Ikipe ya Arsenal FC isanzwe imenyekanisha u Rwanda binyuze muri muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’, yateguye amarushanwa agamije korohereza abafana bayo kuza gusura ibyiza bitandukanye bitatse igihugu.
Binyuze ku rubuga rwayo, Arsenal yatangaje ko ‘Visit Rwanda’ yanditse ku kuboko kw’imipira y’iyi kipe yatanze amahirwe ku bantu batatu bazatsinda irushanwa ryiswe ‘Champion Challenge’, bakazasura u Rwanda mu gihe cy’iminsi umunani bishyuriwe byose.
Iri rushanwa rizitabirwa n’abazajya kureba imyitozo izabera ku kibuga cya Arsenal, i Londres mu Bwongereza tariki ya 22 Mutarama 2019.
Buri mufana uzaba wariyandikishe binyuze hano azashyirwa mu itsinda n’umukinnyi wo mu ikipe ya mbere, aho bazafatanya gusubiza ibibazo bisaba ubwenge n’ibindi bisaba imbaraga z’umubiri.
Umufana uri mu itsinda ryatsinze azegukana igihembo cya babiri kigizwe n’itike yo kuza mu Rwanda no gusubira mu Bwongereza, icumbi muri imwe muri hoteli zikomeye, serivisi zo gusura pariki zitandukanye aho azabasha kwiboneza inyamaswa zirimo Ingagi zo mu birunga.
Muri Gicurasi 2018 nibwo u Rwanda rwinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu n’ikipe ya Arsenal, bugamije kurumenyekanisha nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo, binyuze mu gushyira ikirango cy’u Rwanda ’Visit Rwanda’ ku kuboko kw’imyenda yayo.