangwa utishoboye ukeneye kugirirwa impuhwe ahubwo bagakorana buri mugabane ugamije inyungu zihuriweho.
SRC/Igihe
Umurungi alice
Abazungu bishima iyo umunyafurika abaye sagihobe, akavuga amagambo menshi meza ariko atagira aho ahuriye n’ibikorwa! Tekereza iyo abanyafurika bigisha guhanga akazi iwabo kandi abaturage barimo bahunga kubura akazi. Nyumvira za disikuru zo kwigira ariko umbwire umubare w’ibihugu bidatunzwe n’imfashanyo ziva muri bya bihugu byo bivugako ubukungu bwabyo byifashe nabi! Gusa abazungu ntibavuga ibihugu byirwanaho nka Botswana cyanga Namibia. Ntibavuga ibihugu bifite amikoro bikenera utuntu duke cyane tuva muri Amerika cyanga mu Bulayi nka Afurika Yepfo cyanga Algeria. Ndetse abategetsi b’ibyo bihugu ntibazwi! Wibaza impamvu nka perezida wa Kenya atirirwa mu manama y’abo bazungu! Abo bazungu bati igihugu cy’Urwanda giteye imbere kurusha ibindi ndetse imihanda yarwo niyo myiza muri Afurika! Baduca iki? Twe se twunguka iki iyo twibwirako twateye imbere kurusha abandi? Nyamara tumenye ukuri ku gihugu cyacu byadufasha gutera imbere kandi tukagira iterambere risangiwe!
Ikibasumba
Ba papa