Perezida Kagame yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC iteganyijwe kuri uyu Gatanu tariki ya 1 Gashyantare, i Arusha muri Tanzania, ni nyuma y’ibihuha byavugaga ko atari buyitabire kubera umunsi w’Intwari wizihizwa kuri iyi tariki.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanditse ko abakuru b’ibihugu bine bya EAC; Perezida Kagame, John Pombe Magufuli, Uhuru Kenyatta na Yoweli Kaguta Museveni bazitabira iyi nama, hakiyongeraho Visi Perezida w’u Burundi, Gaston Sindimwo.
Iyi nama kandi yitabirwa n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko, yabanje kwimurwa ubugira kabiri, ku wa 30 Ukwakira no ku wa 27 Ukuboza 2018. Ubwa mbere byatewe n’uko u Burundi butayitabiriye.
Amb. Nduhungirehe yanditse ko ‘inama ya 20 isanzwe ya EAC izatorerwamo Umuyobozi mushya w’uyu muryango, ikanaganira ku ngingo zikomeye zirebana no kwihutisha inkingi enye za mwamba z’ukwihuza k’umuryango ari zo; guhuza imikorere ya za gasutamo, isoko rusange, ifaranga n’ukwishyira hamwe mu bya politiki’
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byanditse ko ‘iyi nama ari yo u Rwanda ruri buhererwemo ubuyobozi bwa EAC mu mwaka ukurikiyeho’. Ruraba rusimbuye Uganda.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi muri iyi minsi ntabwo umeze neza ndetse iki gihugu cyasabye ko ibibazo byacyo byaganirwaho mu nama ya EAC. Hari amakuru yavugaga ko iyi nama izanaganira kuri ibi bibazo ariko Amb. Nduhungirehe yavuze ko ari ibinyoma.
Yabwiye The East African ati “Ibiganirwaho ni kimwe n’ibyo kuwa 30 Ugushyingo ntabwo dushaka kugira icyongerwamo. Umubano w’u Rwanda n’u Burundi ntabwo uri kuri gahunda”.
Harasuzumwa iyemezwa ry’amasezerano ahuriweho; ingamba ku gukuraho imbogamizi z’ubucuruzi zitari imisoro n’amahoro (Non-Tariff Barriers-NTBs); raporo ku ishyirwa mu bikorwa ryo kubaka politiki ihuriweho mu koroshya ihererekanya ry’ubuyobozi.
Haranasuzumwa kandi urugendo rwa Sudani y’Epfo iheruka kwinjira muri EAC ndetse no kwiga kuri Somalia ishaka kwiyunga kuri uyu muryango.
Amb. Nduhungirehe aherutse gutangaza ko intego EAC yihaye yo kuba mu 2024 izaba yageze ku ishyirwaho ry’ifaranga rimwe ndetse n’ukwishyira hamwe mu bya politiki mu 2025.
Amb. Nduhungirehe yagaragaje ko hakiri urugendo nubwo hari ibyakozwe.
Yagize ati “Inkingi za mwamba z’ukwihuza yaba guhuza imikorere ya za gasutamo, isoko rusange, ifaranga rimwe ndetse n’igihugu kimwe, bibiri bya mbere twabigezeho nubwo hakigaragara imbogamizi mu kubishyira mu bikorwa uko bikwiye.”
Yatanze urugero ku byerekeye isoko rusange, aho usanga ibiciro ku bicuruzwa bitarahura, hakaba n’ibihugu bitemeye ikoreshwa ry’indangamuntu nk’icyangombwa cy’inzira mu bihugu bigize EAC.
Kuri ubu, abaturage b’u Rwanda, Uganda na Kenya nibo bashobora kugenderanira ku ndangamuntu gusa.
Sunday
Ehe. Azi neza ko asuhuza umwicuanyi. Reba uko kuboko