• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda n’uko bakora ( Igice 15 )

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda n’uko bakora ( Igice 15 )

Ubwanditsi 09 May 2016 ITOHOZA

Kubera ibihe by’icyunamo twarimo byatumye tudakomeza kubagezaho ubucukumbuzi ku mikorere n’imigambi mibi ya bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda n’abaterankunga babo, ndetse n’abahakana ba kanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iyi nyandiko turibanda kuri Safari Stanley na Rujugiro Ayabatwa Tribert.

Safari Stanley :

-2750.jpg

Yabaye Depite na Senateri muri Leta iriho ubu,avuka I Save mu karere ka Gisagara, akaba yarahunze iguhugu mu mwaka wa2009, aho yari atangiwe guhatwa ibibazo n’inkiko Gacaca z’aho iwabo akomoka. Safari kandi ubwo, yari avuye I Kigali ahunga interahamwe kuko yari mu ishyaka rya MDR igice cya Twagiramungu, amaze gusenyerwa iwe I Gikondo, nyuma y’iyicwa rya Uwiringiyimana Agatha.

Amakuru twabonye avuga ko Safari mu kugera I Butare, yagiye muri Brinde ya gisilikare yahawe na Sindukubwabo Theodor , kuko umugore wa Safari ava inda imwe n’uwa Sindikubwabo kwa se wabo, ageze I Butare I Tumba ngo yanze kurushwa, nawe ajya mu nteko zapanganga ubwicanyi, ari nabyo yabazwaga muri Gacaca.

Izo nzego zohejuru yakunze kugaragaramo, n’uburyo yashishikaraga cyane gushinja MDR kuba ishyaka rishingiye ku ivanguramoko mu isenyuka ryayo, byatumye batinda kumwibazaho, n’abaturage b’I Save bagatinya kumushinja. Byarangiye ariko batinyutse, maze ibimenyetso bigiye kumufata abaca mu myanya y’intoki ajya Kampala afata rutema ikirere yerekeza muri Afurika y’Epfo n’ubu niyo yibera.

Safari umusaza ukunda kwivuguruza cyane, kandi udatinya no kugambanira bagenzi be. Ibyo byahamywa cyane n’abayobozi babanaga mu ishyaka.

Ubu rero nk’undi wese uhunze amakosa , ushaka kwikura mu kimwaro, avuga ko yahunze azira ishyaka rye yari amaze gushinga ko ngo yanze gukorera muri FPR, avuga ko ubuyobozi bwose ari ubw’abatutsi, kandi nawe yemera ko yabaye Depite na Senateri.

Ikindi n’ubwo avuga ko yemera Genocide, we avuga ko leta y’u Rwanda ariyo iyipfobya ngo bayigize igikangisho cyo gukanyaga abahutu batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Safari Stanley ubu umaze no gusaza, asigaye agaragara mu myigaragambyo yamagana Perezida Kagame wamugize Senateri muri ya myanya ye, yambaye ibyapa mu gatuza bivuga nabi umukuru w’igihugu, Safari yemera imigabo n’imigambi ngo ya RNC, ishyaka rya Kayumba Nyamwasa na bagenzi be yizerako ngo ariryo rizamusubiza imyanya y’icyubahiro mu Rwanda.

Safari uvugwa mu rupfu rwa Salomon wari murumuna we bapfaga imitungo yahoraga amufungisha nyuma aramwirenza. Ndagijimana uvugwa murupfu rwa Mathias bitaga umukombozi wacuruzaga muri Matheus ni murumuna wa Safari, yakomeje kumukingira ikibaba yitwaje imyanya yarimo y’ubuyobozi, kugeza amuhungishirije muri Zambia ,yajyaga aza akanamuhisha.

Safari yari afite amadosiye nkayi ingurube, hari umubaji bapfaga Aterie ibaza bari basangiye arayimurya uyu bahoraga mu manza. Icyaje gutangaza abanyamakuru bacu n’ukuntu umuntu yari abereyemo ideni, yamuhamagaye ngo namusange ku nteko ishingamategeko amwishyure agezeyo na facture ayimuhereje arayirya arayimira.

Safari yavuzweho kwica umuboyi we umujijije Isake yokeje nibyinshi…….n’ubu ariko abo avuga ko ari kumwe mu murongo wo kurwanya Leta ntibamwemera, bamushinja kwivuguruza cyane, no guhinduka bikurikije inyungu z’ako kanya.

Rujugiro Ayabatwa Tribert

-2749.jpg

Ni umunyemari watangiye gucururiza mu gihugu cy’Uburundi mu mwaka 1970, ahera kuri Kamyoneti itwara ibintu agatwaramo n’abantu, uko akomerezaho, aza kuvamo umunyemari ukomeye,abikesha no gukorana n’abayobozi b’igihugu cy’Uburundi.

Yaje gucengera ubuyobozi, yiyegereza Perezida Micombero, undi nawe amwegurira amasoko yose ya Lata. Nyamara nyuma y’uko Bagaza ahirikiye Micombero ku butegetsi, Rujugiro yahise amutera ibitugu akeza uwimye, ndetse bikanavugwa ko icyiru yatanze cy’uko yakoranaga n’uwo bahiritse, ngo Bagaza niwe yashinze dossier yo kujya kwicira Micombero aho yari mu buhungiro muri Somaliya, akoranye n’umusomali witwa H.H ABDI, wajyanye amafaranga I Mogadiscio ayahawe na Rujugira yo kugurira umuganga wavuraga Micombero, ngo amutere urw’ingusho.

Rujugiro ahita ahinduka inshuti ya Bagaza gutyo, nawe aramutonesha, amuha ibikingi n’ amasoko yose yo mu gihugu, bafatanya kugisahura. Buyoya ahiritse mubyara we Bagaza ku butegetsi, yari azi ayo makuru yose y’ukuntu Bagaza akorana na Rujugiro, n’ukuntu yagambaniye mubyara wabo wundi ariwe Micombero, ahita amufunga mu Ruyigi, aho ni hafi y’umupaka wa Tanzaniya, amarayo imyaka itatu, aza gutoroka Gereza, ndetse atorokana n’abari bashinzwe kumurinda, baca Tanzaniya bakomeza iya Uganda.

Rujugiro wari umaze kubona amafanga menshi aturutse muri ubwo bugambanyi bwose, nibwo atangiye ubucuruzi mpuzamahanga, buramuhira, ahinduka umugwizatunga atyo, ashinga ibirindiro bikuru muri Afurika y’epfo. Kubera kumenya gutanga za Ruswa, yagiye anyereza imisoro y’ibihugu yakoreragamo, ari nabyo byatumye igihugu cya Afurika y’Epfo kimurega agafungirwa mu bwongereza, aho bamwambitse inzogera kugirango atazatoroka.

Aho niho yatangiye kwikoma u Rwanda na Perezida Kagame, amuziza ko atamufunguje ngo kandi bari inshuti. Aha yiyibagiza ko Kagame mu gihe watangiye iby’amanyanga akabimenya, ubucuti buhagararira aho! Atangira ubwo gutera inkunga abarwanya Leta nka RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDLR naba David Himbara basangiraga urumogi.

U Rwanda narwo yari yaratangiye kurwiba

Rujugiro niwe wari ukuriye ishyirahamwe y’abashoramari rya RIG ari naryo ryaje kwegurirwa Cimerwa , uruganda rwa Sima mu Bugarama, mu rwego rwo kwegurira ibigo bya Leta abikorera ku giti cyabo.

Mu gusana uruganda, no kurwongera ubushobozi byari byasabwe n’umukuru w’igihugu yaje kujya mu bushinwa aryamo icyacumi atanga amafaranga y’umurengera ya RIG, maze ibikoresho byavaga mu bushinwa abicamo imizigo ibiri, iza mu Rwanda n’ijya mu ruganda rwe rwa Sima yubakaga mu Burundi mu Kibitoke. Ibyo byose byagiye bimuteranya na Leta na Kagame.

Rujugiro yashatse kurya iritubutse mu mushinga Kigali Convention Center uramuhagama, aca i bujumbura asubira muri Afrika y’epfo.

Kugeza ubu Rujugiro ahakana atsemba ko ntaho ahuriye na ba Kayumba Nyamwasa na FDLR, nyamara ibimenyetso bikagaragaza ko ariwe muterankunga wabo wa mbere. Uwububa abonwa n’uhagaze” Les faits sont Tetus”.

Biracyaza…

Cyiza Davidson

2016-05-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibaruwa ifunguye Paulo V yandikiye Me. Evode Uwizeyimana ku kibazo cyo gushotora Musenyeri Nzakamwita.

Ibaruwa ifunguye Paulo V yandikiye Me. Evode Uwizeyimana ku kibazo cyo gushotora Musenyeri Nzakamwita.

Ubwanditsi 20 Dec 2016
CSP (Rtd) Kamanzi Richard yitabye Imana agwiriwe n’urukuta rw’inzu

CSP (Rtd) Kamanzi Richard yitabye Imana agwiriwe n’urukuta rw’inzu

RUSHYASHYA 23 Feb 2026
U Buholandi : Umujenosideri Yvonne Basebya yitabye Imana mu buryo butunguranye

U Buholandi : Umujenosideri Yvonne Basebya yitabye Imana mu buryo butunguranye

Ubwanditsi 27 Feb 2016
Umunyemari Nkubiri Alfred ari mu gihome akurikiranyweho  gukoresha impapuro mpimbano no kwinjiza mu gihugu ifumbire itujuje ubuziranenge

Umunyemari Nkubiri Alfred ari mu gihome akurikiranyweho gukoresha impapuro mpimbano no kwinjiza mu gihugu ifumbire itujuje ubuziranenge

Ubwanditsi 18 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Turebere hamwe Uruhare rw’izahoze ari Ingabo z’u Rwanda mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Turebere hamwe Uruhare rw’izahoze ari Ingabo z’u Rwanda mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 04 Mar 2024
Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.
Amakuru

Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.

Ubwanditsi 05 May 2021
Abana bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare18 bahawe imbabazi na Perezida Kagame bafunguwe
Mu Rwanda

Abana bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare18 bahawe imbabazi na Perezida Kagame bafunguwe

Ubwanditsi 22 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru