Byari ibyishimo kuri Iradukunda Ornella na Ngayabahunga Jean Bosco babaye abanyamahirwe batsindiye miliyoni 20 Frw nk’igihembo nyamukuru cya poromosiyo yitwa ‘Yora Kashi’ ya Airtel Rwanda yasojwe kuri uyu wa 21 Ukuboza 2018.
Muri Nzeri uyu mwaka nibwo hatangijwe iyi poromosiyo yari iya mbere ibayeho nyuma y’uko Airtel na Tigo Rwanda bihindutse ikigo kimwe cy’itumanaho.
Abanyamahirwe 226 nibo batomboye muri Yora Kashi. Muri bo 180 bahawe ibihumbi 500 Frw bya buri munsi, 24 bahabwa miliyoni imwe buri Cyumweru ndetse na babiri bahawe igihembo nyamukuru cya miliyoni 20 Frw.
Umuyobozi Mukuru wa Airtel-Tigo Rwanda, Amit Chawla, yabwiye itangazamakuru ko iyi poromosiyo yitabiriwe ku rwego rushimishije ndetse yageze ku ntego zayo.
Ati “Muri iyi poromosiyo ni nk’aho buri muntu wese yatsindaga, kuko uwaguraga amafaranga 150 Frw yo gukina twahitaga tumuha umunota wo guhamagara na megabayite ebyiri zo gukoresha internet. Utarabashije gutombora nawe urumva ko atahombye kuko amafaranga yarayahamagaje anakoresha internet.”
Iradukunda utuye i Kanombe mu Karere ka Kicukiro, yegukanye miliyoni 10 Frw. Yavuze ko zizamufasha mu gusubukura umushinga yari yaratangiye wo kubaka inzu yo kubamo we n’umuryango we.
Ati “Hari umushinga nari mfite wo kubaka, aya mafaranga icyo agiye kumfasha ni ukurangiza uwo mushinga ariko na none azasigara nzayakoresha mu bindi bikorwa by’ubucuruzi.”
Ngayabahunga we yavuze ko yakoraga mu cyayi cya Kinihira mu Karere ka Rulindo ariko kuva abonye miliyoni 10 Frw yiteguye kuzikoresha neza akihangira umurimo nawe akaba yatanga akazi aho gukomeza gukorera abandi.
Ati “Icyo aya mafaranga nzayakoresha ni uko nahingaga mu mirima y’abandi ariko ubu ngiye guhinga mu wanjye, ikindi nize ibijyanye na mudasobwa nshaka no guhita ntangira umushinga wo gukoresha ikoranabuhanga nkaba nakora ubucuruzi bwa Tigo Cash.”
Kujya muri poromosiyo ya ‘Yora Kashi’, abakiliya ba Airtel-Tigo babikoraga bakanda cyangwa bohereza ubutumwa ku 155, bakishyura amafaranga 150 Frw gusa.
Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Bharti Airtel ibarizwamo Airtel Rwanda yatangaje ko yaguze imigabane yose ya Tigo Rwanda ibarizwa muri Millicom International Cellular SA.
Nyuma yo kwemererwa na Guverinoma y’u Rwanda, muri Werurwe ibi bigo byombi byatangiye gukora nk’Ikigo kimwe cya Airtel-Tigo.