Perezida Paul Kagame yagabiye umukecuru Rachel Nyiramandwa inka nyuma y’uko imwe muri ebyiri yari yarahawe muri Girinka ipfuye, n’isigaye ikaba itabasha kumuha amata uko abyifuza.
Perezida Kagame yaganiriye n’umukecuru Nyiramandwa arimo gusoza uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe yagiriye mu Karere ka Nyamagabe kuri uyu wa kabiri tariki 26 Gashyantare 2019, aho yagiranye ibiganiro n’abaturage bari bahuriye kuri Sitade ya Nyagisenyi.
Ubwo yari amaze gusezera abaturage, uwo mukecuru yegereye umukuru w’igihugu agaragaza ko hari ibyo yari afite yashakaga kumubwira. Perezida Kagame yamuteze amatwi ndetse umuziki warimo uvuga uragabanywa kugira ngo abashe kumva uwo mukecuru.
Nyuma y’uko Perezida Kagame amwemereye inka ikamwa, umukecuru, n’amarangamutima menshi, yagize ati “Inka wampaye zaje ari ebyiri, hasigara imwe, indi yarapfuye.”
Perezida Kagame yamubajije niba iyasigaye ikamwa, umukecuru ati “Reka da! Nyanywa nyaguze rwose!”
Perezida Kagame ati “Nzaguha ifite amata.”
Umukecuru yashimiye umukuru w’igihugu ati “Urakoze cyane Imana izagufashe…”
Rachel Nyiramandwa ni umupfakazi wa Jenoside yakorewe abatutsi ukuze cyane kuko afite imyaka 109, akaba n’umuturage w’akarere ka Nyamagabe. Azwiho gukunda umukuru w’igihugu cyane kuko yitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza, ndetse n’ingendo yagiye akorera mu karere ka Nyamagabe, hakaba n’ubwo bamufotora ari kumwongorera.